Soma ibirimo

ESE BYARAREMWE?

Inyoni yibira mu mazi

Inyoni yibira mu mazi

 Izo nyoni ziba ari nini kandi ziboneka ku nyanja. Iyo zigiye kwibira mu nyanja ziturutse mu kirere, zimanuka zifite umuvuduko w’ibirometero bigera ku 190 ku isaha. Iyo izo nyoni ziroshye mu mazi imbaraga ziba zifite zirenga inshuro 20 izo zisanzwe zifite. None se bigenda bite ngo izo nyoni zibire mu mazi inshuro nyinshi kandi ntizigire icyo ziba?

 Suzuma ibi bikurikira: Mbere y’uko iyo nyoni yinjira mu mazi, irambura amababa yayo iyerekeje inyuma ku buryo iba imeze nk’umwambi. Nanone irahumiriza kandi igahaga umwuka mu ijosi no mu gituza bigatuma itababara iyo yinjira mu mazi.

 Iyo igiye kwinjira mu mazi, ikora ku buryo umunwa wayo, umutwe n’ijosi bikora ishusho y’umutemeri. Ibyo bituma yinjira mu mazi itavunitse ijosi nubwo rifite imikaya ikomeye cyane. Iyo imaze kugera hasi cyane mu mazi ihita ikanura noneho igatangira kureba neza.

 None se iyo nyoni ishobora kwibira ikagera ahantu hareshya hate? Ishobora kwibira ikagera muri metero hafi 11 kandi ishobora gukomeza kumanuka igenda ikubita amababa yayo ari na ko itera amaguru. Hari izikomeza kwibira zikagera muri metero zirenga 25. Nyuma yaho, ishobora gusubira hejuru bitayigoye maze ikongera ikigurukira.

 Reba uko iyo nyoni yibira

 Abashakashatsi bagerageje kwigana izo nyoni bakora utumashini bazajya bakoresha mu bikorwa by’ubutabazi. Bateganyaga ko utwo tumashini twajya tuguruka mu kirere, tukibira mu mazi hanyuma tugasubira mu kirere. Icyakora igihe abo bashakashatsi bageragezaga utwo tumashini, kamwe muri two kagiye kangirika inshuro nyinshi kubera ko kinjiraga mu mazi gafite umuvuduko mwinshi. Ibyo byatumye bemera ko utumashini twabo tutashobora kwibira neza nk’izo nyoni.”

 Ubitekerezaho iki? Ese ubushobozi bwo kwibira izo nyoni zifite bwabayeho biturutse ku bwihindurize, cyangwa ni ko zaremwe?