Soma ibirimo

Inkongi z’umuriro zikomeye zangije byinshi mu ntara ebyiri zo muri Koreya y’Epfo

15 WERURWE 2022
KOREYA Y’EPFO

Inkongi y’umuriro ikomeye yangije byinshi mu ntara ebyiri zo muri Koreya y’Epfo

Inkongi y’umuriro ikomeye yangije byinshi mu ntara ebyiri zo muri Koreya y’Epfo

Kuva ku itariki ya 4 Werurwe 2022 inkongi z’umuriro zatwitse hegitari hafi 23 993 z’ishyamba kandi zituma abantu benshi bava mu byabo. Izo nkongi z’umuriro zangije ibintu byinshi cyane kurusha izindi nkongi zabayeho mu mateka ya Koreya y’Epfo

Ingaruka byagize ku bavandimwe na bashiki bacu

  • Ababwiriza 44 bavanywe mu byabo

  • Inzu 1 yarasenyutse

Ibikorwa by’ubutabazi

  • Ababwiriza bavanywe mu byabo bacumbikiwe na bene wabo cyangwa n’abandi Bahamya batuye mu gace izo nkongi zitagezemo

  • Hashyizweho Komite Ishinzwe Ubutabazi kugira ngo itange imfashanyo

  • Ibikorwa by’ubutabazi bikorwa ari na ko hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19

Dusenga dusaba ko Yehova yaha imigisha abavandimwe na bashiki bacu kubera imihati bashyiraho kugira ngo bagaragaze ko ari inshuti nyakuri muri ibi bihe bigoye.—Imigani 17:17.