Soma ibirimo

Imurika rya Bibiliya ryubahisha izina rya Yehova

Imurika rya Bibiliya ryubahisha izina rya Yehova

Kuva twatangiza imurika rya Bibiliya ribera ku cyicaro cyacu gikuru guhera mu mwaka wa 2013, hari Bibiliya nyinshi utapfa gusanga ahandi twahawe kugira ngo zishyirwe muri iryo murika, urugero nka Bibiliya iri mu ndimi nyinshi y’i Complutum, Bibiliya ya mbere ya King James na Bibiliya ya mbere y’Isezerano Rishya mu kigiriki yahinduwe na Erasmus.