Soma ibirimo

Amafaranga Abahamya ba Yehova bakoresha ava he?

Amafaranga Abahamya ba Yehova bakoresha ava he?

 Umurimo wacu wo kubwiriza ushyigikirwa ahanini n’impano z’amafaranga Abahamya ba Yehova a batanga ku bushake. Aho duteranira haba hari udusanduku tw’impano, kugira ngo uwifuza gutanga impano abone uko ayitanga, ubundi buryo bwo gutanga impano bugaragara ku rubuga rwacu. Umuntu aba ashobora gutanga impano zitandukanye, ni ukuvuga izo gushyigikira umurimo ukorwa ku isi hose cyangwa izo gushyigikira itorero ateranamo cyangwa byombi.

 Abahamya ba Yehova ntibaba biteze ko umuntu atanga kimwe cya cumi cyangwa ngo atange umubare runaka w’amafaranga yinjiza (2 Abakorinto 9:7). Ntidusaba abantu amaturo cyangwa ngo tubace amafaranga bitewe n’uko babatijwe, bapfushije, bagize ubukwe cyangwa bakorewe undi muhango wo mu rwego rw’idini. Ntidukoresha za tombora, ibitaramo n’ibindi nk’ibyo tugamije gukusanya amafaranga cyangwa gutanga imfashanyo. Amakuru arebana n’abatanze impano, ntatangazwa (Matayo 6:2-4). Ku rubuga no mu bitabo byacu nta matangazo yo kwamamaza aba arimo.

 Muri buri torero ry’Abahamya ba Yehova, buri kwezi abantu bose batangarizwa uko amafaranga yakiriwe n’uko yakoreshejwe. Nanone muri buri torero hakorwa igenzura ryo kureba uko amafaranga yinjiye n’uko yakoreshejwe, rigamijwe kumenya niba impano zarakoreshejwe neza.—2 Abakorinto 8:20, 21.

Uko impano zitangwa

  •   Udusanduku tw’impano: Ushobora gushyira impano z’amafaranga cyangwa sheki mu dusanduku tw’impano tuba turi mu Mazu y’Ubwami, Amazu y’Amakoraniro cyangwa ahandi hantu duteranira.

  •   Gutanga impano kuri interineti: Mu bihugu byinshi ushobora kujya ahanditse ngo “Ha impano Abahamya ba Yehova” maze ugatanga impano ukoresheje amakarita ya banki, tarasinferi cyangwa ubundi buryo bw’ikoranabuhanga. b Abahamya ba Yehova bamwe na bamwe ‘bagira icyo ashyira ku ruhande’ buri kwezi, bakajya batanga impano zihoraho bakoresheje ubwo buryo.—1 Abakorinto 16:2.

  •   Uburyo bwo gutanga impano buteganywa mbere y’igihe: Hari uburyo bwo gutanga impano buba bwarateganyijwe mbere y’igihe kandi/cyangwa bikanyuzwa mu nzira z’amategeko. Hari igihe bishobora gutuma umuntu asonerwa imisoro bitewe n’igihugu arimo. Hari abagiye bahabwa amakuru y’uko bagena uko amafaranga yabo yakoreshwa mu bikorwa by’ubutabazi bakiriho cyangwa barapfuye. Niba wifuza gutanga impano, ukoresheje uburyo, bwagaragajwe hasi aha ushobora gusaba ibindi bisobanuro ibiro by’Abahamya ba Yehova bikwegereye:

    •   Konti zo muri banki

    •   Ubwishingizi n’amafaranga yo kugoboka umuntu mu za bukuru

    •   Imitungo itimukanwa

    •   Inguzanyo zunguka n’imigabane

    •   Impapuro z’umurage n’umutungo ubikijwe

 Niba wifuza ibindi bisobanuro ku birebana n’ubundi buryo bwo gutanga impano bukoreshwa mu gace utuyemo, reba ahanditse ngo “Ha impano Abahamya ba Yehova.”

a Hari abantu batari Abahamya batanga impano zo gushyigikira umurimo wacu.

b Niba wifuza ibindi bisobanuro, reba videwo ivuga ngo Gutanga impano kuri interineti.”