Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

 INAMA ZIGENEWE UMURYANGO | ABASHAKANYE

Mu gihe wumva ko washatse nabi

Mu gihe wumva ko washatse nabi

AHO IKIBAZO KIRI

Mbere y’uko ubana n’uwo mwashakanye, hari ibintu byinshi mwasaga n’aho muhuriyeho. Ariko ubu buri wese yumva yaribeshye, ku buryo aho kubana mwishimye, mubana nk’imfungwa ebyiri ziri muri kasho imwe.

Nubwo byaba bimeze bityo ariko, mushobora kugira ibyo munonosora mukabana neza. Icyakora, ugomba kubanza kumenya impamvu ituma wumva ko uwo mwashakanye yagutengushye.

IKIBITERA

Muba mutangiye kumenya ko kubaka urugo atari ugukina. Akazi ka buri munsi, kurera abana no kubana na bene wabo w’uwo mwashakanye bishobora kubavutsa ibyishimo. Nanone ibibazo utari witeze, urugero nk’ubukene cyangwa kwita kuri umwe mu bagize umuryango urwaye indwara idakira, bishobora gutuma mutabana neza.

Kumva ko ibyo mutumvikanaho bidashobora gukemuka. Iyo abantu bakirambagizanya, usanga birengagiza ibyo batumvikanaho. Ariko iyo bamaze gushakana, ntibatinda kubona ko batandukanye cyane mu birebana n’uburyo bwo gushyikirana, gukoresha amafaranga no gukemura ibibazo. Mukirambagizanya, wumvaga ko kuba hari ibyo mutumvikanaho nta cyo bitwaye, ariko ubu wumva udashobora kubyihanganira.

Ntimucyitanaho. Iyo umugabo n’umugore batangiye kujya babwirana amagambo mabi cyangwa bagakorerana ibikorwa bibi kandi ntibakemure ibibazo bafitanye, ibyo byose bigeraho bikirunda bigatuma buri wese atangira kuba nyamwigendaho, akareka kujya abwira mugenzi we ibimuri ku mutima. Ibyo birushaho gukomera, mu gihe umwe atangiye kugirana agakungu n’undi muntu batashakanye.

Mwari mwiteze ibitangaza. Hari abantu bajya gushaka, bakibwira ko uwo bagiye gushakana ari we wenyine bakwiranye, ku buryo batazagira icyo bapfa. Nubwo ibyo biba bitewe n’urukundo, bishobora kubateza akaga gakomeye. Uko ibibazo bigenda bivuka, cya gitekerezo cy’uko bashakanye ‘bakwiranye’ kibavamo maze bagatangira kwicuza, bumva ko bibeshye.

 ICYO WAKORA

Jya wibanda ku mico myiza y’uwo mwashakanye. Gerageza gukora ibi: andika imico myiza itatu uwo mwashakanye afite, urugero nk’inyuma ku ifoto yo ku munsi w’ubukwe bwanyu, cyangwa mu gikoresho cyo mu rwego rwa elegitoroniki ugendana. Ujye uhora utereraho akajisho, kugira ngo wibuke icyatumye umukunda. Kwibanda ku mico myiza y’uwo mwashakanye byimakaza amahoro, kandi bibafasha kwihanganira ibyo mutumvikanaho. —Ihame rya Bibiliya: Abaroma 14:19.

Mujye mugena igihe cyihariye cyo kuba muri kumwe. Mbere yo gushakana mwajyaga mugira igihe cyo gukorera ibintu hamwe. Igihe mwamaze murambagizanya cyari gishishikaje kandi gishimishije; ariko ibyo ntibyapfaga kwizana. Byaba byiza n’ubu mubigenje mutyo. Mujye muteganya igihe cyihariye cyo kuba muri kumwe, mbese nk’aho murimo murambagizanya. Nimubigenza mutyo bizabafasha kunga ubumwe no guhangana n’ibibazo muhura na byo.—Ihame rya Bibiliya: Imigani 5:18.

Mujye mubwirana ibibari ku mutima. Niba uwo mwashakanye yarakubwiye amagambo cyangwa akagukorera ibintu bikakubabaza, ese ntiwabyirengagiza? Niba ubona ko bidashoboka, uzirinde kumuhimisha guceceka. Ahubwo ujye ubiganiraho na we utuje, kandi niba bigushobokera ubikore uwo munsi.—Ihame rya Bibiliya: Abefeso 4:26.

Niba uwo mwashakanye yarakubwiye amagambo cyangwa akagukorera ibintu bikakubabaza, ese ntiwabyirengagiza?

Mu gihe uwo mwashakanye akubabaje, ntukumve ko hari ikibyihishe inyuma. Ibyo ari byo byose, nta n’umwe muri mwe uba agamije kubabaza mugenzi we. Ujye usaba imbabazi uwo mwashakanye, kugira ngo umwereke ko utari ugamije kumubabaza. Nanone mujye muganira ku bintu runaka mwakwirinda, kugira ngo buri wese atababaza mugenzi we. Mujye mukurikiza inama ya Bibiliya igira iti “mugirirane impuhwe, kandi mube mwiteguye kubabarirana rwose.”—Abefeso 4:32.

Ntukitege ibitangaza. Bibiliya ivuga ko abashakanye “bazagira imibabaro” (1 Abakorinto 7:28). Mu gihe uhuye n’iyo mibabaro, ntukihutire kumva ko wibeshye. Ahubwo mujye mukemurira hamwe ibyo mutumvikanaho kandi “mukomeze kwihanganirana no kubabarirana rwose.”—Abakolosayi 3:13.