Soma ibirimo

Kuba “Umusamariya mwiza” bisobanura iki?

Kuba “Umusamariya mwiza” bisobanura iki?

Icyo Bibiliya ibivugaho

Imvugo “Umusamariya mwiza” bayikoresha bashaka kuvuga umuntu ukunda gufasha abandi, bakabona ibyo bakeneye. Iyo mvugo yaturutse ku mugani Yesu yaciye, ashaka kugaragaza ko inshuti nziza ari igirira abandi impuhwe ikabafasha ititaye ku hantu bakomoka, urwego rw’imibereho cyangwa igihugu bakomokamo.

Muri iyi ngingo turasuzuma

 “Umugani w’umusamariya” uvuga iki?

Dore inshamake y’ibyo Yesu yavuze muri uwo mugani: Umugabo w’Umuyahudi yavaga i Yerusalemu agana i Yeriko, igihe yari mu nzira baramwambuye, baramukubita bamusiga ameze nk’uwapfuye.

Umutambyi w’Umuyahudi hamwe n’umuyobozi w’idini rya Kiyahudi bamunyuzeho barigendera. Nubwo bose bari Abayahudi, nta n’umwe wahagaze ngo afashe uwo mugabo.

Nyuma y’aho haje undi mugabo ariko akaba atari Umuyahudi, we yari Umusamariya (Luka 10:33; 17:16-18). Yagize impuhwe maze apfuka ibikomere by’uwo mugabo wari wakubiswe, nuko arangije amujyana kumushakira icumbi. Yaraye yita kuri uwo mugabo. Umunsi wakurikiyeho, yishyuye nyiri icumbi kugira ngo azasigare amwitaho kandi amubwira ko ibindi azamutangaho, nagaruka azabimwishyura byose.—Luka 10:30-35.

 Kuki Yesu yaciye uwo mugani?

Yesu yaciriye uyu mugani umuntu watekerezaga ko umuntu bakomoka hamwe kandi bahuje idini ari we mugenzi we. Yesu yigishije ikintu k’ingenzi uwo mugabo. Yamufashije gutekereza amwereka ko burya mugenzi we atari Umuyahudi gusa (Luka 10:36, 37). Nanone uyu mugani wanditswe muri Bibiliya, kugira ngo wigishe umuntu wese wifuza gukora ibyo Imana ishaka.—2 Timoteyo 3:16, 17.

 Ni iki uyu mugani utwigisha?

Uyu mugani utwigisha ko inshuti nziza igaragariza abandi impuhwe mu byo ikora. Iyo ibonye abantu bababaye, igira icyo ikora ikabafasha. Ibyo ibikora ititaye ku rwego rw’imibereho yabo cyangwa igihugu bakomokamo. Inshuti nyakuri ifata abandi, nk’uko nayo yifuza ko bayifata.—Matayo 7:12.

 Abasamariya bari bantu ki?

Abasamariya bari batuye mu majyaruguru ya Yudaya. Hari Abasamariya bakomokaga ku miryango y’Abayahudi bashakanye n’abanyamahanga.

Mu kinyejana cya mbere N.Y., Abasamariya bari bafite idini ryabo. Muri rusange, Abasamariya bemeraga ibitabo bitanu bya mbere byo mu Byanditswe by’Igiheburayo, ibindi ntibabyemere.

Abayahudi benshi bo mu gihe cya Yesu banenaga Abasamariya kandi birindaga guhura nabo (Yohana 4:9). Bamwe mu Bayahudi bakoreshaga imvugo “Umusamariya” nk’igitutsi.—Yohana 8:48.

 Ese ibivugwa muri uwo mugani w’“Umusamariya mwiza” byabayeho?

Ibyanditswe ntibivuga niba umugani w’Umusamariya ushingiye ku nkuru yabayeho. Icyakora, iyo Yesu yigishaga yakundaga kuvuga ku bintu abantu basanzwe bazi, urugero nk’imigenzo n’ahantu hazwi cyane. Ibyo byatumaga ababaga bamuteze amatwi, bumva ibyo ababwira mu buryo bworoshye.

Ibintu bivugwa muri uyu mugani bihuje n’ukuri. Urugero:

  • Umuhanda uva i Yerusalemu ugana i Yeriko ni ibirometero 20, hari aho umanuka ikirometero 1. Uyu mugani uvuga neza ko abagenzi bajyaga i Yeriko babaga bamanuka bava i Yerusalemu.”—Luka 10:30.

  • Abatambyi n’Abalewi bari batuye i Yeriko buri gihe bajyaga i Yerusalemu banyuze muri uwo muhanda.

  • Akenshi abambuzi bihishaga hafi y’ahantu hadatuwe, bizeye ko hashobora kunyura umugenzi wabaga ari wenyine bakamwambura.