Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO

Isengesho

Isengesho

Ese hari uwumva amasengesho yacu?

“Wowe wumva amasengesho, abantu b’ingeri zose bazaza aho uri.”—Zaburi 65:2.

ICYO ABANTU BABIVUGAHO.

Hari abavuga ko amasengesho asa n’aho “atazamuka ngo arenge igisenge.” By’umwihariko, abantu bahura n’imibabaro bashobora kumva ko nta wumva amasengesho yabo.

ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO.

Bibiliya igira iti “amaso ya Yehova [Imana] ari ku bakiranutsi, kandi amatwi ye yumva ibyo basaba binginga; ariko igitsure cya Yehova kiri ku bakora ibibi” (1 Petero 3:12). Biragaragara ko Imana yumva amasengesho. Icyakora, yumva cyane cyane amasengesho y’abantu bakurikiza amahame yayo. Hari undi murongo w’Ibyanditswe ugaragaza ko Imana iba yiteguye kumva amasengesho tuyitura, ugira uti “iki ni cyo cyizere dufite imbere yayo: ni uko itwumva iyo dusabye ikintu cyose gihuje n’ibyo ishaka” (1 Yohana 5:14). Ku bw’ibyo, abasenga Imana babivanye ku mutima bagomba kuba basobanukiwe amasengesho ahuje n’ibyo ishaka.

Twagombye gusenga dute?

“Mu gihe usenga, ntukavuge ibintu bimwe ugenda ubisubiramo.”—Matayo 6:7.

ICYO ABANTU BABIVUGAHO.

Abayoboke b’amadini atandukanye, urugero nk’Ababuda, Abagatolika, Abahindu n’Abisilamu bigishijwe uburyo bwo gusenga bakoresheje ishapure, bakajya basubiramo amasengesho ari na ko bayabara.

ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO.

Umuntu yagombye gusenga abikuye ku mutima kandi nta buryarya. Ntiyagombye gusenga asubiramo amagambo yafashe mu mutwe nk’imashini. Ibyanditswe bidutera inkunga igira iti “mu gihe usenga, ntukavuge ibintu bimwe ugenda ubisubiramo nk’uko abantu b’isi babigenza, bibwira ko amagambo menshi bavuga azatuma bumvwa. Bityo rero, ntimukamere nka bo, kuko Imana, ari yo So, iba izi ibyo mukeneye na mbere y’uko mugira icyo muyisaba.”—Matayo 6:7, 8.

IMPAMVU ARI IBY’INGENZI.

Iyo amasengesho avuzwe mu buryo Imana itemera, uyavuga ashobora kuba arimo ata igihe cye cyangwa akaba arakaza Imana. Bibiliya ivuga ko amasengesho y’abantu badakurikiza amategeko y’Imana, ari “ikintu cyangwa urunuka.”—Imigani 28:9.

Ni nde twagombye gusenga?

“Mushake Yehova [Imana] bigishoboka ko abonwa; mumwambaze akiri bugufi.”—Yesaya 55:6.

ICYO ABANTU BABIVUGAHO.

Abayoboke b’amadini amwe n’amwe basenga Mariya cyangwa abandi, urugero nk’abamarayika n’abitwa ko ari abatagatifu. Muri bo harimo “Mutagatifu” Antoni w’i Paduwa bivugwa ko “aha abantu ibintu byo mu buryo bw’umwuka n’ibindi babuze.” Undi ni “Mutagatifu” Yuda ufatwa nk’utabara “abihebye n’abashobewe.” Abantu benshi basenga abo “batagatifu” n’abamarayika, bizeye ko bazabasabira ku Mana.

ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO.

Abasenga Imana by’ukuri bagombye gusenga “Data uri mu ijuru” (Matayo 6:9). Bibiliya itugira inama igira iti “ntihakagire ikintu icyo ari cyo cyose kibahangayikisha, ahubwo muri byose, binyuze ku masengesho no kwinginga no gushimira, mujye mureka ibyo musaba bimenywe n’Imana.”—Abafilipi 4:6.