Soma ibirimo

Bibiliya ivuga iki ku birebana n’uburenganzira bwo kwihitiramo ibitunogeye? Ese Imana ni yo igena ibizatubaho?

Bibiliya ivuga iki ku birebana n’uburenganzira bwo kwihitiramo ibitunogeye? Ese Imana ni yo igena ibizatubaho?

Icyo Bibiliya ibivugaho

 Imana yatweretse ko dufite agaciro iduha uburenganzira bwo kwihitiramo ibitunogeye, aho kugira ngo igene mbere y’igihe ibizatubaho. Reka turebe icyo Bibiliya ibivugaho.

  •   Imana yaremye abantu mu ishusho yayo (Intangiriro 1:26). Dutandukanye n’inyamaswa ziyoborwa ahanini n’ubugenge. Dufite ubushobozi nk’ubw’Imana bwo kugaragaza imico itandukanye, urugero nk’urukundo n’ubutabera. Kandi kimwe n’Umuremyi wacu, dufite uburenganzira bwo kwihitiramo ibitunogeye.

  •   Ahanini ni twe twihitiramo ibyo twifuza ko byazatubaho. Bibiliya idutera inkunga yo ‘guhitamo ubuzima, twumvira ijwi ry’[Imana],’ cyangwa mu yandi magambo, tukumvira amategeko yayo (Gutegeka kwa Kabiri 30:19, 20). Imana iramutse yaradusabye guhitamo ubuzima kandi nta burenganzira bwo kwihitiramo ibitunogeye dufite, ayo mahitamo nta gaciro yaba afite, kandi byaba ari n’ubugome. Aho kugira ngo Imana iduhatire gukora ibyo ishaka, idutera inkunga mu buryo bwuje urukundo igira iti “iyaba gusa witonderaga amategeko yanjye! Icyo gihe amahoro yawe yamera nk’uruzi.”​—Yesaya 48:18.

  •   Ibizatubaho, byaba bibi cyangwa byiza, ntibigenwa mbere y’igihe. Niba twifuza kugira icyo tugeraho, tugomba gukorana umwete. Bibiliya igira iti “ibyo ukuboko kwawe gushobora gukora byose ubikorane imbaraga zawe zose” (Umubwiriza 9:10). Nanone igira iti “imigambi y’umunyamwete izana inyungu.”​—Imigani 21:5.

     Impano Imana yaduhaye yo kwihitiramo ibitunogeye irahebuje, kuko ituma dukunda Imana ku bushake kandi tukayikundisha ‘umutima wacu wose.’​—Matayo 22:37.

Ese Imana ni yo mugenga wa byose?

 Bibiliya yigisha ko Imana ishobora byose, kandi ko nta wushobora gukoma imbere imigambi yayo (Yobu 37:23; Yesaya 40:26). Icyakora ntikoresha ubwo bushobozi bwayo ngo abe ari yo igenga buri kintu cyose. Urugero, Bibiliya ivuga ko Imana ‘yiyumanganyije’ ikareka guhana Babuloni ya kera yangaga abari bagize ubwoko bwayo (Yesaya 42:14). Muri iki gihe na bwo, yihanganira abakoresha nabi uburenganzira bafite bwo kwihitiramo ibibanogeye bakagirira abandi nabi. Ariko ntizabihanganira iteka.​—Zaburi 37:10, 11.