Soma ibirimo

13 KAMENA 2022
SHILI

Hasohotse Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya Ibyanditswe by’Ikigiriki bya Gikristo mu Kimapudunguni

Hasohotse Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya Ibyanditswe by’Ikigiriki bya Gikristo mu Kimapudunguni

Ku itariki ya 5 Kamena 2022, umuvandimwe Jason Reed, uri muri Komite y’Ibiro by’Ishami byo muri Shili yatangaje ko hasohotse Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya Ibyanditswe by’Ikigiriki bya Gikristo mu Kimapudunguni. Iyo Bibiliya iboneka icapye no mu bwoko bwa elegitoronike. Abagize amatorero yose akoresha ururimi rw’Ikimapudunguni muri icyo gihugu batumiwe gukurikira iyo porogaramu bakoresheje ikoranabuhanga. Abayikurikiye bose bagera hafi kuri 800.

Mushiki wacu ushimishijwe no kuba yabonye Bibiliya

Abantu benshi bo mu bwoko bw’Abamapuce batuye mu gice cyo hagati n’amajyepfo ya Shili no muri Arijantine hagati y’inyanja ya pasifika n’iya Atalantika. Ibyo bice bigizwe n’amashyamba kimeza, ibirunga, uruhererekane rw’imisozi ya Andes ndetse n’ibibaya binini. Abamapuce bakunda kwakira abashyitsi kandi bubaha ibintu byera.

Ibice bya Bibiliya byagiye biboneka mu rurimo rw’Ikimapudunguni guhera mu mwaka wa 1901, kandi Ibyanditswe by’Ikigiriki bya Gikristo byuzuye byabonetse mu mwaka wa 1997 bisohowe na Bible society. Ariko hari hakenewe ubuhinduzi buhuje n’ukuri. Urugero, iyo Bibiliya yo muri 1997 yakoresheje ijambo “umusaraba” yumvikanisha uko Yesu yapfuye. Icyakora, Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya yo ikoresha ijambo ry’Ikimapudunguni “ingeri,” yerekana ko Yesu yapfiriye ku giti gihagaze.

Birashimishije ko igihe hatangazwaga ko hasohotse iyo Bibiliya mu bwoko bwa elegitoronike bahise banaha Bibiliya icapye buri muntu wese mu bateraniye ku Mazu y’Ubwami agera kuri 23 aho bakurikiraniye iyo porogaramu. Umuvandimwe Jorge González, wo muri Komite y’Ibiro by’Ishami byo muri Shili yasobanuye agira ati: “Abamapuce ntibari gupfa kwemera ko Bibiliya zo mu bwoko bwa elegitoronike ari Ijambo ry’Imana, ubwo rero twatekereje ko abantu benshi bazishimira kubona Bibiliya zicapye mu rurimi rwabo.”

Dusenga dusaba ko iyi Bibiliya izafasha abantu benshi “bo mu mahanga” bakamenya Yehova kandi bakamusenga.—Yesaya 2:2.