Soma ibirimo

ESE BYARAREMWE?

Nyiramubande y’ijwi ry’agacurama

Nyiramubande y’ijwi ry’agacurama

 Nubwo muri rusange uducurama tureba, iyo nijoro dushaka kumenya ibintu bidukikije, utwinshi muri two twifashisha nyiramubande y’ijwi ryatwo kugira ngo tumenye intera iri hagati yatwo n’ikintu runaka n’uko giteye. Urugero, hari uducurama dushobora gutandukanya umubu n’utundi dusimba duto, bitewe n’inshuro utwo dusimba dukubita amababa yatwo.

 Suzuma ibi bikurikira: Uducurama twinshi dukoresha umunwa cyangwa amazuru tugasohora ijwi rifite imbaraga. Nyuma yaho tubangura amatwi yatwo manini kugira ngo twumve nyiramubande y’iryo jwi. Iyo nyiramubande ituma agacurama kamenya uko ibintu ijwi ryakubiseho biteye. Icyo gihe kaba gashobora kumenya aho ibyo bintu biherereye, uko bireshya n’intera biriho, kabone niyo haba hari andi majwi menshi y’utundi ducurama.

 Ibyo bituma agacurama kadahusha umuhigo cyangwa se ikindi kintu gashaka gufata. Hari abashakashatsi bavuze ko ubwo buryo bwo kumenya aho ikintu giherereye ukoresheje nyiramubande, buhambaye cyane ku buryo agacurama katabishobora. Icyakora, hari abandi bahanga bakoze ubushakashatsi bwitondewe, bagaragaje ko uducurama dushobora kumenya mu buryo bworoshye intera iri hagati yatwo n’ikindi kintu, bigatuma tudahusha umuhigo cyangwa se ikindi kintu dushaka gufata.

 Abashakashatsi biganye ubwo buryo bwo gukoresha nyiramubande, bakora inkoni ifasha abafite ubumuga bwo kutabona. Iyo nkoni ibafasha kumenya ibintu biri hafi yabo ntibabisitareho kandi ikabafasha kumenya n’ibyo bashobora gukubitaho umutwe, urugero nk’ishami ry’igiti. Abashakashatsi babiri mu bakoze iyo nkoni, ari bo Brian Hoyle na Dean Waters, bagize bati: “Ubwo bushobozi buhambaye agacurama gafite ni bwo ahanini bwatumye tugira igitekerezo cyo gukora iyo nkoni.”

 Ubitekerezaho iki? Ese uducurama twifashisha nyiramubande y’ijwi ryatwo kugira ngo tumenye intera iri hagati yatwo n’ibindi bintu, twabayeho binyuze ku bwihindurize cyangwa twararemwe?