Soma ibirimo

Ni ryari Imana yatangiye kurema ijuru n’isi?

Ni ryari Imana yatangiye kurema ijuru n’isi?

Icyo Bibiliya ibivugaho

 Bibiliya ntivuga igihe Imana yatangiriye kurema isanzure n’igihe byamaze. Gusa iravuga iti: “Mu ntangiriro Imana yaremye ijuru n’isi” (Intangiriro 1:1). Bibiliya ntisobanura neza iyo “ntangiriro” igihe yabereye. Icyakora, ibintu byakurikiyeho bivugwa mu gitabo k’Intangiriro, bigaragaza ko hari mbere y’ibihe cyangwa “iminsi” itandatu y’irema.

 Ese iminsi itandatu y’irema yamaraga amasaha 24?

 Oya. Muri Bibiliya iryo jambo “umunsi” rikoreshwa muri uwo murongo, rishobora gusobanura igihe kirekire kurushaho. Urugero, hari aho iyo inkuru ivuga igihe cyose k’irema, nk’aho ari umunsi umwe.—Intangiriro 2:4.

 Ni iki cyabaye mu minsi itandatu y’irema?

 Igihe isi ‘itari ifite ishusho kandi iriho ubusa,’ Imana yayihinduye umubumbe wo guturwaho (Intangiriro 1:2). Yatumye ku isi haba ubuzima. Bibiliya ivuga ibyabaye muri ya minsi cyangwa ibihe bitandatu by’irema:

  •  Umunsi wa 1: Imana yatumye urumuri rugera ku isi, nuko ijoro n’amanywa bikajya bisimburana.—Intangiriro 1:3-5.

  •  Umunsi wa 2: Imana yatandukanyije amazi yo munsi y’isanzure n’ayo hejuru yaryo.—Intangiriro 1:6-8.

  •  Umunsi wa 3: Imana yatumye ubutaka bwumutse bugaragara kandi irema ibimera.—Intangiriro 1:9-13.

  •  Umunsi wa 4: Imana yashyizeho izuba, ukwezi n’inyenyeri kugira ngo bimurikire isi.—Intangiriro 1:14-19.

  •  Umunsi wa 5: Imana yaremye ibinyabuzima byo mu nyanja n’ibiguruka mu kirere.—Intangiriro 1:20-23.

  •  Umunsi wa 6: Imana yaremye inyamaswa n’abantu.—Intangiriro 1:24-31.

 Umunsi wa gatandatu urangiye, Imana yaruhutse imirimo yayo, ni ukuvuga ko yarekeye aho kurema.—Intangiriro 2:1, 2.

 Ese ibivugwa mu Ntangiriro bihuza na siyansi?

 Inkuru yo muri Bibiliya ivuga iby’irema ntitanga ibisobanuro birambuye byo mu rwego rwa siyansi. Ahubwo, ibivuga mu mvugo yari gutuma n’umusomyi wo mu bihe bya Bibiliya, asobanukirwa uko ibintu byagiye biremwa. Inkuru ivuga iby’irema, ntihakana ibyagezweho muri siyansi. Umuhanga mu by’ikirere witwa Robert Jastrow, yaranditse ati: “Ubu twibonera ukuntu ibihamya bishingiye ku bumenyi bw’ikirere, bitwerekeza ku gitekerezo cya Bibiliya k’inkomoko y’isi. Bitandukanye ku tuntu duto cyane, ariko muri rusange ibitekerezo by’ingenzi bishingiye ku bumenyi bw’ikirere bihuza n’inkuru zivugwa muri Bibiliya mu gitabo k’Intangiriro.”

 Izuba, ukwezi n’inyenyeri byaremwe ryari?

 Izuba, ukwezi n’inyenyeri byari bisanzwe biriho bigize “ijuru,” ryaremwe “mu ntangiriro” (Intangiriro 1:1). Icyakora, urumuri rwabyo ntirwageraga ku isi, bitewe n’umwuka uremereye wari uyitwikiriye (Intangiriro 1:2). Ubwo rero, nubwo urumuri rwagaragaye ku munsi wa mbere, aho rwaturukaga hari hataramenyekana. Ku munsi wa kane, ni bwo ikirere cyatamurutse. Bibiliya ivuga ko izuba, ukwezi n’inyenyeri byatangiye ‘kumurikira isi,’ ikabisobanura nk’uko umuntu wari kuba ari ku isi, yari kuba abireba.—Intangiriro 1:17.

 Dukurikije Bibiliya, isi imaze igihe kingana iki?

 Bibiliya ntivuga umubare w’imyaka isi imaze. Icyakora, mu Ntangiriro 1:1 havuga ko ibintu biri mu kirere, harimo n’uyu mubumbe wacu, byagize intangiriro. Ibyo ntibihabanye n’ibyagezweho mu bushakashatsi bwa siyansi cyangwa imyaka abahanga mu bya siyansi bavuga ko isi yaba imaze.