Soma ibirimo

IBISOBANURO BY’IMIRONGO YO MURI BIBILIYA

Abaroma 12:12—“Mwishime mufite ibyiringiro mwihanganira amakuba, mukomeze gusenga mushikamye”

Abaroma 12:12—“Mwishime mufite ibyiringiro mwihanganira amakuba, mukomeze gusenga mushikamye”

 “Mwishimire mu byiringiro. Mwihanganire imibabaro. Musenge ubudacogora”—Abaroma 12:12, Ubuhinduzi bw’isi nshya.

 “Mwishime mufite ibyiringiro mwihanganira amakuba, mukomeze gusenga mushikamye.”—Abaroma 12:12, Bibiliya Yera.

Icyo umurongo wo mu Baroma 12:12 usobanura

 Muri uyu murongo intumwa Pawulo, yarimo atera inkunga Abakristo b’i Roma, yo gukora ibintu bitatu byari kubafasha gukomeza kuba indahemuka nubwo bari bahanganye n’ibitotezo n’izindi ngorane.

 “Mwishime mufite ibyiringiro.” Abakristo bafite ibyiringiro bihebuje byo kuzabaho iteka, bamwe bakazaba mu ijuru abandi benshi bakazaba mu isi izahinduka paradizo (Zaburi 37:29; Yohana 3:16; Ibyahishuwe 14:1-4; 21:3, 4). Ibyo byiringiro bikubiyemo kuzabona uko Ubwami bw’Imana a buzakemura ibibazo byose abantu bahanganye na byo (Daniyeli 2:44; Matayo 6:10). Abagaragu b’Imana bashobora kwishima n’iyo baba bahanganye n’ibibazo, bitewe n’uko bemera badashidikanya ko ibyiringiro bya bo bihamye, kandi uko kwihangana gutuma bemerwa n’Imana.—Matayo 5:11, 12; Abaroma 5:3-5.

 “Mwihanganire imibabaro.” Inshinga y’Ikigiriki ikoreshwa muri Bibiliya, yahinduwemo “kwihangana”, inshuro nyinshi yerekeza ku kuba umuntu “aguma ahantu hamwe aho guhunga, gushikama cyangwa kugira ubutwari.” Abigishwa ba Yesu “si ab’isi,” b ubwo rero bagomba kwitega ko bazatotezwa ni yo mpamvu bakeneye kwihangana (Yohana 15:18-20; 2 Timoteyo 3:12). Iyo Umukristo akoreye Imana afite ubutwari kabone n’iyo byamusaba guhangana n’ibigeragezo, kwizera ko Imana izamugororera biramukomeza (Matayo 24:13). Nanone kandi, icyo cyizere gituma akomeza kwihanganira ibibazo, afite ibyishimo kandi agategereza.—Abakolosayi 1:11.

 “Musenge ubudacogora.” Akenshi Abakristo baterwa inkunga yo gusenga ubudacogora kugira ngo bakomeze kuba indahemuka ku Mana (Luka 11:9; 18:1). Mu mibereho yabo yose bakomeza gushakira ubuyobozi ku Mana kandi bakayishingikirizaho (Abakolosayi 4:2; 1 Abatesalonike 5:17). Biringira badashidikanya ko Imana izasubiza ibyo bayisaba, kubera ko bayumvira kandi bagakora uko bashoye kose ngo bayishimishe (1 Yohana 3:22; 5:14). Nanone baba bazi ko nibakomeza gusenga Imana izabaha imbaraga zo gukomeza kuyibera indahemuka uko ibigeragezo bahura na byo byaba bimeze kose.—Abafilipi 4:13.

Imimerere umurongo wo mu Baroma 12:12 wanditswemo

 Pawulo yandikiye ibaruwa Abakristo babaga i Roma ahagana mu mwaka wa 56 N.Y. Mu gice cya 12 cy’iyo baruwa, yagarutse ku nama z’ingirakamaro zafasha Abakristo kugaragaza imico ya gikristo, kubana na bagenzi babo bahuje ukwizera n’abandi n’uko bakomeza kuba abanyamahoro mu gihe batotejwe (Abaroma 12:9-21). Iyo nama yari iziye igihe kuko Abakristo b’i Roma bari bari hafi guhura n’ibitotezo bikaze.

 Hashize imyaka mike, mu mwaka wa 64 N.Y, inkongi y’umuriro ikaze yibasiye umugi wa Roma. Hari ibihuha byakwirakwiye bivuga ko Umwami w’abami Nero ari we wari wateje iyo nkongi. Umuhanga mu by’amateka witwa Tacitus yavuze ko kugira ngo Nero abyikureho yabigeretse ku Bakristo. Ibyo byatumye Abakristo batangira gutotezwa cyane. Inama Pawulo yabagiriye y’ukuntu bari kwihanganira ibitotezo zabafashije guhangana na byo bafite ukwizera kandi bashikamye (1 Abatesalonike 5:15; 1 Petero 3:9). Basize urugero rwiza abagaragu b’Imana bo muri iki gihe bakwigana.

 Reba iyi videwo kugira ngo umenye ibivugwa mu gitabo cy’Abaroma mu nshamake.

a Ubwami bw’Imana ni ubutegetsi bwo mu ijuru bwashyizweho n’Imana kugira ngo isohoze umugambi ifitiye isi. Kugira ngo ubone ibindi bisobanuro, soma ingingo ifite umutwe uvuga ngo: “Ubwami bw’Imana ni iki?

b Ijambo isi rikoreshwa muri Bibiliya ryerekeza ku bantu bitandukanyije n’Imana.