Soma ibirimo

Tworoheje ubuzima

Tworoheje ubuzima

 Madián na Marcela bari babayeho neza mu mugi wa Medellín, muri Kolombiya. Madián yari afite akazi keza, kandi babaga mu nzu nziza. Ariko hari ikintu cyabaye gituma bongera gusuzuma ibyo bashyira mu mwanya wa mbere. Agira ati: “Mu mwaka wa 2006 twagiye mu ikoraniro ryari rifite umutwe uvuga ngo: ‘Komeza kugira ijisho rireba neza.’ Disikuru nyinshi zibanze ku cyo twakora kugira ngo turusheho gukora byinshi mu murimo w’Imana. Tukiva muri iryo koraniro, twarisuzumye dusanga atari ko twabigenzaga. Twaguraga ibintu byinshi nta cyo twitayeho bigatuma tujya mu madeni atagira ingano.”

 Nyuma y’iryo koraniro, Madián na Marcela bafashe umwanzuro wo koroshya ubuzima. Baravuze bati: “Twatangiye kugabanya amafaranga twakoreshaga. Twimukiye mu nzu nto, imodoka yacu turayigurisha, nuko tugura moto.” Nanone baretse kujya gutembera mu maduka akomeye, kugira ngo batagwa mu mutego wo kugura ibintu byinshi. Bongeye igihe bamaraga baganira n’abaturanyi babo kuri Bibiliya. Nanone batangiye kujya baganira n’inshuti zabo zari abapayiniya ba bwite. a

 Mu gihe gito, Madián na Marcela na bo biyemeje kongera igihe bamara mu murimo wo kubwiriza, bimukira mu gace kari gakeneye kubwirizwamo. Byabaye ngombwa ko Madián areka akazi kugira ngo babone kwimukirayo. Umukoresha we ntiyiyumvishaga impamvu aretse akazi nk’ako keza. Madián yaganiriye na we, aramubaza ati: “Ubu se ko uhembwa amafaranga menshi, ufite ibyishimo?” yamubwiye ko nta byishimo afite kuko yari afite ibibazo byinshi adashobora gukemura. Madián yahise amubwira ati: “Ubwo rero urabona ko kugira amafaranga menshi atari byo bituma umuntu agira ibyishimo. Ik’ingenzi ni ukumenya ikigushimisha.”

 Madián na Marcela bumva banyuzwe no gushyira ibyo Imana ishaka mu mwanya wa mbere. Ubu bamaze imyaka 13, babwiriza mu itorero rikeneye kubwirizwamo cyane ryo mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Kolombiya, ari abapayiniya ba bwite.

a Abapayiniya ba bwite ni ababwiriza ibiro by’ishami byohereza kubwiriza ubutumwa bwiza, mu duce runaka. Bahabwa amafaranga make yo kugura ibintu by’ibanze bakenera.