Soma ibirimo

Kuki tugomba gusenga mu izina rya Yesu?

Kuki tugomba gusenga mu izina rya Yesu?

Icyo Bibiliya ibivugaho

 Tugomba gusenga Imana binyuze mu izina rya Yesu, kuko ari we wenyine uduhuza na yo. Yesu yaravuze ati “ni jye nzira n’ukuri n’ubuzima. Nta muntu ujya kwa Data atanyuzeho” (Yohana 14:6). Nanone, yabwiye intumwa ze zizerwa ati “ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko ikintu cyose muzasaba Data mu izina ryanjye azakibaha.”​—Yohana 16:23.

Izindi mpamvu zituma dusenga mu izina rya Yesu

  •   Twubaha Yesu na Se Yehova Imana.​—Abafilipi 2:9-11.

  •   Tuba tugaragaje ko twemera ko urupfu rwa Yesu ari bwo buryo Imana yateganyije kugira ngo tuzabone agakiza.​—Matayo 20:28; Ibyakozwe 4:12.

  •   Tuba tugaragaje ko twemera umwanya wihariye Yesu afite wo kudusabira ku Mana.​—Abaheburayo 7:25.

  •   Twubaha inshingano ya Yesu yo kuba ari Umutambyi Mukuru ushobora kudufasha kwemerwa n’Imana.​—Abaheburayo 4:14-16.