Soma ibirimo

Umujyi wa Iqaluit muri Nunavut muri Kanada. Mu kazu: abavandimwe na bashiki bacu bari hanze y’Inzu y’Ubwami barangije kuyegurira Yehova

22 NZERI 2023
AMAKURU YO KU ISI HOSE

Abantu bo mu bice byinshi byo mu majyaruguru ya Kanada na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bishimiye kumva ubutumwa bw’Ubwami

Abantu bo mu bice byinshi byo mu majyaruguru ya Kanada na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bishimiye kumva ubutumwa bw’Ubwami

Umuvandimwe Mark Sanderson arimo gutanga disikuru yo kwegurira Yehova Inzu y’Ubwami mu gace ka Iqaluit muri Nunavut

Ku itariki ya 20 Gicurasi 2023, umuvandimwe Mark Sanderson, uri mu bagize Inteko Nyobozi, yatanze disikuru yo kwegurira Yehova Inzu y’Ubwami nshya iri mu gace ka Nunavut mu mujyi wa Iqaluit, muri Kanada. Abantu bagera kuri 44 ni bo bakurikiranye iyo disikuru imbonankubone naho abagera kuri 388 bayikurikira bakoresheje ikoranabuhanga rya videwo. Nunavut ifatwa nk’agace gatuwe n’abantu bake ku isi kuko ituwe n’abaturage batagera ku 40.000, kuri metero kare 1.837.000. Nk’uko byigeze gutangazwa ku rubuga rwa jw.org, kugira ngo abavandimwe na bashiki bacu bubake iyi Nzu y’Ubwami, bahuye n’inzitizi zihariye kandi zitoroshye. Abahamya barangwaga n’ishyaka baje kubwiriza muri ako karere kitaruye bwa mbere, bahanganye n’ikibazo cy’ubukonje bwinshi n’imiterere y’ako gace. Ibyo abo bagaragu ba Yehova b’indahemuka bakoze, byagarutsweho mu muhango wo kwegurira Yehova iyo Nzu y’Ubwami.

Ifasi zo mu majyaruguru ya Kanada zigize 40 ku ijana by’icyo gihugu cyose. Zirimo na Nunavut, Northwest Territories na Yukon

Mu mwaka wa 1976, mushiki wa Margaret Gallie, yagenze urugendo rw’ibirometero 2.052 avuye Montreal muri Quebec, ajya mu gace ko muri Nunavut kazwi nka Iqaluit. Ni we Muhamya wa mbere wagiye kubwiriza muri ako karere kari kanini kandi katarumbuka. Nyuma gato, umuvandimwe Hans Pintar, wari umugenzuzi usura amatorero n’umugore we Minerva, basuye mushiki wacu Gallie kugira ngo bamutere inkunga kandi bifatanye na we mu murimo wo kubwiriza.

Mu mwaka wa 1983, itsinda rito ry’Abahamya ba Yehova barangwaga n’ishyaka bagiye muri Iqaluit. Bakoze uko bashoboye kose babwiriza muri ako gace kandi byatumye abagize umuryango umwe wo muri ako gace babatizwa. Mu myaka irenga makumyabiri yakurikiyeho, ababwiriza b’Ubwami barangwa n’ishyaka bajyaga baza gufatanya n’abandi gutangaza ubutumwa bwiza muri ako gace. Mu mwaka wa 2008, ni bwo mu gace ka Iqaluit hashinzwe itsinda. Mu mwaka wa 2010, iryo tsinda ryari rito ryariyongereye maze riba itorero ryakoreraga amateraniro mu cyumba cy’ishuri. Mu Kwakira 2022, abavandimwe na bashiki bacu bo muri iryo torero bashimishijwe nuko bimukiye mu Nzu y’Ubwami nshya.

Ababwiriza barangwa n’ishyaka baritanze bamara imyaka myinshi babwiriza mu turere twa kure two mu majyaruguru ya Kanada nubwo bari bahanganye n’ingorane zitoroshye

Usibye agace ka Iqaluit, abapayiniya ba bwite n’abandi babwiriza, babwirije no mu tundi duce twitaruye two muri Nunavut. Bamwe muri abo babwiriza ni umuvandimwe Joel Therrien n’umugore we Cheryl. Bimukiye mu gace ka Baker Lake, gaherereye ku birometero 1.329 mu burengerazuba bwa Iqaluit. Umuvandimwe Therrien yaravuze ati: “Nubwo hakonja cyane, hakaba hitaruye kandi ibintu byaho bikaba bihenze, ibyo dukora byose Yehova abiha agaciro. Kubona uburyo abantu bo mu gace ka Baker Lake bakira neza ubutumwa bwiza ni imigisha ituruka kuri Yehova. Twishimira kuba twaraje gutangaza ubutumwa bwiza muri aka gace.”

Umuvandimwe Joel Therrien na Joseph Utatnaq bari mu ikoraniro ry’iminsi itatu rifite umutwe ugira uti: “Mukomeze kwihangana,” ryabereye mu mujyi wa Winnipeg muri Kanada, ku itariki ya 25 Kanama 2023

Joseph Utatnaq atuye mu gace ka Baker Lake, kandi yishimiye kumva ubutumwa bwiza bw’Ubwami. Yemeye ko umuvandimwe Therrien amwigisha Bibiliya, kandi yabatijwe mu mwaka wa 2021. Umuvandimwe Utatnaq ni we mubwiriza wenyine uba mu gace ka Baker Lake. Igihe yamenyaga ko muri Gicurasi 2023 ari bwo bazegurira Yehova Inzu y’Ubwami yo mu gace ka Iqaluit, yakoze uko ashoboye kose ngo nawe azabe ahari. Kuva yabatizwa bwari ubwa mbere ateraniye hamwe n’abavandimwe na bashiki bacu imbonankubone mu Nzu y’Ubwami. Yaravuze ati: “Igihe nabonaga iyo Nzu y’Ubwami nshya, narishimye cyane. Abenshi mu bubatse iyo nzu si abo muri ako gace kandi ntibamenyereye ikirere cyaho. Birumvikana ko urukundo bakunda Yehova na bagenzi babo ari rwo rwatumye baza.”

Ubu mu ifasi yo mu majyaruguru hari abavandimwe na bashiki bacu bagera kuri 178 bari mu matorero ane. Itorero rimwe riri i Nunavut, abiri ari muri Northwest Territories naho irindi riri Yukon. Ayo mafasi agize 40 ku ijana by’igihugu cya Kanada. Nubwo kuba mu turere two mu majyaruguru ya Kanada hari ubukonje bukabije kandi uko hateye bikaba bituma kugera ku bantu batuye muri utwo turere twitaruye bitoroha, twishimira ko abavandimwe na bashiki bacu bitanze bakajya gutangariza ubutumwa bwiza muri utwo turere twitaruye.—Ibyakozwe 1:8.

IFASI ZITARUYE ZO MURI ALASIKA, MURI AMERIKA.

Hejuru iburyo: Inzu y’Ubwami yo mu gace ka Haines muri Alasika. Hasi iburyo: Abagize itorero rya Haines bateraniye mu Nzu y’Ubwami nshya

ALASIKA ni yo Leta nini muri Amerika kandi ni yo iri mu majyaruguru kurusha izindi leta. Ingana na kirometero kare 1.723.000 ikaba ikubye Leta ya Tegizasi inshuro zirenze ebyiri. Muri Alasika hatuye abaturage bagera ku 730. 000. Ubutumwa bwiza bw’Ubwami bwageze muri Alasika ku nshuro ya mbere mu ntangiriro z’umwaka wa 1897, none ubu hari ababwiriza bagera kuri 2.400 bari mu matorero 30 n’amatsinda 8. Mu mujyi munini wo muri Alasika ari wo Anchorage hari amatorero icumi n’amatsinda atanu bikoresha indimi zitandukanye harimo; Ikimongo (bita White), Igikoreya, Ikirusiya, Igisamowa n’ururimi rw’abasangwabutaka bo muri Alasika Hagati rw’Ikiyupiki. Mu yindi mijyi urugero nk’uwa Fairbanks, Juneau n’uwa Wasilla nayo irimo amatorero n’amatsinda bikoresha indimi nyinshi. Nanone, ubutumwa bwiza bubwirizwa n’abantu bo mu turere twitaruye, urugero nk’abo mu mujyi muto wa Bethel, Wrangell n’uwa Haines.

Umuvandimwe Kenneth Cook Jr., arimo gutanga disikuru yo kwegurira Yehova Inzu y’Ubwami mu gace ka Haines muri Alasika

Muri Kanama 2014, umuvandimwe Sebabi Leballo na Dustin Watson b’abapayiniya ba bwite, bimuriwe mu mujyi wa Haines, uherereye ku birometero 825 mu majyaruguru y’iburasirazuba bw’umujyi wa Anchorage muri Alasika. Mu mwaka umwe gusa bigishije Bibiliya abantu bo muri ako gace bagera kuri 40. Abenshi muri bo bakomeje kugira amajyambere barabatizwa. Mu mwaka wa 2018, mu gace ka Haines, hari hamaze gushingwa itorero rito ryateraniraga mu isomero ryo muri ako gace. Mu mwaka wa 2021, baguze inzu, bayihinduramo Inzu y’Ubwami. Nyuma yaho, muri Nzeri 2022, umuvandimwe Kenneth Cook Jr., umwe mu bagize Inteko Nyobozi, yatanze disikuru yo kwegurira Yehova iyo Nzu y’Ubwami. Iyo disikuru yakurikiwe n’abantu bagera kuri 48, abandi bagera kuri 86 bayikurikira bakoresheje ikoranabuhanga rya videwo. Ubu iryo torero rigizwe n’ababwiriza 21, ritangaza ubutumwa bwiza mu mujyi wa Haines no mu tundi turere twitaruye.

Umuvandimwe Dustin Watson (ibumoso) na Sebabi Leballo (iburyo) bamaze kugera mu gace ka Haines muri Alasika, mu mwaka wa 2014

Nyuma yo gukurikirana umuhango wo kwegurira Yehova Inzu y’Ubwami yo mu mujyi wa Haines mu mwaka wa 2022, umuvandimwe Leballo yaravuze ati: “Igihe nageraga hano mu myaka umunani ishize, byasaga n’ibidashoboka ko muri aka gace haba itorero n’Inzu y’Ubwami. Biteye inkunga kubona uburyo no mu turere twitaruye, Yehova atuma ‘abantu b’ingeri zose’ bamenya ibimwerekeye.”—1 Timoteyo 2:4.