Soma ibirimo

IBISOBANURO BY’IMIRONGO YO MURI BIBILIYA

Zaburi 23:4—“Naho nanyura mu gikombe cy’igicucu cy’urupfu”

Zaburi 23:4—“Naho nanyura mu gikombe cy’igicucu cy’urupfu”

 “Nubwo nanyura mu gikombe cy’umwijima w’icuraburindi, sinzatinya ikibi, kuko uri kumwe nanjye. Inkoni yawe n’inshyimbo yawe ni byo bimpumuriza.”—Zaburi 23:4, Ubuhinduzi bw’isi nshya.

 “Naho nanyura mu gikombe cy’igicucu cy’urupfu, sinzatinya ikibi cyose kuko ndi kumwe nawe, inshyimbo yawe n’inkoni yawe ni byo bimpumuriza.”​—Zaburi 23:4, Bibiliya Yera.

Icyo umurongo wo muri Zaburi 23:4 a usobanura

 Abasenga Imana ibitaho kandi ikabarinda nubwo bahura n’ibibazo bikomeye cyane. Uyu murongo ukoresha urugero rw’ukuntu umwungeri yita ku ntama, kugira ngo ugaragaze ukuntu Imana yita ku bayisenga. b Iyo bahuye n’ibibazo bibakomereye muri uyu murongo bigereranywa n’umwijima w’icuraburindi, cyangwa bugarijwe n’urupfu ntibumva ari bonyine. Bumva batekanye ari nkaho Imana iri kumwe nabo.

 Mu bihe bya Bibiliya umwungeri yakoreshaga inkoni ye kugira ngo arinde intama. Nanone yakoreshaga inkoni ndende yabaga ihese ku mutwe kugira ngo ayobore intama cyangwa ayikurure, ayibuza kugwa mu kaga. Yehova na we ameze nk’umwungeri wuje urukundo kuko arinda abamusenga kandi akabayobora. Niyo bageze mu bigeragezo bikaze Yehova abitaho mu buryo butandukanye.

  •   Akoresha Ijambo rye Bibiliya akabigisha kandi akabahumuriza.—Abaroma 15:4.

  •   Yumva amasengesho yabo, akabafasha gutuza no kugira amahoro yo mu mutima.—Abafilipi 4:6, 7.

  •   Akoresha Abakristo bagenzi babo kugira ngo babahumurize.—Abaheburayo 10:24, 25.

  •   Abasezeranya ko mu gihe kizaza bazagira ubuzima bwiza, nta mibabaro imeze nk’iyo bahura nayo muri iki gihe.—Zaburi 37:29; Ibyahishuwe 21:3-5.

Imimerere umurongo wo muri Zaburi 23:4 wanditswemo

 Zaburi ya 23 yanditswe na Dawidi, wari umushumba nyuma akaza kuba umwami w’ishyanga rya Isirayeli (1 Samweli 17:34, 35; 2 Samweli 7:8). Iyo zaburi itangira igaragaza ukuntu Yehova ari Umwungeri uyobora abagaragu be, akabagaburira kandi akabitaho nk’uko umwungeri usanzwe abikorera intama ze.—Zaburi 23:1-3.

 Muri Zaburi 23:4, Dawidi yakoresheje ngenga ya kabiri y’ubumwe, aho gukoresha iya gatatu kugira ngo agaragaze ukuntu Yehova amurinda. Ibyo bigaragaza ubucuti bukomeye yari afitanye na Yehova. Dawidi yari azi ko Imana imwitaho kandi ikita no ku bibazo bye. Ibyo byatumaga Dawidi yumva nta cya kintu cyamuhangayikisha.

 Ku murongo wa 5 n’uwa 6, aho kugira ngo agereranye Yehova n’umwungeri, yamugereranyije n’umuntu wakiriye umushyitsi iwe. Yehova yitaye kuri Dawidi nk’uko umuntu yakirana urugwiro umushyitsi yishimiye. Ndetse n’abanzi ba Dawidi ntibashoboraga kubuza Yehova kumwitaho. Dawidi yashoje iyo zaburi avuga ko yizeye ko Imana yari kumugirira neza kandi igakomeza kumukunda ubuzima bwe bwose.

 Imvugo y’ikigereranyo yakoreshejwe muri Zaburi ya 23 igaragaza ukuntu Imana ikunda abagaragu bayo kandi ikabitaho.—1 Petero 2:25.

a Bibiliya zimwe na zimwe zivuga ko iyo ari Zaburi ya 22. Nubwo umubare wa Zaburi ari 150, hari Bibiliya zikoresha imibare yo mu mwandiko w’Igiheburayo wanditswe n’Abamasoreti, izindi zo zigakoresha imibare yo muri Bibiliya y’Ikigiriki ya Septante yarangije kwandikwa mu kinyejana cya kabiri M.Y.

b Akenshi Bibiliya igereranya Yehova Imana n’Umwungeri. Naho abagaragu be ikabagereranya n’intama, ziba zikeneye uziyobora n’uzifasha.—Zaburi 100:3; Yesaya 40:10, 11; Yeremiya 31:10; Ezekiyeli 34:11-16.