Soma ibirimo

Uhereye ibumoso ugana iburyo: Umuvandimwe Aleksey Berchuk n’umugore we Anna; Umuvandimwe Dmitriy Golik n’umugore we Kristina

9 WERURWE 2021
U BURUSIYA

Umuvandimwe Aleksey Berchuk na Dmitriy Golik bo mu gace ka Blagoveshchensk bashobora guhamywa icyaha

Umuvandimwe Aleksey Berchuk na Dmitriy Golik bo mu gace ka Blagoveshchensk bashobora guhamywa icyaha

AMAKURU MASHYA | Urukiko rwo mu Burusiya rwanze ubujurire

Ku itariki ya 2 Nzeri 2021, Urukiko rw’intara ya Amur rwanze ubujurire bw’umuvandimwe Aleksey Berchuk na Dmitriy Golik. Igifungo Aleksey yari yarakatiwe nticyahindutse ariko Dmitriy we urukiko rwagabanyije igifungo ke kiba amezi icumi. Vuba aha bazava aho bari bafungiye by’agateganyo bimurirwe muri gereza.

Urukiko rwo mu Burusiya rwakatiye Abahamya babiri igifungo kirekire kuva mu mwaka wa 2017

Ku itariki ya 30 Kamena 2021, urukiko rwo mu mugi wa Blagoveshchensk mu gace ka Amur rwakatiye umuvandimwe Berchuk na Dmitriy Golik. Berchuk yakatiwe igifungo k’imyaka umunani naho Dmitriy akatirwa imyaka irindwi. Mbere igifungo k’imyaka irindwi n’igice ni cyo gifungo kirekire cyari cyarakatiwe Umuhamya wa Yehova kuva umuryango wacu wahagarikwa mu Burusiya mu mwaka wa 2017. Bombi bahise bajyanwa muri gereza bakiva mu rukiko.

Icyo twabavugaho

Aleksey Berchuk

  • Igihe yavukiye: 1975 (Kartaly, mu gace ka Chelyabinsk)

  • Ibimuranga: Akora ibijyanye n’ubwubatsi n’ububaji. Yatangiye kwiga Bibiliya mu myaka ya 1990. Yaretse imikino irimo urugomo, none ubu akunda gukinana n’inshuti ze umupira w’amaguru. Yabatijwe mu mwaka wa 1998. Yashakanye na Anna mu mwaka wa 2008

Dmitriy Golik

  • Igihe yavukiye: 1987 (Tokhoy, muri Repubulika ya Buryatia)

  • Ibimuranga: Ahindura inyandiko z’Igishinwa azishyira mu Kirusiya. Akunda guterura ibyuma, gukina umupira w’amaguru no gucuranga gitari

    Abagize umuryango we batangiye kwiga Bibiliya mu myaka ya 1990. Yabatijwe mu mwaka wa 2002. Bamusabye kujya mu gisirikare, asaba imirimo ya gisiviri isimbura iya gisirikare. Yoherejwe gukora mu kigo kita ku bageze mu za bukuru. Yashakanye na Kristina mu mwaka wa 2012. Bombi barimo bariga Icyongereza n’Igishinwa kugira ngo babwirize abantu benshi

Urubanza

Mu ntangiriro z’umwaka wa 2018, abamaneko bashyize ibyuma bifata amajwi na videwo mu nzu y’umuvandimwe Golik, batabizi. Muri Kamena 2018 abasirikare bo mu rwego rushinzwe ubutasi bagabye ibitero ku ngo zirindwi z’Abahamya ba Yehova bo mu gace ka Blagoveshchensk. Ibyo byatumye umuvandimwe Dmitriy Golik na Aleksey Berchuk bashinjwa ibyaha. Baregwa gushyigikira umuryango bavuga ko ukora ibikorwa by’ubutagondwa.

Aleksey ntiyahise amenyeshwa ibyaha aregwa. Ku itariki ya 21 Mutarama 2019 yafatiwe ku kibuga k’indege cya Domodedovo, mu mugi wa Moscow, arafungwa. Umwe mu bayobozi bwo mu rwego rushinzwe ubutasi yaherekeje Aleksey amugeza mu mugi atuyemo, akaba atemerewe kugira aho ajya.

Abo bavandimwe bombi bavuga ko kwitegura ibitotezo hakiri kare, ari iby’ingenzi cyane. Dmitriy agira ati: “Ni byiza kwiringira ko ibintu bizagenda neza. Ariko ugomba no kwitegura ibitotezo.” Akomeza agira ati: “Birumvikana ko kwitegura ibitotezo byamfashije cyane. Ariko icyamfashije cyane kurushaho, ni ukwihatira kugira ukwizera gukomeye. Iyo duhanganye n’ibitotezo ikintu k’ingenzi tuba dukeneye, ni ukubera Yehova indahemuka si ubuhanga cyangwa ubushobozi bwo kwihisha abadutoteza. Yesu na we yashoboraga kwihisha abanzi be ntibamubone, ariko iyo si yo yari intego ye. Kubera ko natwe turi abigishwa be, ntitugomba guhunga ibigeragezo ahubwo tugomba guhangana na byo dufite ubutwari.”

Aleksey yongeyeho ati: “Byaba ari ukwibeshya ntekereje ko ntazahura n’ibigeragezo. Tuzi ko Yehova abireka bikaba. Iyo ibyo ubimenye bigufasha kwitegura, ukarangwa n’ikizere hanyuma ibitotezo byaza bikakorohera guhangana na byo wiringiye ko Yehova azagufasha.”

Tuzi ko abavandimwe bacu bo mu Burusiya, harimo Aleksey na Dmitriy n’abagore babo, bakomeza kumva bameze nk’umwanditsi wa Zaburi wavuze ati: “Dore Imana ni yo imfasha; Yehova ari kumwe n’abashyigikira ubugingo bwanjye.”—Zaburi 54:3, 4.