Soma ibirimo

Kuki hariho amadini menshi yiyita aya gikristo?

Kuki hariho amadini menshi yiyita aya gikristo?

Icyo Bibiliya ibivugaho

 Abantu bagiye bakoresha inyigisho za Yesu Kristo bagashinga amadini menshi yiyita aya gikristo. Icyakora Bibiliya ivuga ko muri ayo madini harimo rimwe ry’ukuri. Reka dusuzume impamvu eshatu zibyemeza.

  1.   Yesu yavuze ko yigishije “ukuri” kandi Abakristo ba mbere bavugaga ko idini ryabo ari “ukuri” (Yohana 8:32; 2 Petero 2:2; 2 Yohana 4; 3 Yohana 3). Iryo jambo “ukuri” rigaragaza ko abantu bazanye inyigisho zivuguruza izo Yesu yigishije batari mu idini ry’ukuri.

  2.   Bibiliya yigisha ko Abakristo bose bagomba ‘kuvuga rumwe’ (1 Abakorinto 1:10). Icyakora amadini menshi yiyita aya gikristo ntavuga rumwe ku nyigisho z’ibanze, urugero nk’icyo kuba Umukristo bisobanura. Ubwo rero, ayo madini yose ntashobora kuba ay’ukuri.​—1 Petero 2:​21.

  3.   Yesu yavuze ko azihakana abantu benshi biyita Abakristo ariko ntibumvire amategeko ye (Matayo 7:21-23; Luka 6:46). Hari abantu bayobye bitewe n’abayobozi b’amadini bagoreka ukuri bagamije kwishakira inyungu zabo (Matayo 7:15). Icyakora hari abandi bantu bahitamo kujya muri ayo madini kubera ko ababwira ibyo amatwi yabo yifuza kumva, aho kubabwira ukuri ko muri Bibiliya.​—2 Timoteyo 4:3, 4.

 Mu mugani wa Yesu w’ingano n’urumamfu yavuze ko hari abantu bari kwigomeka (abahakanyi) bakarwanya Abakristo b’ukuri (Matayo 13:24-30, 36-43). Hari gushira igihe kirekire umuntu adashobora gutandukanya Abakristo b’ukuri n’Abakristo b’ikinyoma. Nk’uko Yesu yabihanuye, nyuma y’urupfu rw’intumwa ubuhakanyi bwarakwiriye cyane (Ibyakozwe 20:29, 30). Nubwo ayo madini yiyita aya gikristo afite inyigisho nyinshi zitandukanye, yose ‘yaratandukiriye areka ukuri.’​—2 Timoteyo 2:18.

 Yesu yahanuye ko hari igihe cyari kugera abantu bakamenya gutandukanya idini ry’ukuri n’iry’ikinyoma bitabagoye. Ibyo biba muri iki gihe cy’“iminsi y’imperuka.”—Matayo 13:30, 39.