Soma ibirimo

Ese hariho ibyaha birindwi byicisha?

Ese hariho ibyaha birindwi byicisha?

Icyo Bibiliya ibivugaho

 Bibiliya ntitanga urutonde rw’ibyaha birindwi byicisha. Icyakora, ivuga ko abantu bakora ibyaha bikomeye batazabona agakiza. Urugero, Bibiliya ivuga ko bimwe muri ibyo byaha, urugero nk’ubusambanyi, gusenga ibigirwamana, ubupfumu, kuzabiranywa n’uburakari no kunywera gusinda, ari “imirimo ya kamere.” Hanyuma ikomeza igira iti ‘abakora ibyo ntibazaragwa ubwami bw’Imana.’—Abagalatiya 5:19-21. a

Ese Bibiliya ntivuga urutonde rw’ibintu “birindwi, Uwiteka yanga, bimubera ikizira”?

 Ni byo. Dukurikije uko Bibiliya Yera ibivuga, mu Migani 6:16 hagira hati “hariho ibintu bitandatu, ndetse birindwi, Uwiteka yanga, bimubera ikizira.” Icyakora urutonde rw’ibyaha bivugwa mu Migani 6:17-19, ntirukubiyemo ibyaha byose. Ahubwo ruvuga ibyiciro by’ibanze byashyirwamo ibyaha byose, ni ukuvuga ibyaha dukora mu bitekerezo, mu magambo no mu bikorwa. b

None se kuvuga ngo “icyaha cyicisha” bisobanura iki?

 Hari Bibiliya zikoresha iyi mvugo muri 1 Yohana 5:16. Urugero Bibiliya Yera igira iti: “Hariho icyaha cyicisha.” Ijambo rihindurwamo ngo “icyaha cyicisha” nanone rishobora guhindurwa ngo “icyaha kijyana mu rupfu.” Ese hari “icyaha cyicisha” n’“icyaha kiticisha”?—1 Yohana 5:16.

 Bibiliya isobanura neza ko ibyaha byose biganisha ku rupfu. Icyakora, igitambo cy’incungu cya Yesu Kristo gishobora kudukiza icyaha n’urupfu (Abaroma 5:12; 6:23). Ubwo rero “icyaha cyicisha,” ni icyaha kitababarirwa binyuze ku gitambo cy’incungu cya Kristo. Umuntu ukora icyo cyaha aba yariyemeje gukomeza kugikora ku buryo adashobora guhindura imyifatire ye. Nanone, Bibiliya ivuga ko icyo cyaha ‘kitazababarirwa.’—Matayo 12:31; Luka 12:10.

a Kuba mu Bagalatiya 5:19-21 harimo urutonde rw’ibyaha bikomeye 15, ntibivuze ko ari byo byonyine, kuko Bibiliya yongeraho amagambo avuga ngo “n’ibindi nk’ibyo.” Ubwo rero, umuntu usoma Bibiliya aba agomba gushishoza agatahura n’ibindi bitagaragajwe kuri urwo rutonde, biri mu ‘bindi nk’ibyo.’

b Imvugo ikoreshwa mu Migani 6:16 igaragaza uburyo bwo gutsindagiriza bwakoreshwaga mu giheburayo. Bibiliya ikunze gukoresha ubwo buryo.—Yobu 5:19; Imigani 30:15, 18, 21.