Soma ibirimo

Utugare tw’ibitabo turi ahantu hatandukanye mu mihanda yo mujyi wa Las Vegas, muri Leta ya Nevada, muri Amerika

5 WERURWE 2024
LETA ZUNZE UBUMWE ZA AMERIKA

Ubutumwa bwiza bwageze ku bantu benshi bari bitabiriye umukino wa Super Bowl wo mu mwaka wa 2024

Ubutumwa bwiza bwageze ku bantu benshi bari bitabiriye umukino wa Super Bowl wo mu mwaka wa 2024

Ku itariki ya 11 Gashyantare 2024, mu mujyi wa Las Vegas, muri Leta ya Nevada, muri Amerika habereye umukino wa nyuma wa shampiyona y’umupira w’amaguru wo muri Amerika, uzwi nka Super Bowl, witabiriwe n’abantu benshi. Mu cyumweru cyabanjirije uwo mukino abantu bagera ku 300.000 basuye ahabereye uwo mukino. Utugare dushyirwaho ibitabo twari twashyizwe ahantu hagera kuri 50 ku muhanda ucamo imodoka nyinshi n’abantu benshi wo muri Las Vegas. Kuri utwo tugare hari ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya mu ndimi icyenda. Abavandimwe na bashiki bacu bagera ku 1.500 bifatanyije muri iyo gahunda yihariye yo kubwiriza. Dore bimwe mu bintu bishimishije abavandimwe na bashiki bagezeho muri iyo gahunda.

Hari umugabo umwe waciye ku kagare kariho icyapa cyanditseho ikibazo kivuga ngo: “Ese isi izahoraho?” Yahise yegera Umuhamya wari uhagaze ku kagare, maze batangira kuganira. Uwo mugabo yavuze ko ahangayikishijwe n’ibintu bibera kuri iyi si kandi yashimishwe n’isezerano ryo muri Bibiliya rivuga ko hazabaho amahoro, riboneka muri Yeremiya 29:11. Yamaze isaha irenga aganira n’abavandimwe bari aho ku kagare. Nanone mbere y’uko agenda, yababwiye ko yifuza kuzaza mu materaniro.

Bashiki bacu bari kuganira n’umuryango waje ku kugare

Ahandi hantu hari akagare hafi ya sitade, hari umukozi ushinzwe gucunga umutekano wabonye icyapa cyari ku kagare na cyo cyariho ikibazo kibaza ngo: “Ese isi izahoraho?” yumva kiramushishikaje, ariko kubera ko yari akiri mu kazi, yabwiye abavandimwe ko narangiza akazi ari bugaruke. Nyuma yaho yaragarutse avuga ko hari hashize igihe gito atangiye gusoma Bibiliya. Abavandimwe bamusobanuriye gahunda Abahamya ba Yehova bagira yo kwigisha abantu Bibiliya, kandi yagaragaje ko yifuza kwiga byinshi kurushaho. Bahise bahana gahunda yo kuzamusura.

Umunsi umwe mbere y’uwo mukino, hari umugore wabwirijwe ku nzu n’inzu. Uwo mugore yavuze ko yarebye amakuru yaciye kuri televiziyo yavugaga iby’utugare twacu. Yagize ati: “Mukora umurimo mwiza cyane. Muri ibi bihe bigoye, dukeneye ibintu bituma tugira ibyiringiro.” Nyuma yaho yabajije ahantu Abahamya ba Yehova bo muri ako gace bateranira n’igihe amateraniro abera.

Dushimishwa n’uko izo gahunda zihariye zo kubwiriza zituma abantu bakomeza gutega amatwi ‘ubwenge burangururira’ mu ruhame, bityo Imana yacu igahabwa ikuzo.—Imigani 1:20, 21.