Soma ibirimo

Abahamya ba Yehova babona bate imihango y’ihamba?

Abahamya ba Yehova babona bate imihango y’ihamba?

 Uko tubona imihango y’ihamba n’ibyo dukora muri iyo mihango bishingiye kuri Bibiliya. Reka dufate ingero:

  •   Kubabazwa n’uwawe wapfuye ni ibintu bisanzwe. Abigishwa ba Yesu baririraga ababo babaga bapfuye (Yohana 11:33-35, 38; Ibyakozwe 8:2; 9:39). Icyakora ntitubona ko igihe cy’ihamba ari igihe cyo gukora ibirori (Umubwiriza 3:1, 4; 7:1-4). Ahubwo tubona ko ari igihe cyo kugaragaza ko twishyira mu mwanya w’abagize ibyago.—Abaroma 12:15.

  •   Abapfuye nta cyo bazi. Aho twaba twarakuriye hose n’imimerere twaba twarakuriyemo yose, twirinda imigenzo n’ibikorwa bidashingiye ku Byanditswe bigaragaza ko abapfuye baba bashobora kumva no kugira icyo bafasha abakiriho (Umubwiriza 9:5, 6, 10). Muri iyo migenzo twavuga nko gukura ikiriyo, gukora imihango y’ihamba ihenze cyane no kwizihiza itariki umuntu yapfiriyeho, guterekera abapfuye, kubavugisha no kugira ibyo ubasaba n’indi mihango ikorerwa uwapfakaye. Twirinda iyo migenzo bitewe no kumvira itegeko ry’Imana rigira riti “mwitandukanye na bo, . . . kandi ntimukongere gukora ku kintu gihumanye.”—2 Abakorinto 6:17.

  •   Dufite ibyiringiro by’uko abapfuye bazazuka. Bibiliya ivuga ko abapfuye bazazuka kandi ko hari igihe kizagera urupfu ntirwongere kubaho ukundi (Ibyakozwe 24:15; Ibyahishuwe 21:4). Ibyo byiringiro bituma tudakora ibikorwa bikabije byo kugaragaza agahinda. Ibyo byiringiro ni na byo byafashaga Abakristo bo mu kinyejana cya mbere.—1 Abatesalonike 4:13.

  •   Bibiliya itugira inama yo kwiyoroshya (Imigani 11:2). Ntitwagombye kumva ko imihango y’ihamba ari uburyo tuba tubonye bwo “kurata” ibyo umuntu atunze cyangwa urwego rwe rw’imibereho (1 Yohana 2:16). Ntitugira imihango y’ihamba y’akataraboneka ngo dukunde twinezeze cyangwa ngo tugure amasanduku ahenze cyangwa se imyambaro ihambaye kugira ngo abatubona baturangarire.

  •   Ntiduhatira abandi kubona imihango y’ihamba nk’uko tuyibona. Dukurikiza ihame rigira riti “buri wese muri twe azamurikira Imana ibyo yakoze” (Abaroma 14:12). Icyakora iyo umuntu abitwemereye tumusobanurira imyizerere yacu ‘mu bugwaneza kandi twubaha cyane.’—1 Petero 3:15.

Abahamya bakora imihango y’ihamba imeze ite?

 Aho ibera: Niba umuryango uhisemo gukora imihango y’ihamba, ishobora kubera ku Nzu y’Ubwami, mu rugo rw’umuntu, aho batwikira imirambo cyangwa ku irimbi.

 Ibihakorerwa: Hatangwa disikuru yo guhumuriza abapfushije, isobanura icyo Bibiliya ivuga ku bapfuye n’ibyiringiro by’umuzuko (Yohana 11:25; Abaroma 5:12; 2 Petero 3:13). Muri uwo muhango, bashobora kuvuga imico myiza y’uwapfuye, bakanavuga urugero rwiza yadusigiye.—2 Samweli 1:17-27.

 Nanone abari muri uwo muhango bashobora kuririmba indirimbo ishingiye kuri Bibiliya (Abakolosayi 3:16). Uwo muhango usozwa n’isengesho.—Abafilipi 4:6, 7.

 Kwishyuza amafaranga no kwaka amaturo: Ntiduca amafaranga yo gukora umuhango wo mu rwego rw’idini uko waba umeze kose, kabone n’iyo yaba ari imihango y’ihamba. Nanone iyo abantu baje mu materaniro yacu ntitubasaba amaturo.—Matayo 10:8.

 Abaza muri uwo muhango: Abantu batari Abahamya bashobora kuza mu muhango w’ihamba wabereye ku Nzu y’Ubwami. Kimwe n’andi materaniro yose tugira, umuntu uwo ari we wese aba ashobora kuza muri uwo muhango w’ihamba.

Ese Abahamya ba Yehova bajya mu mihango y’ihamba y’abantu bo mu yandi madini?

 Umuhamya ni we wifatira umwanzuro ayobowe n’umutimanama we watojwe na Bibiliya (1 Timoteyo 1:19). Icyakora ntitujya mu mihango y’amadini idahuje n’amahame ya Bibiliya.—2 Abakorinto 6:14-17.