Soma ibirimo

INAMA ZIGENEWE UMURYANGO | KURERA ABANA

Abana n’imbuga nkoranyambaga—Igice cya 1: Ese umwana wange yagombye gukoresha imbuga nkoranyambaga?

Abana n’imbuga nkoranyambaga—Igice cya 1: Ese umwana wange yagombye gukoresha imbuga nkoranyambaga?

 Hari ubushakashatsi bwagaragaje ko ingimbi n’abangavu barenga 97 ku ijana bakoresha imbuga nkoranyambaga. Ese umwana wawe nawe yaba yifuza kuzikoresha? Niba ari uko bimeze, dore bimwe mu byo wabanza gutekerezaho.

Muri iyi ngingo turasuzuma

 Uko umwana wawe akoresha igihe

 Hari urubuga rwagize ruti: “Imbuga nkoranyambaga zikozwe ku buryo zigutwara igihe, kuko zituma uzikoresha igihe kirekire kandi ugahora ushakisha ibishya byashyizweho.”Byavuzwe na HelpGuide

 “Iyo ndimo kureba ibyashyizwe ku mbuga nkoranyambaga si menya igihe iminota yahindukiye amasaha. Gushyira terefone hasi ngo nkore ibindi bintu by’ingenzi birangora.”—Lynne, ufite imyaka 20.

 Ibaze uti: Ese umwana wange azashobora kubahiriza amabwiriza nzamushyiriraho agena igihe azajya amara kuri izo mbuga? Ese umwana wange arakuze bihagije ku buryo yakwishyiriraho imipaka y’ibyo areba n’igihe azajya amara kuri izo mbuga kandi akayubahiriza?

 Ihame rya Bibiliya: “Mwirinde cyane kugira ngo . . ., mugende nk’abanyabwenge mwicungurira igihe gikwiriye.”—Abefeso 5:15, 16.

Kwemerera umwana wawe gukoresha imbuga nkoranyambaga nta mabwiriza agenderaho ni nko kumureka agatwara ifarashi kandi atarigeze yiga uko bayigenderaho, byaba biteje akaga

 Uko umwana wawe abona ibyo kugira inshuti

 Imbuga nkoranyambaga ni porogaramu zakozwe kugira ngo umuntu yumve ko afite inshuti nyinshi cyangwa ko aziranye n’abantu benshi. Icyakora akenshi usanga ubwo bucuti buba butari nyakuri.

 “Naje kubona ko abenshi mu rubyiruko bibeshya ko iyo bafite abantu benshi babakurikira cyangwa bakunda ibyo bashyize ku mbuga nkoranyambaga, bisobanura ko bafite abantu babakunda cyangwa babitaho by’ukuri ndetse n’iyo baba bataziranye nabo.”—Patricia, ufite imyaka 17.

 Ibaze uti: Umwana wange arakuze bihagije ku buryo asobanukiwe ko atari byiza gushaka kuba icyamamare ku mbuga nkoranyambaga? Ubusanzwe se biramworohera gushaka inshuti mu bo bari kumwe?

 Ihame rya Bibiliya: “Incuti nyakuri igukunda igihe cyose, kandi ikubera umuvandimwe mu gihe cy’amakuba.”—Imigani 17:17.

 Ingaruka bizagira ku byiyumvo by’umwana wawe

 Abashakashatsi babonye ko gukoresha cyane imbuga nkoranyambaga, akenshi bituma umuntu yigunga, agahangayika ndetse akarwara indwara yo kwiheba.

 “Kubona amafoto y’inshuti zawe zasohotse cyangwa ziri kumwe wowe udahari, birababaza cyane.”—Serena, ufite imyaka 19.

 Ibaze uti: Ese umwana wange arakuze bihagije, ku buryo yirinda umwuka w’ubwikunde no kurushanwa biterwa n’ibyo abona abandi bashyira ku mbuga nkoranyambaga?

 Ihame rya Bibiliya: “Ntitukishyire imbere tuzana umwuka wo kurushanwa, tugirirana ishyari.”—Abagalatiya 5:26.

 Ibyo umwana wawe azajya akorera kuri interineti

 Imbuga nkoranyambaga zishobora gutuma umuntu yishora mu bikorwa bibi bitandukanye urugero, kunnyuzura abandi ukoresheje interineti, kohererezanya ubutumwa buvuga iby’ibitsina no kureba porunogarafiya. Nubwo umwana wawe ashobora kuba asanzwe atitwara nabi, imbuga nkoranyambaga zishobora gutuma akora ibyo bikorwa.

 “Nabonye ko ibintu bishyirwa ku mbuga nkoranyambaga bisa nk’aho nta cyo bitwaye, bishobora guhinduka bibi mu buryo bworoshye. Hashyirwaho imiziki n’amagambo bishishikariza abantu gukora ibibi.”—Linda, ufite imyaka 23.

 Ibaze uti: Ese umwana wange arakuze bihagije ku buryo akoresha neza interinete? Ese azi kwifata ku buryo aramutse abonye ibintu bibi yagira ubutwari bwo guhita abifunga?

 Ihame rya Bibiliya: “Ubusambanyi n’ibikorwa by’umwanda by’ubwoko bwose cyangwa umururumba ntibikigere binavugwa rwose . . . cyangwa imyifatire iteye isoni cyangwa amagambo y’ubupfu cyangwa amashyengo ateye isoni.”—Abefeso 5:3, 4.

 Gukoresha imbuga nkoranyambaga ni ngombwa?

 Kugira ngo umuntu abeho neza kandi yishimye ntibisaba ko byanze bikunze aba agomba gukoresha imbuga nkoranyambaga. Hari abakiri bato benshi bishimira kubaho nta mbuga nkoranyambaga bakoresha, cyangwa se bakaba barahoze bazikoresha maze bagahitamo kuzireka.

 “Maze kubona ukuntu mukuru wange gukoresha imbuga nkoranyambaga byamugizeho ingaruka, nahisemo guhagarika kuzikoresha. Guhera icyo gihe, ndishimye kurusha ikindi gihe cyose kandi numva hari ibindi nungutse mu buzima.”—Nathan, ufite imyaka 17.

 Inama: Mbere yo kwemerera umwana wawe gukoresha imbuga nkoranyambaga, banza ugenzure urebe niba akuze bihagije ku buryo azakurikiza igihe wamuhaye cyo gukoresha izo mbuga, azakomeza kugira inshuti nziza no kwirinda ibintu bitari byiza bishyirwaho.

 Ihame rya Bibiliya: “Umuntu wese utaraba inararibonye yizera ijambo ryose rivuzwe, ariko umunyamakenga yitondera intambwe ze.”—Imigani 14:15.