Soma ibirimo

7 UGUSHYINGO 2023
AMAKURU YO KU ISI HOSE

Hashize imyaka 100 igazeti y’Umunara w’Umurinzi itangiye gusohoka mu rurimi rw’Igiporutugali

Hashize imyaka 100 igazeti y’Umunara w’Umurinzi itangiye gusohoka mu rurimi rw’Igiporutugali

Mu mwaka wa 1923, Umuvandimwe George Young yageze muri Burezili agiye gufungura ibiro by’ishami no kugenzura umurimo wo kubwiriza. Igihe yageraga muri icyo gihugu, habonekaga gusa igazeti yo mu rurimi rw’Icyongereza ya Zion’s Watch Tower and Herald of Christ’s Presence (muri iki gihe yitwa Umunara w’Umurinzi Utangaza Ubwami bwa Yehova). Umuvandimwe Young yahise ategura uburyo Umunara w’Umurinzi wajya uhindurwa mu rurimi rw’Igiporutugali kandi ashaka n’uburyo wajya ucapirwa mu icapiro ry’igenga ryo muri ako gace. Ibyo byatumye mu kwezi k’Ukwakira mu mwaka wa 1923 hasohoka igazeti ya mbere y’Umunara w’Umurinzi mu rurimi rw’Igiporutugali. Nyuma y’imyaka itatu, Icyicaro Gikuru cy’Abahamya ba Yehova cyari i Brooklyn muri Leta ya New York, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, cyafashije ibiro by’ishami ryo muri Burezili kubona icapiro ryabyo kandi abavandimwe bakoreraga kuri ibyo biro by’ishami batangiye kujya bicapira amagazeti.

Ibumoso: Imashini ya mbere icapa yashyizwe ku biro by’ishami byo muri Burezili. Iburyo: Igazeti ya mbere y’Umunara w’Umurinzi yo mu Giporutugali yacapiwe ku biro by’ishami byo muri Burezili

Igazeti ya mbere y’Umunara w’Umurinzi yo mu Giporutugali yasohotse mu mwaka wa 1925

Mu mwaka wa 1925, hashize imyaka ibiri igazeti y’Umunara w’Umurinzi ya mbere isohotse mu rurimi rw’Igiporutugali cyo muri Burezili, abavandimwe bo mu gihugu cya Porutugali batangiye guhindura Umunara w’Umurinzi mu rurimi rw’Igiporutugali cyo mu Burayi. Icyakora, mu mwaka wa 1933, Abahamya ba Yehova batangiye guhura n’ibitotezo igihe leta y’igitugu yatangiraga gutegeka. Bidatinze, umurimo w’ubuhinduzi muri Porutugali warahagaze. Hashize imyaka ibarirwa muri za mirongo abavandimwe na bashiki bacu bo muri Porutugali bifashisha Igazeti y’Umunara w’Umurinzi yo mu rurimi rw’ Igiporutugali yacapirwaga muri Burezili. Mushiki wacu witwa Isabel, wabaga muri Porutugali muri icyo gihe, yaravuze ati: “Aho kwibanda ku kibonezamvugo n’ibisobanuro nyabyo by’amagambo, nahisemo kwerekeza ubwenge bwanjye n’umutima wanjye ku butumwa bwabaga bukubiyemo. Nshimira cyane abavandimwe bacu bo muri Burezili kubera ko igihe muri Porutugali kubona iyo gazeti mu rurimi rwacu byari bidukomereye, batumye dukomeza kubona igazeti mu rurimi rw’Igiporutugali.”

Mu mwaka wa 1961, igihe Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya mu rurimi rw’Icyongereza yasohokaga ari umubumbe umwe, hemejwe ko ihindurwa no mu zindi ndimi esheshatu harimo n’Igiporutugali. Nubwo bitari byoroheye, ikipe y’abahinduzi bo muri Burezili, yari ifite intego yo gukoresha amagambo abantu bose bo mu bihugu bikoresha Igiporutugali bashoboraga kumva mu buryo bworoshye. Ubwo buryo ni nabwo bwakoreshejwe mu guhindura Umunara w’Umurinzi mu rurimi rw’Igiporutugali mu gihe cy’imyaka myinshi. Ariko, mu mwaka wa 2017, hatanzwe uburenganzira bwo guhindura Umunara w’Umurinzi mu ndimi zombi z’Igiporutugali cyaba icyo muri Burezili n’icyo muri Porutugali.

Ukurikije uko urushinge rw’isaha rugenda kuva hejuru ibumoso: Abavandiwe na bashiki bacu bari kubwiriza bakoresheje Umunara w’Umurinzi wo m rurimi rw’Igiporutugali, muri Angola, Burezili, Porutugali no muri Mozambike

Muri iki gihe ku isi hose, hari ababwiriza bagera kuri miliyoni imwe n’ibihumbi 200 bavuga ururimi rw’Igiporutugali kandi ugereranije hari abantu bagera kuri miliyoni 260 bavuga Igiporutugali bungukirwa no kubona Igazeti y’Umunara w’Umurinzi mu rurimi rwabo. Dusenga dusaba ko abo bantu bose ndetse n’abandi benshi bo hirya no hino ku isi, bakomeza kumva “ibitangaza by’Imana.”—Ibyakozwe 2:11.