Soma ibirimo

Ni ayahe masomo twakura ku bagore bavugwa muri Bibiliya?

Ni ayahe masomo twakura ku bagore bavugwa muri Bibiliya?

Icyo Bibiliya ibivugaho

 Muri Bibiliya havugwamo abagore benshi kandi ibyababayeho bitwigisha byinshi (Abaroma 15:4; 2 Timoteyo 3:16, 17). Iyi ngingo ivuga muri make bamwe mu bagore bavugwa muri Bibiliya. Abenshi muri bo badusigiye urugero rwiza twakwigana. Abandi bo bakoze ibintu bibi tugomba kwirinda.—1 Abakorinto 10:11; Abaheburayo 6:12.

  Abigayili

 Abigayili yari muntu ki? Yari umugore wa Nabali, umugabo wari umukire ariko akaba n’umunyamwaga. Abigayili we yari mwiza, akicisha bugufi, akaba umunyabwenge kandi yakundaga Yehova.—1 Samweli 25:3.

 Yakoze iki? Abigayili yakoresheje ubwenge n’ubushishozi kugira ngo arinde umuryango we kugerwaho n’akaga. We n’umugabo we Nabali, bari batuye mu gace Dawidi wari kuzaba umwami wa Isirayeli, yari yarahungiyemo. Igihe Dawidi n’ingabo ze bari mu buhungiro, barindaga imikumbi ya Nabali kugira ngo abajura batayiba. Umunsi umwe Dawidi yohereje intumwa kwa Nabali gusaba ibyokurya, ariko Nabali ababwira nabi kandi yanga kubibaha. Ibyo byarakaje Dawidi cyane. We n’ingabo ze bahise biyemeza kwica Nabali n’abagabo bo mu rugo rwe bose.—1 Samweli 25:10-12, 22.

 Abigayili akimara kumenya ibyo umugabo we yakoze, yahise agira icyo akora adatindiganyije. Yahaye abagaragu be ibyokurya ngo babishyire Dawidi, kandi na we arabaherekeza kugira ngo amusabe imbabazi (1 Samweli 25:14-19, 24-31). Dawidi abonye izo mpano bamuzaniye, akabona ukuntu Abigayili yicishije bugufi kandi agatega amatwi inama irangwa n’ubwenge yamugiriye, yahise abona ko Yehova yakoresheje Abigayili kugira ngo atica Nabali n’abo mu rugo rwe (1 Samweli 25:32, 33). Nyuma y’igihe Nabali yaje gupfa maze Abigayili aba umugore wa Dawidi.—1 Samweli 25:37-41.

 Ni irihe somo twavana kuri Abigayili? Nubwo yari mwiza kandi akaba n’umukire, ntiyigeze abona ko yari umuntu udasanzwe. Yaharaniraga amahoro kandi yemeye gusaba imbabazi z’ikosa atakoze. Yakemuye ikibazo cyari gikomeye atuje, akoresha ubushishozi, ubutwari n’ubwenge.

  •  Niba wifuza ibindi bisobanuro kuri Abigayili, reba ingingo ivuga ngo: “Yagaragaje ubwenge.”

  Debora

 Debora yari muntu ki? Yari umuhanuzikazi wa Yehova Imana y’Abisirayeli kandi yabwiraga abantu ibyo Yehova ashaka ko bakora. Nanone Imana yaramukoreshaga kugira ngo akemure ibibazo Abisirayeli babaga bafitanye.—Abacamanza 4:4, 5.

 Yakoze iki? Umuhanuzikazi Debora yashyigikiye abagaragu ba Yehova abigiranye ubutwari. Imana yamusabye kubwira Baraki ngo ayobore ingabo z’Abisirayeli, mu rugamba rwo kurwanya Abanyakanani babakandamizaga (Abacamanza 4:6, 7). Igihe Baraki yasabaga Debora kumuherekeza, ntiyagize ubwoba ahubwo yarabyemeye.—Abacamanza 4:8, 9.

 Yehova yafashije Abisirayeli gutsinda, kandi Debora ni umwe mu bahimbye indirimbo ivuga uko urwo rugamba rwagenze, maze we na Baraki barayiririmba. Muri iyo ndirimbo yavuzemo uruhare umugore witwaga Yayeli yagize mu gutsinda Abanyakanani.—Abacamanza igice cya 5.

 Ni irihe somo twavana kuri Debora? Debora yarangwaga no kwigomwa kandi akagira ubutwari. Yashishikarizaga abandi gukora ibyo Yehova ashaka. Kandi iyo babikoraga yarabashimiraga.

  Delila

 Delila yari muntu ki? Yari umugore wa Samusoni, umucamanza w’Abisirayeli.—Abacamanza 16:4, 5.

 Yakoze iki? Abatware b’Abafilisitiya bamuhaye amafaranga kugira ngo agambanire Samusoni, Imana yakoreshaga ngo ikize Abisirayeli amaboko y’Abafilisitiya. Abafilisitiya bibazaga aho akura imbaraga zidasanzwe yari afite (Abacamanza 13:5). Abo batware bitabaje Delila ngo abafashe.

 Abafilisitiya bahaye ruswa Delila ngo abamenyere aho Samusoni yakuraga izo mbaraga. Delila yarabyemeye agerageza inshuro nyinshi kumenya ibanga ryatumaga Samusoni agira imbaraga, kandi amaherezo yabigezeho (Abacamanza 16:15-17). Yahise abibwira Abafilisitiya maze bafata Samusoni baramufunga.—Abacamanza 16:18-21.

 Ni irihe somo twavana kuri Delila? Tugomba kwirinda gukora nk’ibyo Delila yakoze. Yagize umururumba, ahemukira umugaragu wa Yehova abigiranye uburyarya..

  Esiteri

 Esiteri yari muntu ki? Yari Umuyahudikazi kandi Umwami Ahasuwerusi, yaramutoranyije ngo abe umwamikazi.

 Yakoze iki? Umwamikazi Esiteri yakoresheje ububasha yari afite atuma ubwoko bwe budatsembwa. Yamenye ko hari haciwe iteka ryo kwica Abayahudi bose bo mu Bwami bw’u Buperesi. Uwo mugambi mubisha wari wacuzwe na Hamani, wari minisitiri w’intebe (Esiteri 3:13-15; 4:1, 5). Esiteri yemeye guhara amagara ye, abwira Umwami Ahasuwerusi iby’uwo mugambi mubisha wari wacuzwe. Ibyo byose yabifashijwemo na mubyara we witwaga Moridekayi (Esiteri 4:10-16; 7:1-10). Ahasuwerusi yaburijemo uwo mugambi, maze yemera ko Esiteri na Moridekayi baca irindi teka ry’uko Abayahudi bagomba kwirwanaho. Abayahudi banesheje abanzi babo.—Esiteri 8:5-11; 9:16, 17.

 Ni irihe somo twavana kuri Esiteri? Umwamikazi Esiteri yadusigiye urugero rwiza rwo kugira ubutwari, kwicisha bugufi no kwiyoroshya (Zaburi 31:24; Abafilipi 2:3). Nubwo yari mwiza kandi afite umwanya ukomeye, yagishaga inama kandi agasaba abandi ko bamufasha. Igihe yavugishaga umugabo we yaranzwe n’ubushishozi, kubaha kandi avuga adaca ku ruhande. Igihe Abayahudi bari bugarijwe n’akaga, yagize ubutwari avuga ko na we yari Umuyahudi.

  Eva

 Eva yari muntu ki? Ni we mugore wa mbere wabayeho kandi ni na we wa mbere uvugwa muri Bibiliya.

 Yakoze iki? Eva yasuzuguye itegeko ry’Imana. Eva n’umugabo we Adamu bari abantu batunganye, bafite uburenganzira bwo kwihitiramo ibibanogeye, kandi bari bafite ubushobozi bwo kwigana imico y’Imana urugero nk’urukundo n’ubwenge (Intangiriro 1:27). Eva yari azi itegeko Imana yari yarahaye Adamu ry’uko hari imbuto z’igiti batagombaga kuryaho kandi ko nibakiryaho bazapfa. Icyakora Satani yashutse Eva, amubwira ko atari gupfa. Nanone Satani yamubwiye ko nasuzugura Imana azarushaho kumererwa neza. Eva yemeye kurya kuri izo mbuto maze aha n’umugabo we.—Intangiriro 3:1-6; 1 Timoteyo 2:14.

 Ni irihe somo twavana kuri Eva? Ibyabaye kuri Eva bitwereka akaga ko gukomeza gutekereza ku bintu bibi. Yarenze ku itegeko ry’Imana ryumvikanaga neza kandi yifuza ibitari ibye.—Intangiriro 3:6; 1 Yohana 2:16.

  Hannah

 Hana yari muntu ki? Yari umugore wa Elukana, akaba na nyina wa Samweli waje kuba umuhanuzi ukomeye w’Abisirayeli.—1 Samweli 1:1, 2, 4-7.

 Yakoze iki? Igihe Hana yari ingumba yasabye Imana ngo imufashe. Umugabo we yari afite abagore babiri. Mukeba we Penina yari afite abana. Icyakora Hana yamaze igihe kinini nta mwana afite. Nubwo Penina yahoraga amukwena, Hana yahoraga asenga Imana ayisaba kumufasha. Hana yahigiye Imana umuhigo, avuga ko nabyara umuhungu azamujyana gukorera Imana mu ihema ry’ibonaniro; iryo ryari ihema Abisirayeli basengeragamo.—1 Samweli 1:11.

 Imana yashubije isengesho rya Hana, maze abyara umwana w’umuhungu amwita Samweli. Hana yubahirije ibyo yari yaravuze maze ajyana Samweli gukorera Yehova mu ihema ry’ibonaniro kuva akiri muto (1 Samweli 1:27, 28). Buri mwaka, yamuboheraga ikanzu itagira amaboko maze akayimushyira. Imana yahaye Hana umugisha, maze abyara abandi bana batanu; abahungu batatu n’abakobwa batatu.—1 Samweli 2:18-21.

 Ni irihe somo twavana kuri Hana? Kuba Hana yarasengaga abikuye ku mutima byamufashije kwihanganira ibigeragezo. Isengesho yavuze ashimira ryanditswe muri 1 Samweli 2:1-10, rigaragaza ko yizeraga Imana cyane.

  Yayeli

 Yayeli yari muntu ki? Yari umugore w’umugabo utari Umwisirayeli witwaga Heberi. Yayeli yagaragaje ubutwari ashyigikira ubwoko bw’Imana.

 Yakoze iki? Yayeli yakoze igikorwa cy’ubutwari igihe Sisera, umugaba w’ingabo z’Abanyakanani yahungiraga mu ihema rye. Sisera yari ahunze urugamba, agenda ashakisha aho yahungira. Yayeli yaramuhamagaye ngo amuhishe. Sisera yinjiye mu ihema rye araryama arasinzira, maze Yayeli aramwica.—Abacamanza 4:17-21.

 Ibyo Yayeli yakoze byashohoje ubuhanuzi bwavuzwe na Debora bugira buti: “Yehova azagurisha Sisera mu maboko y’umugore” (Abacamanza 4:9). Ibyo Yayeli yakoze byatumye abantu bamushimagiza bavuga ko “azahabwa umugisha kurusha abandi bagore bose.”—Abacamanza 5:24.

 Ni irihe somo twavana kuri Yayeli? Yayeli yagaragaje ubutwari maze agira icyo akora. Ibyamubayeho bigaragaza ko Yehova ashobora guhindura ibintu ngo asohoze ubuhanuzi.

  Yezebeli

 Yezebeli yari muntu ki? Yezebeli yari umugore wa Ahabu umwami wa Isirayeli. Yezebeli ntiyari umwisirayelikazi kandi ntiyasengaga Yehova, ahubwo yasengaga Bayali imana y’Abanyakanani.

 Yakoze iki? Umwamikazi Yezebeli yari umunyagitugu, utagira impuhwe kandi yari umunyarugomo. Yatumye abantu basenga Bayali, ibyo bikaba byaragendanaga n’ibikorwa by’ubusambanyi. Nanone yakoraga uko ashoboye ngo abuze abantu gusenga Yehova.—1 Abami 18:4, 13; 19:1-3.

 Yezebeli yarabeshyaga kandi akica abantu kugira ngo agere ku byo yifuza (1 Abami 21:8-16). Nk’uko Imana yari yarabivuze, Yezebeli yapfuye urupfu rubi kandi ntiyigeze ahambwa.—1 Abami 21:23; 2 Abami 9:10, 32-37

 Ni irihe somo twavana kuri Yezebeli? Tugomba kwirinda ibyo Yezebeli yakoze. Ntiyaterwaga isoni n’ibikorwa bibi yakoraga kandi nta we yubahaga.

  Leya

 Leya yari muntu ki? Ni we mugore wa mbere w’umukurambere Yakobo. Yari afite murumuna we witwaga Rasheli kandi na we yari umugore wa Yakobo.—Intangiriro 29:20-29.

 Yakoze iki? Leya yabyaranye na Yakobo abahungu batandatu (Rusi 4:11). Yakobo ntiyari yarahisemo gushaka Leya, ahubwo yashakaga Rasheli. Icyakora Labani, se wa Leya yamushyingiye Yakobo, aho kuba Rasheli. Yakobo amenye ko Labani yamubeshye akamushyingira Leya, byaramurakaje cyane. Labani yamubwiye ko mu muco wabo batashoboraga gushyingira umukobwa muto, umukuru agihari. Hashize icyumweru bamushyingiye Rasheli.—Intangiriro 29:26-28.

 Yakobo yakundaga Rasheli kurusha Leya (Intangiriro 29:30). Ibyo byatumye Leya agirira ishyari murumuna we, kubera ko Yakobo yamukundaga kumurusha. Imana yabonye agahinda Leya yari afite, maze imuha umugisha abyara abana barindwi; abahungu batandatu n’umukobwa umwe.—Intangiriro 29:31.

 Ni irihe somo twavana kuri Leya? Leya yasengaga Yehova akamwishingikirizaho kandi ibibazo yari afite mu muryango, ntibyatumye atabona ko Yehova yamuhaga umugisha (Intangiriro 29:32-35; 30:20). Imibereho ya Leya igaragaza neza ko gushaka abagore benshi bitari mu mugambi wa Yehova, ahubwo ko yabyihanganiye mu gihe runaka. Yehova yashakaga ko umugabo ashaka umugore umwe, n’umugore agashaka umugabo umwe.—Matayo 19:4-6.

  Marita

 Marita yari muntu ki? Yari mushiki wa Lazaro kandi yari afite murumuna we witwaga Mariya. Bose uko ari batatu bari batuye mu mudugudu witwaga Betaniya wari hafi y’i Yerusalemu.

 Yakoze iki? Marita yari inshuti ya Yesu kandi Bibiliya ivuga ko “Yesu yakundaga Marita na murumuna we na Lazaro” (Yohana 11:5). Marita yakundaga kwakira abashyitsi. Hari igihe Yesu yari yabasuye, Mariya ahitamo gutega amatwi, mu gihe Marita we yari ahugiye mu mirimo. Yabwiye Yesu ngo abwire Mariya aze amufashe imirimo. Icyakora Yesu yakosoye Marita mu bugwaneza.—Luka 10:38-42.

 Igihe Lazaro yarwaraga, Marita na Mariya batumyeho Yesu, kuko bari bizeye ko yashoboraga gukiza musaza wabo (Yohana 11:3, 21). Ariko amaherezo yaje gupfa. Ikiganiro Marita yagiranye na Yesu cyagaragaje ko yizeraga isezerano ryo muri Bibiliya rivuga ko hazabaho umuzuko, kandi ko Yesu yari afite ububasha bwo kuzura musaza we.—Yohana 11:20-27.

 Ni irihe somo twavana kuri Marita? Marita yagiraga umuco wo kwakira abashyitsi, kandi yemeraga inama ahawe. Nanone yavugaga icyo atekereza kandi akabwira abandi ibyo yizera.

  •  Niba wifuza ibindi bisobanuro kuri Marita, reba ingingo ivuga ngo: “Nizeye.”

  Mariya (Nyina wa Yesu)

 Mariya yari muntu ki? Mariya yari umukobwa y’Umuyahudikazi. Yasamye Umwana w’Imana mu buryo bw’igitangaza kandi yakomeje kuba isugi kugeza igihe yabyariye Yesu.

 Yakoze iki? Mariya yakoze ibyo Imana ishaka yicishije bugufi. Igihe yari yarasabwe na Yozefu, umumarayika yaramubonekeye amubwira ko yari gusama inda, akazabyara Mesiya (Luka 1:26-33). Mariya yemeye iyo nshingano. Yesu amaze kuvuka, Mariya na Yozefu babyaranye abahungu bane n’abakobwa nka babiri. Ubwo rero Mariya ntiyakomeje kuba isugi (Matayo 13:55, 56). Nubwo Mariya yahawe inshingano yihariye, ntiyigeze yifuza ko abantu bamufata mu buryo budasanzwe, haba ari igihe Yesu yari ku isi cyangwa ngo abisabe Abakristo bo mu kinyejana cya mbere.

 Ni irihe somo twavana kuri Mariya? Mariya yari umugore w’indahemuka kandi yemeye gusohoza inshingano itoroshye. Yari asobanukiwe neza Ibyanditswe. Mu magambo yavuze aboneka muri Luka 1:46-55, yasubiyemo Ibyanditswe inshuro zigera kuri 20.

  Mariya (mwene nyina wa Marita na Lazaro)

 Mariya yari muntu ki? Mariya, Lazaro na Marita bari inshuti magara za Yesu.

 Yakoze iki? Mariya yakundaga inyigisho za Yesu Umwana w’Imana. Igihe Lazaro yapfaga Mariya yagaragaje ko yemeraga ko iyo Yesu ahaba, musaza we atari kuba yarapfuye, kandi yiboneye ukuntu yazuye Lazaro. Igihe kimwe, Marita mwene nyina wa Mariya yaramurakariye kubera ko yari yahisemo gutega amatwi Yesu, aho kumufasha imirimo yo mu rugo. Icyakora Yesu yashimiye Mariya kubera yari yahaye agaciro ibyo yarimo yigisha.—Luka 10:38-42

 Ikindi gihe, Mariya yakiranye Yesu urugwiro, amusiga “amavuta ahumura neza kandi ahenze” (Matayo 26:6, 7). Abantu bari aho babwiye Mariya ko ibyo ari ugupfusha ubusa. Ariko Yesu yaramuvuganiye, agira ati: “Aho ubutumwa bwiza buzabwirizwa ku isi hose, icyo uyu mugore akoze na cyo kizavugwa kugira ngo bamwibuke.”—Matayo 24:14; 26:8-13

 Ni irihe somo twavana kuri Mariya? Mariya yagiraga ukwizera. Yashyiraga iby’Imana ishaka mu mwanya wa mbere. Yicishaga bugufi kandi agaragaza ko yubahaga Yesu, nubwo hari igihe byamusabaga gutanga amafaranga menshi.

  Mariya Magadalena

 Mariya Magadalena yari muntu ki? Yari umwigishwa wa Yesu w’indahemuka.

 Yakoze iki? Mariya Magadalena yari mu bagore bagendanaga na Yesu n’abigishwa be. Yakoreshaga ubutunzi bwe kugira ngo babone ibyo babaga bakeneye (Luka 8:1-3). Yakurikiye Yesu kugeza igihe yarangirije umuriwo we hano ku isi, kandi yagumanye na we kugeza apfuye. Nanone ari mu bantu ba mbere babonye Yesu amaze kuzuka.—Yohana 20:11-18

 Ni irihe somo twavana kuri Mariya? Mariya Magadalena yagiraga ubuntu, ashyigikira umurimo wa Yesu kandi yakomeje kuba umwigishwa we w’indahemuka.

  Miriyamu

 Miriyamu yari muntu ki? Yari mushiki wa Mose na Aroni. Ni we mugore wa mbere Bibiliya ivuga ko yari umuhanuzikazi.

 Yakoze iki? Miriyamu yari umuhanuzikazi, ubwo rero yari afite inshingano yo kugeza ku bandi ubutumwa buva ku Mana. Yari afite umwanya wihariye muri Isirayeli kandi yaririmbanye n’abagabo indirimbo yo kunesha, igihe Imana yarimburiraga Abanyegiputa mu Nyanja Itukura.—Kuva 15:1, 20, 21.

 Nyuma y’igihe, Miriyamu na Aroni baje gusuzugura Mose. Birashoboka ko bari babitewe n’ishyari n’ubwibone. Icyo gihe Imana “yarabyumvaga” kandi bombi yarabahannye (Kubara 12:1-9). Imana yahise iteza ibibembe Miriyamu, kuko ari we ushobora kuba yaratangije icyo gikorwa cyo gusuzugura Mose. Icyakora Mose yahise yinginga Imana, maze iramukiza. Miriyamu yamaze iminsi irindwi mu kato, nyuma yongera kubana n’abandi Bisirayeli mu nkambi.—Kubara 12:10-15.

 Bibiliya igaragaza ko Miriyamu yemeye gukosorwa. Hashize imyaka myinshi, Imana yavuze inshingano yihariye Miriyamu yari afite igihe yabwiraga Abisirayeli iti: “Nohereje Mose, Aroni na Miriyamu ngo bakugende imbere.”—Mika 6:4.

 Ni irihe somo twavana kuri Miriyamu? Inkuru ya Miriyamu itwereka ko Imana yita ku byo abagaragu bayo bavuga. Nanone itwigisha ko kugira ngo dushimishe Imana, tugomba kwirinda ishyari n’ubwibone, kuko ibyo bishobora gutuma tuvuga abandi nabi.

  Rasheli

 Rasheli yari muntu ki? Rasheli yari umukobwa wa Labani kandi akaba ari we mugore Yakobo yakundaga cyane.

 Yakoze iki? Rasheli yashakanye na Yakobo maze babyarana abahungu babiri. Abo bahungu bari abatware b’imiryango 12 ya Isirayeli ya kera. Rasheli yamenyanye n’uwari kuzaba umugabo we igihe yari aragiye intama za se (Intangiriro 29:9, 10). Rasheli yari “ateye neza” kurusha mukuru we Leya.—Intangiriro 29:17.

 Yakobo yakunze Rasheli cyane, kandi yemera gukora imyaka irindwi kugira ngo se amumushyingire (Intangiriro 29:18). Icyakora, Labani yabeshye Yakobo abanza kumushyingira Leya, nyuma aza kumushyingira Rasheli.—Intangiriro 29:25-27.

 Yakobo yakundaga Rasheli n’abahungu be babiri kurusha uko yakundaga Leya n’abana be (Intangiriro 37:3; 44:20, 27-29). Ibyo byateje amakimbirane hagati y’abo bagore bombi.—Intangiriro 29:30; 30:1, 15.

 Ni irihe somo twavana kuri Rasheli? Ibibazo byari mu muryango wa Rasheli, ntibyamubujije gukomeza kwiringira ko Imana yari kumva amasengesho ye (Intangiriro 30:22-24). Inkuru ye itwereka ukuntu gushaka abagore benshi bituma abagize umuryango batabana neza. Nanone inkuru ye itwigisha ko umugambi Imana yari ifite w’uko umugabo ashaka umugore umwe, wari uhuje n’ubwenge.—Matayo 19:4-6.

  Rahabu

 Rahabu yari muntu ki? Rahabu yahoze ari indaya, kandi yari atuye i Yeriko umugi wo muri Kanani. Icyakora yaje kuba umugaragu wa Yehova Imana.

 Yakoze iki? Rahabu yahishe Abisirayeli babiri bari baje gutata icyo gihugu. Ibyo yabitewe n’uko yari yarumvise ukuntu Yehova Imana ya Isirayeli, yarokoye abagaragu bayo ikabavana muri Egiputa, n’ukuntu yabakijije Abamori.

 Rahabu yafashije abo batasi kandi abasaba kuzamurokora we n’abagize umuryango we, igihe bari kuba barimbura Yeriko. Abo batasi baremeye ariko bamubwira icyo yagombaga gukora: ntiyagombaga kugira uwo abibwira, kandi igihe Abisirayeli bari kuba bateye icyo gihugu, Rahabu n’abagize umuryango we bagombaga kuguma mu nzu ye, kandi bakamanika umugozi utukura mu idirishya kugira ngo bashobore kumenya inzu ye. Rahabu yumviye ayo mabwiriza, kandi we n’abagize umuryango we bararokotse igihe Abisirayeli bigaruriraga Yeriko.

 Rahabu yaje gushakana n’Umwisirayeli kandi yabaye nyirakuruza w’Umwami Dawidi na Yesu Kristo.—Yosuwa 2:1-24; 6:25; Matayo 1:5, 6, 16.

 Ni irihe somo twavana kuri Rahabu? Bibiliya igaragaza ko Rahabu yari afite ukwizera gukomeye (Abaheburayo 11:30, 31; Yakobo 2:25). Inkuru ye igaragaza ko Imana ibabarira, ntirobanure ku butoni kandi ko iha imigisha abantu bose bayizera, ititaye ku bibi bakoze kera.

  Rebeka

 Rebeka yari muntu ki? Yari umugore wa Isaka kandi yabyaye impanga, ari zo Yakobo na Esawu.

 Yakoze iki? Rebeka yakoze ibyo Imana ishaka no mu gihe byari bimugoye. Igihe yari ari ku iriba avoma, hari umugabo waje amusaba amazi yo kunywa. Icyo gihe Rebeka yahise amuha amazi kandi yuhira n’ingamiya ze (Intangiriro 24:15-20). Uwo mugabo yari umugaragu wa Aburahamu wari wakoze urugendo rurerure cyane, ajya gushakira Isaka, umuhungu wa Aburahamu umugore (Intangiriro 24:2-4). Nanone uwo mugabo yari yasenze Yehova amusaba ko yamufasha kumubona. Igihe yabonaga ukuntu Rebeka arangwa n’umwete n’urugwiro, yahise amenya ko Yehova yashubije isengesho rye kandi ko uwo ari we yahisemo ngo abe umugore wa Isaka.—Intangiriro 24:10-14, 21, 27.

 Igihe Rebeka yamenyaga icyagenzaga uwo mugabo, yemeye kujyana na we, akaba umugore wa Isaka (Intangiriro 24:57-59). Rebeka yaje kubyara abahungu b’impanga. Imana yamuhishuriye ko umuhungu mukuru ari we Esawu, yari kuzaba umugaragu wa murumuna we Yakobo (Intangiriro 25:23). Igihe Isaka yari agiye guha umugisha imfura ye Esawu, Rebeka yagize icyo akora kugira ngo uwo mugisha uhabwe Yakobo kuko ibyo ari byo byari bihuje n’umugambi w’Imana.—Intangiriro 27:1-17.

 Ni irihe somo twavana kuri Rebeka? Rebeka yicishaga bugufi, akagira umwete kandi akarangwa n’urugwiro. Iyo mico yatumye aba umugore mwiza, arera abana be neza kandi yubaha Yehova.

  •  Niba wifuza ibindi bisobanuro kuri Rusi, reba ingingo ivuga ngo: “Ndajyana na we.”

  Rusi

 Rusi yari muntu ki? Rusi yari Umumowabukazi wemeye kuva mu gihugu ke, areka Imana ze maze ajya kuba mu gihugu cya Isirayeli aba umugaragu wa Yehova.

 Yakoze iki? Rusi yakundaga cyane nyirabukwe witwaga Nawomi. Igihe kimwe Nawomi n’umugabo we n’abahungu be babiri bavuye mu gihugu cya Isirayeli, bahunga inzara bajya kuba mu gihugu k’i Mowabu. Abo bahungu baje gushaka abakobwa b’Abamowabukazi ari bo Rusi na Orupa. Hashize igihe Nawomi yapfushije umugabo we n’abahungu be bombi, asigarana n’abakazana be, bose ari abapfakazi.

 Nawomi yiyemeje gusubira muri Isirayeli, kubera ko inzara yari yararangiye. Rusi na Orupa biyemeje kujyana na we. Icyakora Nawomi yabasabye gusubira muri bene wabo. Orupa we yemeye gusubirayo (Rusi 1:1-6, 15). Icyakora Rusi yanze gusiga Nawomi. Yakundaga Nawomi kandi yifuzaga gusenga Yehova Imana ye.—Rusi 1:16, 17; 2:11.

 Urukundo Rusi yakundaga Nawomi n’ukuntu yagiraga umwete, byatumye abantu bose bo mu mugi wa Betelehemu yari atuyemo bamumenya. Hari umugabo wari umukire witwaga Bowazi witaye kuri Rusi, maze amugaragariza ubuntu, akajya amuha ibyokurya we na Nawomi (Rusi 2:5-7, 20). Hashize igihe Rusi yashakanye na Bowazi, aza kuba nyirakuruza w’Umwami Dawidi na Yesu Kristo.—Matayo 1:5, 6, 16

 Ni irihe somo twavana kuri Rusi? Urukundo Rusi yakundaga Nawomi na Yehova rwatumye yemera gusiga bene wabo. Yagiraga umwete, akaba indahemuka nubwo yabaga ahanganye n’ingorane

  Sara

 Sara yari muntu ki? Yari umugore wa Aburahamu, akaba na nyina wa Isaka.

 Yakoze iki? Sara yizeraga isezerano Imana yari yarahaye umugabo we Aburahamu, kandi ibyo byatumye yemera kwimuka ava mu mugi wari ukize cyane wa Uri ajya i Kanani. Imana yasezeranyije Aburahamu ko izamuha umugisha ikamugira ishyanga rikomeye (Intangiriro 12:1-5). Icyo gihe Sara ashobora kuba yari mu kigero k’imyaka 60. Kuva icyo gihe, Sara n’umugabo we batangiye kuba mu mahema bagahora bimuka.

 Nubwo hari gihe ibyo byatumaga Sara ahura n’akaga, yakomeje gushyigikira Aburahamu (Intangiriro 12:10, 15). Sara yamaze imyaka myinshi nta kana agira, kandi ibyo byamushenguraga umutima. Ariko Imana yari yarasezeranyije Aburahamu ko yari kuzamuha urubyaro (Intangiriro 12:7; 13:15; 15:18; 16:1, 2, 15). Nyuma y’igihe, Imana yasezeranyije Sara ko yari kuzabyarira umwana Aburahamu. Sara yaje kubyara nubwo yari yaracuze. Yabyaye afite imyaka 90, umugabo we afite imyaka 100 (Intangiriro 17:17; 21:2-5). Bise umwana wabo Isaka.

 Ni irihe somo twavana kuri Sara? Inkuru ya Sara itwigisha ko tugomba kwiringira ko Imana isohoza amasezerano yayo yose nubwo byaba bisa n’ibidashoboka (Abaheburayo 11:11). Nanone urugero rwe rutwigisha umuco wo kubahana kuko ari wo utuma abantu bagira urugo rwiza.—1 Petero 3:5, 6

  Umukobwa w’Umushulami

 Umukobwa w’Umushulami yari muntu ki? Yari umukobwa mwiza kandi ni we uvugwa cyane mu gitabo cyo muri Bibiliya kitwa Indirimbo ya Salomo. Bibiliya ntivuga izina rye

 Yakoze iki? Umukobwa w’Umushulami yanze guhemukira umuhungu w’umushumba yari yarakunze (Indirimbo ya Salomo 2:16). Kubera ko yari mwiza cyane, Umwami Salomo wari umukire yaramukunze maze akora ibishoboka byose ngo amureshye (Indirimbo ya Salomo 7:6). Nubwo abandi bantu bagerageje guhatira umukobwa w’Umushulami guhitamo Salomo, we yarabyanze. Yakomeje gukunda umuhungu w’umushumba nubwo yari umukene.—Indirimbo ya Salomo 3:5; 7:10; 8:6

 Ni irihe somo twavana ku mukobwa w’Umushulami? Nubwo yari mwiza kandi akundwa cyane, yakomeje kwicisha bugufi. Ntiyigeze yemera ko agahato, ubutunzi no kuba umuntu ukomeye bituma ahemukira umukunzi we. Yakomeje gutegeka ibyiyumvo kandi aba indakemwa

  Umugore wa Loti

 Umugore wa Loti yari muntu ki? Bibiliya ntivuga izina rye. Ariko itubwira ko yari afite abakobwa babiri kandi ko bari batuye mu mugi wa Sodomu.—Intangiriro 19:1, 15

 Yakoze iki? Yasuzuguye itegeko ry’Imana. Imana yari yariyemeje kurimbura Sodomu n’imigi yari ihakikije kubera ko hari ubusambanyi bw’akahebwe. Imana yakundaga Loti kuko yari umukiranutsi, ni yo mpamvu yohereje abamarayika babiri kugira ngo bamukure muri uwo mugi we n’umuryango we.—Intangiriro 18:20; 19:1, 12, 13

 Abamarayika babwiye Loti n’umuryango we kuva muri uwo mugi, kandi ko batagombaga kureba inyuma kuko byari gutuma bapfa (Intangiriro 19:17). Umugore wa Loti ‘yarebye inyuma, maze ahinduka inkingi y’umunyu.’—Intangiriro 19:26

 Ni irihe somo twavana ku mugore wa Loti? Inkuru ye itwereka akaga gaterwa no gukunda ubutunzi kugeza ubwo dusuzuguye Imana. Yesu yagaragaje ko ibyamubayeho bigomba kutubera umuburo, igihe yavugaga ati: “Mwibuke umugore wa Loti.”—Luka 17:32

 Igihe abo bagore bavugwa muri Bibiliya babereyeho

  1.  Eva

  2. Umwuzure (2370 M.Y.)

  3.  Sara

  4.  Umugore wa Loti

  5.  Rebeka

  6.  Leya

  7.  Rasheli

  8. Kuva (1513 M.Y.)

  9.  Miriyamu

  10.  Rahabu

  11.  Rusi

  12.  Debora

  13.  Yayeli

  14.  Delila

  15.  Hana

  16. Umwami wa mbere wa Isirayeli (1117 M.Y.)

  17.  Abigayili

  18.  Umukobwa w’Umushulami

  19.  Yezebeli

  20.  Esiteri

  21.  Mariya (nyina wa Yesu)

  22. Yesu abatizwa (29)

  23.  Marita

  24.  Mariya (mwene nyina wa Marita na Lazaro)

  25.  Mariya Magadalena

  26. Yesu apfa (33)