Soma ibirimo

INAMA ZIGENEWE IMIRYANGO | KURERA ABANA

Akamaro k’imikino ifasha abana gutekereza

Akamaro k’imikino ifasha abana gutekereza

 “Imikino ifasha abana gutekereza,” ni imikino ituma umwana agira amatsiko agakoresha ubushobozi bwe bwo gutekereza. Ibyo bituma umwana akura neza kandi akamenya gukoresha amaboko.

 Ingero:

  •   Gushushanya

  •   Guteka

  •   Imikino yo kwigana

  •   Kuririmba

  •   Guhuza ibikinisho bitandukanye ugakora ishusho runaka

  •   Gukora ibikinisho mu bintu bitandukanye (niyo byaba ari ugukoresha ibikarito bifasha umwana gutekereza)

 Mu bihugu byinshi, aho kugira ngo abana bakine imikino nk’iyo ibafasha gutekereza, usanga ahanini bareba imikino abandi bakinnye cyangwa bagakina imikino abandi babateguriye.

 Ese byagombye kuguhangayikisha?

 Icyo wagombye kumenya

  •   Imikino ifasha umwana gutekereza ituma akura neza. Ishobora gutuma akomera, agatekereza neza, akavumbura utuntu kandi akamenya gukorana neza n’abandi. Iyo mikino inatoza abana kwihangana, gufata imyanzuro myiza, gutegeka ibyiyumvo byabo no gukina neza n’abandi bana. Muri make, iyo mikino ifasha abana gutekereza, ikabategurira kuba abantu bakuru.

  •   Ibikoresho bya eregitoronike bishobora kugira ingaruka mbi. Ababyeyi bareresha abana babo bataratangira ishuri tereviziyo, terefone na tabureti, bahawe umuburo w’uko kumara igihe kinini kuri ibyo bikoresho bishobora kubata abana babo, bikaba byatuma bagira umubyibuho ukabije kandi bakaba abanyarugomo.

  •   Imikino yateguwe n’abandi igira ingaruka. Iyo ababyeyi bahora bashakira abana imikino bagomba gukina, abo bana ntibabona umwanya wo kwivumburira imikino ituma barushaho kugira amatsiko cyangwa ngo bakoreshe ubwonko bwabo.

 Icyo wakora

  •   Jya ufasha abana gukina imikino ibafasha gutekereza. Niba bishoboka, jya ureka abana bawe bakinire hanze bizatuma bamenyera ibintu bahabona. Jya ubareka bakore ibintu bakunda kandi bifashishe ibikinisho bituma batekereza. a

     Bitekerezeho: Imikino ifasha abana gutekereza yafasha umwana wange kwitoza iyihe mico cyangwa kugira ubuhe bumenyi? Byamugirira akahe akamaro amaze gukura?

     Inama ya Bibiliya: “Imyitozo y’umubiri igira umumaro.”—1 Timoteyo 4:8.

  •   Gabanya igihe bamara bakoresha ibikoresho bya eregitoronike. Jya uba maso wirinde kureresha abana bawe terefone, tabureti na tereviziyo. Abaganga bavura abana bavuga ko abana batarageza ku myaka ibiri batagombye kureba tereviziyo, guhabwa terefone cyangwa tabureti. Nanone bavuga ko abana bari hagati y’imyaka ibiri n’itanu batagomba kurenza isaha ku munsi bareba tereviziyo, bakoresha terefone cyangwa tabureti. b

     Bitekerezeho: Nakora iki ngo ngabanye igihe abana bange bamara bareba tereviziyo, bakoresha terefone cyangwa tabureti? Ese narebana tereviziyo na bo? Ni iyihe mikino myiza nasimbuza iyo barebera ku bikoresho bya eregitoronike?

     Inama ya Bibiliya: “Mwirinde cyane kugira ngo mutagenda nk’abatagira ubwenge, ahubwo mugende nk’abanyabwenge, mwicungurira igihe gikwiriye.”—Abefeso 5:15, 16.

  •   Jya witonda mu gihe uhitiramo abana bawe ibikorwa bajyamo. Mu by’ukuri ibyo bikorwa bishobora gufasha abana bawe kumenya gukina imikino runaka no kugira ubuhanga runaka. Ariko ibyinshi muri ibyo bikorwa bishobora gutuma umwana ahangayika kandi bigahangayikisha umubyeyi ugomba kumutwara. Birumvikana ko tunagomba kwibuka inama yo mu Befeso 5:15, 16 itubwira ko tugomba gukoresha neza igihe, inareba ibyo duhitiramo abana.

     Bitekerezeho: Ese abana bange bahora bahuze kubera ibikorwa bajyamo? Niba ari ko bimeze ni iki twahindura?

     Inama ya Bibiliya: ‘Mumenye neza ibintu by’ingenzi kurusha ibindi.’—Abafilipi 1:10.

a Ibikinisho byinshi byakorewe mu nganda ntibifasha abana gutekereza neza. Ariko ibikinisho byoroheje umwana yikoreye mu bikoresho bisanzwe, bituma umwana akoresha ubushobozi bwe bwo gutekereza agakora ibintu.

b Muri iyi ngingo gukoresha ibikoresho bya eregitoronike byerekeza ku kubikoresha mu myidagaduro, si ukubikoresha uganira n’inshuti zawe cyangwa muri gahunda zo kwiga Bibiliya.