Soma ibirimo

Kuki isi idashobora kugira amahoro?

Kuki isi idashobora kugira amahoro?

Icyo Bibiliya ibivugaho

 Imihati abantu bashyiraho kugira ngo bazane amahoro yabaye imfabusa, kandi nta cyo izageraho kubera impamvu zikurikira:

  •   “Ntibiri mu muntu ugenda kwiyoborera intambwe ze” (Yeremiya 10:23). Abantu ntibaremanywe ubushobozi cyangwa uburenganzira bwo kwiyobora. Kubera iyo mpamvu ntibashobora kugera ku mahoro arambye.

  •   “Ntukiringire abayobozi b’abantu kuko badashobora kugukiza. Iyo bapfuye basubira mu mukungugu, uwo munsi imigambi yabo yose igashira” (Zaburi 146:3, 4, Good News Translation). Abategetsi b’abantu hakubiyemo n’abifuza gukora ibyiza nta buryarya, ntibashobora gukuraho burundu ibitera intambara.

  •   “Mu minsi y’imperuka hazabaho ibihe biruhije, bigoye kwihanganira, kuko abantu bazaba . . . bafite ubugome, badakunda ibyiza, bagambana, ari ibyigenge, bibona” (2 Timoteyo 3:1–4). Imyifatire y’abantu bo mu “minsi y’imperuka” y’iyi si mbi, ituma kugera ku mahoro bigorana.

  •   “Naho wowe wa si we nawe wa nyanja we, mugushije ishyano kuko Satani yabamanukiye afite uburakari bwinshi, kuko azi ko ashigaje igihe gito” (Ibyahishuwe 12:12). Satani Umwanzi w’Imana yajugunywe ku isi, kandi atuma abantu bigana ibikorwa bye by’ubugome. Ntidushobora kubaho mu mahoro, kubera ko Satani ari “umutware w’iyi si.”​—Yohana 12:31.

  •   “[Ubwami bw’Imana] buzamenagura ubwo bwami bwose [burwanya Imana] bubumareho kandi buzahoraho iteka ryose” (Daniyeli 2:44). Ubwami bw’Imana ni bwo bwonyine buzahaza icyifuzo cyacu cyo kubaho mu isi irangwa n’amahoro ubuziraherezo.​—Zaburi 145:16.