Soma ibirimo

13 GASHYANTARE 2024
SHILI

Inkongi z’umuriro zikaze zibasiye agace ka Valparaíso muri Shili

Inkongi z’umuriro zikaze zibasiye agace ka Valparaíso muri Shili

Ku itariki ya 2 Gashyantare 2024, umuyaga ukaze hamwe n’ubushyuhe byatumye habaho inkongi ebyiri z’umuriro zikaze mu gace ka Valparaíso kari ku nkombe muri Shili. Uwo muriro watwitse amazu arenga 15.000 hafi y’umujyi utuwe cyane wa Viña del Mar. Ugereranyije abantu bagera ku 40.000 bagizweho ingaruka n’izo nkongi. Abenshi bamaze iminsi nta mazi n’umuriro bafite. Abashinzwe kuzimya inkongi y’umuriro byarabagoye kugera mu duce twibasiwe n’izo nkongi. Raporo zigaragaza ko abantu benshi bakomeretse kandi abarenga 130 bahitanywe n’izo nkongi.

Ingaruka byagize ku bavandimwe na bashiki bacu

  • Ikibabaje ni uko hari mushiki wacu 1 wapfuye

  • Umuvandimwe 1 yarakomeretse cyane

  • Abavandimwe na bashiki bacu 24 barakomeretse byoroheje

  • Abavandimwe na bashiki bacu 715 bavanywe mu byabo

  • Inzu y’Abahamya yasenyutse yo mu gace ka Viña del Mar

    Amazu 72 yarasenyutse

  • Amazu 2 yarangiritse cyane

  • Inzu 1 yarangiritse bidakabije

  • Nta Nzu y’Ubwami yangiritse

  • Ugereranyije mu gace kabayemo ibiza hatuye abavandimwe na bashiki bacu bagera ku 4.700

Ibikorwa by’ubutabazi

  • Hashyizweho Komite Ishinzwe Ubutabazi kugira ngo iyobore ibikorwa by’ubutabazi

  • Ibiro by’ishami bya Shili byohereje abavandimwe kugira ngo bajye guhumuriza abavandimwe na bashiki bacu bari mu duce twibasiwe n’ibyo biza. Nanone, abagenzuzi basura amatorero n’abasaza barimo guhumuriza abavandimwe na bashiki bacu bagwiririwe n’ibyo biza bakoresheje Bibiliya kandi bakabaha imfashanyo.

Twiringiye ko Yehova abona “ibyago n’imibabaro” byageze kuri abo bantu bahuye n’izo nkongi z’umuriro kandi vuba aha azakuraho burundu ibiza.—Zaburi 10:14.