Soma ibirimo

Ese Imana ni Ubutatu?

Ese Imana ni Ubutatu?

Icyo Bibiliya ibivugaho

 Amadini menshi yiyita aya gikristo yigisha ko Imana ari Ubutatu. Icyakora, hari igitabo cyagize kiti “ari ijambo Ubutatu, ari n’iyo nyigisho ubwayo, ntibiboneka mu Isezerano Rishya . . . Iyo nyigisho yagiye ikwirakwira buhoro buhoro mu gihe cy’ibinyejana byinshi, kandi muri icyo gihe cyose yagibwagaho impaka nyinshi.”​—The Encyclopædia Britannica.

 Mu by’ukuri, Bibiliya ntivuga na rimwe ko Imana ari kimwe mu bigize Ubutatu. Tekereza kuri iyi mirongo yo muri Bibiliya:

 “Yehova ni we Mana yacu, kandi hariho Yehova umwe gusa.”​—Gutegeka 6:4.

 ‘Wowe witwa Yehova, ni wowe wenyine Usumbabyose mu isi yose.’​—Zaburi 83:18.

 “Ubu ni bwo buzima bw’iteka: bitoze kukumenya, wowe Mana y’ukuri yonyine, bamenye n’uwo watumye, ari we Yesu Kristo.”​—Yoh 17:3.

 “Imana ni imwe gusa.”​—Abagalatiya 3:20.

 None se kuki amadini menshi yiyita aya gikristo avuga ko Imana ari Ubutatu?