Soma ibirimo

Umuvandimwe Oleg Danilov aramukanya n’umugore we Nataliya, amaze gufungurwa

5 WERURWE 2024
U BURUSIYA

Umuvandimwe Oleg Danilov wari ufungiye mu Burusiya yarafunguwe

Umuvandimwe Oleg Danilov wari ufungiye mu Burusiya yarafunguwe

Ku itariki ya 1 Werurwe 2024, umuvandimwe Oleg Danilov wari umaze imyaka itatu afunzwe yarafunguwe.

Mbere gato y’uko urukiko rufata umwanzuro, Oleg yavuze ikintu yari yariyemeje nibaramuka bamufunze. Yaravuze ati: “Natekereje cyane ku magambo ya Pawulo yo mu Bafilipi 4:4 agira ati: ‘Buri gihe mujye mwishimira mu Mwami. Nongere mbivuge, nimwishime!’ Ayo magambo Pawulo yayavuze ari muri gereza. Yabonaga ko gereza itamubuza kugira ibyishimo, kubera ko yiringiraga Yehova kandi bafitanye ubucuti bukomeye. Nanjye nifuza kumwigana kandi sinemere ko hari ikintu, icyo ari cyo cyose kimbuza ibyishimo.”

Igihe Oleg yafungwaga kandi agatandukana n’umuryango we, ni bwo ibyo yari yariyemeje yabishyize mu bikorwa. Kuba ataratashye ubukwe bw’umuhungu we mukuru ni byo bintu byamugoye. Nataliya Danilova, umugore wa Oleg yavuze ikintu cyafashije umugabo we, agira ati: “Oleg yari asobanukiwe neza ko gukomeza gutekereza ku bintu yatakaje, byari gutuma ibyo yiyemeje atabigeraho kandi bigatuma abura ibyishimo. Aho kubigenza atyo, yakomeje gutekereza ku bintu yari afite, ari byo: ubucuti afitanye na Yehova, ubufasha bw’umwuka wera, incuti zimwitaho n’umuryango mpuzamahanga w’abavandimwe. Aho kwibanda ku byo atari afite, yatekereza kuri ibyo bintu byiza afite maze bigatuma yumva ari umukire cyane.”

Oleg na Nataliya bari kumwe n’abahungu babo babiri n’umukazana wabo

Nanone Nataliya yavuze ko urugero rwiza umugabo we yatanze, rwafashije abahungu babo. Yaravuze ati: “Abahungu bacu bamaze kubona ibyo papa wabo yanyuzemo n’ukuntu Yehova yafashije umuryango wacu, byatumye barushaho kwiringira Yehova no gukunda umuryango w’abavandimwe. Ubu biyemeje kurushaho gukorera Yehova kandi biyemeje ko ari byo bigomba kuza mu mwanya wa mbere mu buzima bwabo.”

Twishimanye n’umuryango wa Oleg kuko bongeye guhura, kandi dushimishwa nuko urugero rwiza yatanze rutwibutsa ko nubwo twatotezwa tuzira ukwizera kwacu, dushobora gukomeza kugira ibyishimo, twiringiye ko umwuka wa Yehova uri kumwe natwe.—1 Petero 4:14.