Soma ibirimo

Bibiliya ivuga iki ku birebana no guterwa amaraso?

Bibiliya ivuga iki ku birebana no guterwa amaraso?

Icyo Bibiliya ibivugaho

 Bibiliya idutegeka kutarya amaraso. Bityo rero, ntidukwiriye kwemera amaraso yose uko yakabaye cyangwa ibice by’ingenzi biyagize, byaba binyuze mu kuyarya cyangwa kuyaterwa. Zirikana ibivugwa mu mirongo y’Ibyanditswe ikurikira:

  •   Intangiriro 9:4. Nubwo nyuma y’Umwuzure Imana yemereye Nowa n’umuryango we kujya barya inyama, yabahaye itegeko ryo kwirinda kurya amaraso. Imana yabwiye Nowa iti “gusa muramenye ntimukaryane inyama n’ubugingo bwayo.” Iryo tegeko rireba abantu bose bariho icyo gihe kugeza ubu, kuko bose bakomoka kuri Nowa.

  •   Abalewi 17:14. “Ntimukarye amaraso y’ikiremwa cyose gifite ubuzima, kuko ubugingo bw’ikiremwa cyose gifite ubuzima ari amaraso yacyo. Umuntu wese uzayarya azicwe.” Imana ibona ko ubugingo cyangwa ubuzima buba mu maraso kandi ko ari ubwayo. Nubwo ishyanga rya Isirayeli ari ryo ryahawe iryo tegeko, ibyo bigaragaza ko Imana yahaga agaciro itegeko yari yaratanze ryo kwirinda amaraso.

  •   Ibyakozwe 15:20. ‘Mwirinde amaraso.’ Imana yahaye Abakristo itegeko nk’iryo yahaye Nowa. Amateka agaragaza ko Abakristo bo mu kinyejana cya mbere bangaga kurya amaraso uko yakabaye, cyangwa kuyakoresha mu kwivuza.

Kuki Imana yadutegetse kwirinda amaraso?

 Hari ibihamya bishingiye ku buvuzi bigaragaza ko guterwa amaraso ari bibi. Icy’ingenzi kurushaho, ni uko Imana yadutegetse kwirinda amaraso, kuko ashushanya ikintu cyera.​—Abalewi 17:11; Abakolosayi 1:20.