Soma ibirimo

3 UKWAKIRA 2017
AMAKURU YO KU ISI HOSE

Uko byifashe nyuma y’inkubi y’umuyaga yiswe Irma

Uko byifashe nyuma y’inkubi y’umuyaga yiswe Irma

NEW YORK—Ibiro by’Abahamya biri muri Barubade, Repubulika ya Dominikani, u Bufaransa, no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika byatanze amakuru y’ukuntu abavandimwe bamerewe nyuma y’inkubi y’umuyaga yiswe Irma:

Ibice bigenzurwa n’ibiro byacu byo muri Barubade byibasiwe: Angwila, Antigwa na Barbuda, Montserrat, Saba, Saint-Eustache, Saint-Kitts na Niyeve, na Saint-Martin (igice cy’u Buholandi). Muri Barbuda na Saint-Maarten ni ho hangiritse ibintu byinshi cyane.

Barbuda ni ikirwa gito gituwe n’abantu bagera ku 1.800. Ibintu by’ibanze n’ingo zisaga 95 ku ijana zo kuri icyo kirwa byarangiritse; ibyo byatumye ubuyobozi bw’icyo kirwa butangaza ko aho hantu hibasiwe n’ibiza kandi ko hateje akaga. Hari raporo zatugezeho zigaragaza ko ababwiriza 11 bose bahabaga bimuriwe ku kindi kirwa kiri hafi aho cya Antigwa, aho bitabwaho na Komite Ishinzwe Ubutabazi. Nta n’umwe muri bo wakomeretse.

Ku birwa bya Saint-Martin hatuye ababwiriza basaga 700. Hari mushiki wacu umwe wakomeretse. Hari abavandimwe bo muri Komite z’Ibiro by’Ishami bya Barubade n’ibyo mu Bufaransa bagiye i Saint-Martin, bajyanye n’abaganga kugira ngo bafashe abavandimwe bo muri ako gace.

Ibice bigenzurwa n’ibiro byacu biri mu Bufaransa byibasiwe: Gwadelupe, Maritinike, Saint-Barthélemy no muri Saint-Martin (Igice cy’u Bufaransa). Nta muntu wapfuye cyangwa ngo akomereke mu birwa bya Gwadelupe cyangwa Maritinike.

Hari ibintu byinshi byangiritse cyane ku kirwa cya Saint-Barthélemy, ku buryo kumenya neza amakuru y’ababwiriza bahatuye bigoye. Icyakora ibiro by’ishami byabonye raporo iturutse ku mugenzuzi w’akarere, igaragaza ko yamenye amakuru y’ababwiriza 30 baho kandi ko Inzu y’Ubwami itangiritse cyane. Hashyizweho komite ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi kugira ngo igeze imfashanyo z’amazi, ibiribwa n’ibindi bintu by’ibanze ku bavandimwe bo ku birwa bya Saint-Barthélemy na Saint-Martin, ibikuye ku bindi birwa byo hafi aho, ari byo Gwadelupe na Maritinike.

Barimo kwegeranya imfashanyo kugira ngo bazohereze ku Nzu y’Amakoraniro yo muri Gwadelupe.

Igice kigenzurwa n’ibiro byacu byo muri Repubulika ya Dominikani. Ibiro by’Ishami byo muri icyo gihugu byashyizeho komite eshanu z’ubutabazi zishinzwe kwita ku babwiriza baho basaga 38.000. Mbere gato y’uko inkubi y’umuyaga yiswe Irma yibasira icyo kirwa, abagenzuzi b’uturere basabye abasaza b’amatorero gusura ababwiriza bose kugira ngo barebe ko biteguye guhangana n’icyo kiza. Ababwiriza 1.273 bari batuye mu duce twashoboraga kwibasirwa cyane n’umwuzure, bimuriwe mu turere tudateje akaga cyane, naho ababwiriza 2.068 bari batuye mu mazu adakomeye cyane basabwa kujya gucumbika mu Nzu z’Ubwami cyangwa mu ngo z’Abahamya bafite amazu akomeye.

Inzu z’Ubwami nke zari ziherutse kubakwa zangiritse bidakabije. Ingo eshanu z’Abahamya zarasenyutse. Abagize amatorero na za komite zishinzwe ibikorwa by’ubutabazi barimo barasana amazu yangiritse. Ntawahitanywe n’ibyo biza cyangwa ngo akomereke.

Ibice bigenzurwa n’ibiro byacu byo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika byibasiwe: Bahamasi, Folorida, Jeworujiya, Poruto Riko, Turks na Caïques no mu birwa bya Vierges by’u Bwongereza na Amerika. Duherutse kumenya ko hari umuvandimwe na mushiki wacu bahitanywe n’ibyo biza. Nubwo nta bandi turumva ko bahitanywe n’ibiza, hari abavandimwe 6 bakomeretse naho abasaga 3.000 bavanwa mu byabo. Abavandimwe benshi bo muri Folorida no muri Jeworujiya bacumbikiye bagenzi babo.

Abakora ku biro by’ubuhinduzi byitaruye bikorera mu mugi wa Fort Lauderdale, muri Folorida, bimuriwe ku Nzu y’Amakoraniro yo mu mugi wa West Palm Beach bahamara igihe runaka. Amwe mu mazu y’ibyo biro yangijwe n’amazi, kandi abayakoreramo bamaze iminsi badafite umuriro na interineti. Icyakora ubu ibintu byasubiye mu buryo, none imirimo irakomeje nk’uko bisanzwe.

Ku mazu aberamo amashuri yo mu mugi wa Palm Coast, muri Folorida, abanyeshuri bose bari mu ishuri rihugura abagenzuzi b’uturere n’abagore babo bimuriwe ahandi, kimwe n’abari mu mashuri atatu ahugura ababwiriza b’ubwami. Hasigaye itsinda rito ry’abantu bagera kuri 20. Nubwo ayo mazu yamaze igihe atagira umuriro, nta bintu bikomeye yangiritseho.

Bakusanyiriza imfashanyo mu Nzu y’Amakoraniro yo mu mugi wa Caguas, muri Poruto Riko.

Urwego Rushinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi rukorera mu Biro Bishinzwe Umurimo n’Ibiro bishinzwe ibishushanyo mbonera n’ubwubatsi birimo gukorana kugira ngo abavandimwe bacu babone imfashanyo bakeneye kandi ku gihe.

Muri Amerika hashyizweho ahantu ho gukusanyiriza imfashanyo zigenewe abavandimwe bagwiririwe n’ibiza, zirimo amazi n’ibiribwa. Nanone kandi, Komite Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi yo muri Poruto Riko irimo gutanga imfashanyo zigenewe abavandimwe bo kuri ibyo birwa.

Amazu agera kuri 61 yo ku birwa bya Karayibe yangiritse mu buryo budakabije, naho andi 55 arangirika cyane. Amazu y’Ubwami abiri ni yo yangiritse cyane.

Umwuzure ku Nzu y’Ubwami yo muri Turks na Caïques.

Abahamya baturutse ku biro byacu byo muri Amerika no ku Kicaro cyacu gikuru, bagiye muri Folorida no mu bindi birwa kugira ngo bafashe abavandimwe bacu bariyo. Haracyakorwa ibarura kugira ngo tumenye ibyangiritse byose.

Dukomeje gusenga dusabira abagwiririwe n’ibyo biza ndetse n’abandi bose barimo bakora uko bashoboye kose ngo babafashe kandi babahumurize.—Abaroma 15:5; 2 Abakorinto 1:3, 4, 7; 8:14.

Ushinzwe amakuru:

Ku rwego mpuzamahanga: David A. Semonian, Urwego Rushinzwe Amakuru, +1-845-524-3000

Muri Barubade: John Medford, +1-246-438-0655

Muri Repubulika ya Dominikani: Josué Féliz, +1-809-595-4007

Mu Bufaransa: Guy Canonici, +33-2-32-25-55-55