Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

UKO WABONA IBYISHIMO

Urukundo

Urukundo

ABANTU BAKENERA CYANE GUKUNDWA. Urukundo rurakenerwa hagati y’abashakanye no mu muryango kandi rutuma abantu babana neza. Nanone rutuma umuntu atuza mu bwenge kandi akagira ibyishimo. Ariko se, urukundo ni iki?

Urukundo ruvugwa aha si uruba hagati y’abantu badahuje igitsina, nubwo na rwo ari ingenzi. Ahubwo ni urukundo rukomeye rutuma umuntu ashyira imbere icyatuma abandi bamererwa neza, akaba yanabitangira. Ni urukundo rushingiye ku mahame y’Imana ariko rurangwa n’ibyiyumvo.

Bibiliya isobanura neza icyo urukundo ari cyo igira iti: “Urukundo rurihangana kandi rukagira neza. Urukundo ntirugira ishyari, ntirwirarira, ntirwiyemera, ntirwitwara mu buryo buteye isoni, ntirushaka inyungu zarwo, ntirwivumbura. Ntirubika inzika y’inabi rwagiriwe. Ntirwishimira gukiranirwa, ahubwo rwishimira ukuri. Rutwikira byose, . . . rwiringira byose, rwihanganira byose. Urukundo ntirushira.”—1 Abakorinto 13:4-8.

Urwo rukundo “ntirushira” kuko ruzahoraho. Rugenda rwiyongera. Ni rwo “rwunga abantu mu buryo bwuzuye” kuko rwihangana, rukababarira kandi rukagira neza (Abakolosayi 3:14). Abantu bakundana urwo rukundo bagira ibyishimo n’ubucuti bwabo bukaramba nubwo badatunganye. Urugero, reka turebe urukundo ruba hagati y’abashakanye.

URUKUNDO RWUNGA ABASHAKANYE “MU BURYO BWUZUYE”

Yesu Kristo yigishije amahame y’ingenzi agenga imibanire y’abashakanye. Urugero, yaravuze ati: ‘Umugabo azasiga se na nyina yomatane n’umugore we, bombi babe umubiri umwe. Ku bw’ibyo rero, icyo Imana yateranyirije hamwe ntihakagire umuntu ugitandukanya’ (Matayo 19:5, 6). Hari amahame abiri y’ingenzi avugwa muri uyu murongo.

‘BOMBI BABA UMUBIRI UMWE.’ Mu ishyingiranwa ni ho abantu bashobora kugaragarizanya urukundo rurimo ubwuzu kurusha ahandi hose. Urukundo rutuma umuntu adaca inyuma uwo bashakanye, kuko yaba abaye “umubiri umwe” n’uwo batashakanye (1 Abakorinto 6:16; Abaheburayo 13:4). Ubuhemu butuma abashakanye badakomeza kwizerana n’urugo rwabo rugasenyuka. Noneho iyo bafite abana, biba bibi kurushaho kuko babura urukundo rw’ababyeyi, bakabura umutekano cyangwa bakaba abarakare.

“ICYO IMANA YATERANYIRIJE HAMWE.” Nanone Imana ni yo yatangije umuryango. Iyo abashakanye babibona batyo bihatira kugira urugo rwiza. Iyo bahuye n’ibibazo, ntibatekereza ibyo gutana. Urukundo rwabo ruba rukomeye kandi rutuma bihangana. Urwo rukundo “rutwikira byose,” rukabafasha gukemura ibibazo bafite, bagakomeza kubana neza no mu mahoro.

Iyo ababyeyi bakundana urukundo rurangwa no kwigomwa, bigirira akamaro abana. Uwitwa Jessica yaravuze ati: “Papa na mama barakundana cyane kandi bakubahana. Iyo mbonye ukuntu mama yubaha papa, cyanecyane iyo baduha uburere, bituma nifuza kumera nka we.”

Urukundo ni umuco w’ingenzi w’Imana. Bibiliya igira iti: ‘Imana ni urukundo’ (1 Yohana 4:8). Ubwo rero, ntibitangaje kuba Yehova yitwa “Imana igira ibyishimo” (1 Timoteyo 1:11). Natwe tuzagira ibyishimo nitwigana imico y’Umuremyi wacu, cyanecyane urukundo. Mu Befeso 5:1, 2 hagira hati: “Nimwigane Imana nk’abana bakundwa, kandi mukomeze kugendera mu rukundo.”