Soma ibirimo

Ese Bibiliya yaba yarahindutse?

Ese Bibiliya yaba yarahindutse?

 Oya. Iyo ugereranyije Bibiliya yo muri iki gihe n’inyandiko za kera zandikishijwe intoki, usanga itarahindutse nubwo hashize imyaka ibarirwa mu bihumbi yandukuwe ku bintu byangirika.

None se, ibyo bisobanura ko nta makosa yakozwe igihe yandukurwaga?

 Hari inyandiko zandikishijwe intoki za Bibiliya zibarirwa mu bihumbi zavumbuwe. Zimwe muri zo usanga hari aho zitandukaniye, ibyo bikaba bigaragaza ko hari amakosa yakozwe mu kuyandukura. Iryo tandukaniro ni rito cyane ku buryo nta cyo rihindura ku bisobanuro by’umwandiko. Icyakora hari amakosa make yakozwe, amwe muri yo akaba yarakozwe n’abantu bari bafite intego yo kugoreka ubutumwa bwo muri Bibiliya. Reka turebe ingero ebyiri z’ayo makosa:

  1.   Muri 1 Yohana 5:7, hari Bibiliya za kera zivuga ngo “Mu ijuru haba Data, Jambo n’Umwuka Wera kandi bose ni umwe.” Icyakora inyandiko za kera zandikishijwe intoki zigaragaza ko aya magambo atari mu mwandiko w’umwimerere. Ahubwo yaje kongerwamo nyuma. a Ni yo mpamvu Bibiliya zizewe zo muri iki gihe zitagaragaramo ayo magambo.

  2.   Izina bwite ry’Imana riboneka inshuro zibarirwa mu bihumbi mu nyandiko za kera za Bibiliya zandikishijwe intoki. Nyamara hari Bibiliya nyinshi zakuyemo iryo zina zirisimbuza “Nyagasani” cyangwa “Imana.”

Wabwirwa n’iki se ko nta yandi makosa akirimo ataramenyekana?

 Kugeza ubu, hamaze kuvumburwa inyandiko nyinshi za kera zandikishijwe intoki ku buryo kuvumbura amakosa bisigaye byoroshye. b Ese kugereranya izo nyandiko, bigaragaza iki kuri Bibiliya dufite muri iki gihe?

  •   Hari umuhanga mu gusesengura inyandiko z’igiheburayo witwa William H. Green wagize ati: “ndemeza ko icyo ari cyo gitabo cyonyine cya kera cyagiye gihererekanywa ariko ubutumwa bwacyo ntibuhinduke.”

  •   F. F. Bruce, intiti mu bya Bibiliya, yagize ati: “ibimenyetso byemeza ko ibikubiye mu nyandiko z’Isezerano Rishya ari ukuri, ni byinshi cyane kuruta ibyemeza ukuri kw’ibikubiye mu nyandiko nyinshi zanditswe n’abanditsi ba kera. Nyamara izo nyandiko z’abanditsi ba kera nta wujya azishidikanyaho.”

  •   Frederic Kenyon umuhanga uzwi cyane mu gusesengura inyandiko za Bibiliya zandikishijwe intoki yaravuze ati: “Ubu iyo ufashe Bibiliya mu ntoki ushobora kwizera ko ari Ijambo ry’Imana ry’ukuri. Nubwo yagiye ihererekanywa mu gihe k’imyaka ibarirwa mu magana, nta kintu kinini byayihinduyeho.”

Nubwo abantu bagiye bandukura Bibiliya, ni ibihe bimenyetso bigaragaza ko bakomeje gusigasira ukuri kuyikubiyemo?

  •   Abantu bagiye bandukura Bibiliya, baba ari Abayahudi cyangwa Abakristo, bagumishijemo inkuru zigaragaza amakosa akomeye yakozwe n’ubwoko bw’Imana c (Kubara 20:12; 2 Samweli 11:2-4; Abagalatiya 2:11-14). Nanone bagumishijemo ubutumwa bwamagana ukuntu ishyanga ry’Abayahudi ryasuzuguye Imana n’ubwagaragazaga inyigisho zazanywe n’abantu (Hoseya 4:2; Malaki 2:8, 9; Matayo 23:8, 9; 1 Yohana 5:21). Kuba barandukuye izo nkuru neza, bigaragaza ko bari abo kwiringirwa kandi bubahaga Ijambo ry’Imana.

  •   Ese niba Imana yarahumetse Bibiliya, ntibishyize mu gaciro kumva ko yashoboraga no kuyirinda abashakaga kugoreka ukuri kuyikubiyemo d (Yesaya 40:8; 1 Petero 1:24, 25)? Yehova yifuzaga ko Bibiliya igirira akamaro abantu bose, baba aba kera n’abo muri iki gihe (1 Abakorinto 10:11). “Ibintu byose byanditswe kera byandikiwe kutwigisha, kugira ngo tugire ibyiringiro binyuze mu kwihangana kwacu no ku ihumure rituruka mu Byanditswe.”—Abaroma 15:4.

  •   Yesu n’intumwa ze basubiragamo amagambo ari mu Byanditswe by’igiheburayo badashidikanya ku kuri kw’izo nyandiko za kera.—Luka 4:16-21; Ibyakozwe 17:1-3.

a Ayo magambo ntaboneka muri Codex Sinaiticus, Codex Alexandrinus, Vatican Manuscript 1209, umwandiko w’umwimerere wa Bibiliya ya Vulgate y’ikilatini, Philoxenian-Harclean Syriac Version, cyangwa muri Syriac Peshitta.

b Urugero, inyandiko z’ikigiriki zandikishijwe intoki zisaga 5.000 abantu bakunze kwita Isezerano Rishya cyangwa Ibyanditswe by’ikigiriki bya gikristo zaravumbuwe.

c Bibiliya igaragaza ko abagaragu b’Imana na bo bakoraga amakosa. Yo ubwayo iravuga ngo “nta muntu udacumura.”—1 Abami 8:46.

d Bibiliya ivuga ko nubwo Imana itabwiye abantu ibyo bandika ijambo ku rindi, yayoboraga ibitekerezo byabo.—2 Timoteyo 3:16, 17; 2 Petero 1:21.