Soma ibirimo

Ikoraniro ry’iminsi itatu ryo muri 2023, rifite umutwe uvuga ngo: “Mukomeze kwihangana.” Abantu bateraniye muri Jamayika mu Gikerewole cyo muri Jamayika, bari mu gace ka Old Harbour (ibumoso), naho muri Amerika, abateranye mu Kidage cyo muri Pensilivaniya bateraniye i Pittsburgh, muri Pensilivaniya (iburyo)

18 UKWAKIRA 2023
AMAKURU YO KU ISI HOSE

Ikoraniro ry’iminsi itatu ryabaye bwa mbere mu rurimi rw’Igikerewole cyo muri Jamayika no mu Kidage cyo muri Pensilivaniya

Ikoraniro ry’iminsi itatu ryabaye bwa mbere mu rurimi rw’Igikerewole cyo muri Jamayika no mu Kidage cyo muri Pensilivaniya

Muri Nyakanga 2023, habaye amakoraniro y’iminsi itatu mu rurimi rw’Igikerewole cyo muri Jamayika n’Ikidage cyo muri Pensilivaniya. Kandi ubwo bwari ubwa mbere habaye ikoraniro ry’iminsi itatu muri izo ndimi. Muri ayo makoraniro hateranye abantu bagera ku 2.000. Abavuga izo ndimi bari bamaze igihe kirekire bategerezanyije amatsiko ikoraniro ry’iminsi itatu, ryari rifite umutwe uvuga ngo: “Mukomeze kwihangana” kandi bararyishimiye.

Ikoraniro ryabereye muri Jamayika mu Gikerewole cyo muri Jamayika

Bashiki bacu bavuga Igikerewole cyo muri Jamayika baha ikaze abateranye bafite icyapa cyanditseho “Welcome”

Ururimi rukoreshwa cyane muri Jamayika ni Icyongereza. Nanone ariko abantu benshi bo kuri icyo kirwa bavuga Igikerewole cyo muri Jamayika. Mu bantu bagera ku 1.700 bateranye iryo koraniro, bamwe bari bavuye mu Bwongereza no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ikoraniro ryabaye ku itariki ya 14 kugeza ku ya 16 Nyakanga 2023, ribera muri Marlie Technology Park mu gace kitwa Old Harbour, muri Jamayika. Habatijwe abantu 12.

Abavandimwe na bashiki bacu bavuga Igikerewole cyo muri Jamayika, bashimishijwe no kugira ikoraniro ry’iminsi itatu bwa mbere mu rurimi rwabo kavukire. Mushiki wacu witwa Tenesha Gordon yaravuze ati: “Igihe ikoraniro ryatangiraga, umuvandimwe agahagarara kuri puratifomu maze agasuhuza abateranye mu rurimi rwacu, amarira yanzenze mu maso. Siniyumvishaga neza ibirimo biba kandi sinifuzaga ko ikoraniro rirangira!”

Ikoraniro ryabereye muri Amerika mu rurimi rw’Ikidage cyo muri Pensilivaniya

Abateranye ikoraniro bafite icyapa cyanditse mu Kidage cyo muri Pensilivaniya kivuga ngo: “Muhawe ikaze mu ikoraniro rya mbere mu rurimi rw’Ikidage cyo muri Pensilivaniya”

Ugereranyije muri Kanada no muri Leta zunze Ubumwe za Amerika hari abantu bagera ku 400.000 bavuga Ikidage cyo muri Pensilivaniya. Urwo rurimi rushamikiye ku Kidage ruvugwa cyane mu duce two mu byaro dutuwe n’Abamishi hamwe n’Abamenoni. Abavandimwe na bashiki bacu bari mu matorero atanu n’itsinda rimwe bikoresha Ikidage cyo muri Pensilivaniya bakoze urugendo bavuye muri leta zitandukanye baje mu ikoraniro. Kuva ku itariki ya 7 kugeza ku ya 9 Nyakanga 2023, abantu barenga 200 bateranye ikoraniro ryabereye mu Nzu y’Amakoraniro ya Coraopolis iri i Pittsburgh, muri Pennsylvania muri Amerika.

Umuvandimwe David Miller yakuze avuga Ikidage cyo muri Pensilivaniya. Abahamya ba Yehova bamwigishije Bibiliya mu rurimi rw’Icyongereza mu myaka 25 ishize. Icyakora ntiyatekerezaga ko hashobora kuzavuka itorero rikoresha Ikidage cyo muri Pensilivaniya, cyangwa se ngo habe ikoraniro ry’iminsi itatu mu rurimi rwe kavukire. Yaravuze ati: “Byari bishimishije cyane, rwose numvaga natwawe. Kubera ko ikoraniro ryari riri mu rurimi rwanjye kavukire, ibyo twize nabyumvaga bitangoye.”

Twishimanye n’abavandimwe na bashiki bacu bifatanyije muri ayo makoraniro atazibagirana. Dushimira Yehova we utuma twunga ubumwe kandi agatuma twese tumenya ururimi rutunganye.—Zefaniya 3:9.