Soma ibirimo

Ese Abahamya ba Yehova bafite amategeko agenga ibyo kurambagiza?

Ese Abahamya ba Yehova bafite amategeko agenga ibyo kurambagiza?

 Abahamya ba Yehova bemera ko amahame n’amategeko yo muri Bibiliya ashobora kudufasha gufata imyanzuro myiza yatugirira akamaro kandi igashimisha Imana (Yesaya 48:17, 18). Dukurikiza ayo mahame n’amategeko nubwo atari twe twayashyizeho. Reka dusuzume icyo amwe muri yo avuga ku birebana no kurambagiza. a

  •   Umugabo n’umugore bashyingiranywe baba bagomba kubana akaramata (Matayo 19:6). Abahamya ba Yehova babona ko kurambagiza ari intambwe ikomeye kuko iganisha ku ishyingiranwa.

  •   Abantu bageze igihe cyo gushaka ni bo bonyine bakwiriye kurambagizanya. Bagomba kuba ‘bararenze igihe cy’amabyiruka,’ batakigira irari ryinshi ry’ibitsina.​—1 Abakorinto 7:36.

  •   Abo Ibyanditswe byemerera gushaka ni bo bonyine bashobora kurambagizanya. Hari abantu baba baratanye mu buryo bwemewe n’amategeko ariko Imana ikaba ibona ko batemerewe kongera gushaka. Ibyo biterwa n’uko Imana ibona ko ubusambanyi ari yo mpamvu yonyine yatuma abashakanye batana.​—Matayo 19:9.

  •   Abakristo bifuza gushaka bagomba gushakana n’Umukristo mugenzi wabo gusa (1 Abakorinto 7:39). Abahamya ba Yehova babona ko iri tegeko ritavuga umuntu wubaha imyizerere yacu, ahubwo ko rivuga Umuhamya wabatijwe, duhuje imyizerere kandi ukora ibihuje na yo (2 Abakorinto 6:14). Kuva kera Imana yategekaga abagaragu bayo gushaka uwo bahuje imyizerere gusa (Intangiriro 24:3; Malaki 2:11). Iri tegeko riracyafite agaciro nk’uko ubushakashatsi buherutse gukorwa bubigaragaza. b

  •   Abana bagomba kumvira ababyeyi babo (Imigani 1:8; Abakolosayi 3:20). Abana bakiba mu rugo bagomba kumvira iri tegeko bemera imyanzuro ababyeyi bafata ku birebana no kurambagiza. Iyo myanzuro ikubiyemo imyaka umusore n’inkumi bagomba kuba bafite kugira ngo batangire kurambagiza n’ibyo bemerewe gukora.

  •   Dukurikije amabwiriza dusanga mu Byanditswe, buri Muhamya ni we wihitiramo igihe cyo gutangira kurambagiza n’uwo azarambagiza. Ibyo bihuje n’ihame rigira riti “buri muntu wese aziyikorerera uwe mutwaro” (Abagalatiya 6:5). Iyo Abakristo b’abanyabwenge bagiye kurambagizanya bagisha inama Abahamya b’inararibonye babifuriza ibyiza.​—Imigani 1:5.

  •   Hari ibintu byinshi bikorwa mu gihe cy’irambagiza ariko bikaba ari ibyaha bikomeye. Urugero, Bibiliya itubuza gusambana. Gusambana ntibivuga guhuza ibitsina gusa ahubwo bikubiyemo n’ibindi bikorwa byose by’umwanda bikorwa n’abantu batashakanye, urugero nko gukorakora imyanya ndangagitsina y’umuntu mutashyingiranywe, kwendana mu kanwa cyangwa mu kibuno (1 Abakorinto 6:9-11). Ndetse n’ibikorwa bibyutsa irari ry’ibitsina abantu batarashakana bakora ku buryo habura gato ngo basambane, Imana irabyanga kuko ari “ibikorwa by’umwanda” (Abagalatiya 5:19-21). Nanone Bibiliya iciraho iteka ibiganiro birimo amagambo y’ubwiyandarike, “amagambo ateye isoni.”​—Abakolosayi 3:8.

  •   Umutima, cyangwa umuntu wacu w’imbere, urashukana (Yeremiya 17:9). Ushobora gutuma umuntu akora ikintu azi ko ari kibi. Umusore n’inkumi barambagizanya bagomba kwirinda ko umutima wabo ubashuka, ntibabe bonyine mu mimerere ishobora kubagusha mu cyaha. Bashobora gufata ingamba zishyize mu gaciro, urugero nko kuba bari kumwe n’abantu bafite imyifatire myiza cyangwa undi muntu ubaherekeje (Imigani 28:26). Abakristo b’abaseribateri bashaka uwo bazabana, bazirikana akaga ko kumushakira kuri interineti, cyane cyane akaga gaterwa no gukunda umuntu batazi neza.​—Zaburi 26:4.

a Mu mico imwe kurambagiza ntibikorwa. Bibiliya ntivuga ko kurambagiza ari itegeko cyangwa ko ari yo nzira yonyine umuntu anyuramo kugira ngo ashake.

b Urugero, hari ingingo yasohotse mu kinyamakuru kivuga iby’umuryango yagize iti “hari raporo eshatu z’abashakashatsi zakorewe ku bantu bamaze igihe kirekire bashakanye maze zihuriza ku bintu bimwe. Zagaragaje ko abantu bashakana bakamarana igihe (imyaka 25-​50 kuzamura) ari abahuje idini n’imyizerere.”​—Marriage & Family Review, Umubumbe wa 38, inomero ya 1 ku ipaji ya 88 (2005).