Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO

Ukwizera

Ukwizera

Hari abantu bavuga ko ari abanyedini, icyakora ugasanga badasobanukiwe icyo “ukwizera” ari cyo. Ariko se ukwizera ni iki, kandi se kuki kugira ukwizera ari iby’ingenzi?

Ukwizera ni iki?

ICYO ABANTU BABIVUGAHO.

Abantu benshi bumva ko kugira ukwizera ari ukwemera ibintu runaka nta gihamya ifatika ufite. Urugero, hari igihe umunyedini akubwira ati “nizera Imana.” Ariko wamubaza uti “ubiterwa n’iki?” akagusubiza ati “ni uko narezwe” cyangwa ati “nakuze ari uko banyigisha.” Ibyo bigaragaza ko mu by’ukuri hari itandukaniro hagati yo kugira ukwizera no kwemera ibintu buhumyi.

ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO.

“Kwizera ni ukuba witeze ko ibintu wiringiye bizabaho nta kabuza, ufite ibimenyetso simusiga by’uko ibintu ari ukuri, nubwo biba bitagaragara” (Abaheburayo 11:1). Kugira ngo umuntu yizere adashidikanya ko ibyo yiringiye bizaba, agomba kuba abifitiye ibimenyetso bifatika. N’ubundi kandi, ijambo ryahinduwemo “kuba witeze ko ibintu wiringiye bizaba” risobanura ibirenze ibyo kuyoborwa n’ibyiyumvo cyangwa ibyifuzo gusa. Ubwo rero, ryumvikanisha kugira ukwizera gushingiye ku bihamya.

Imico [y’Imana] itaboneka, ari yo bubasha bwayo bw’iteka n’Ubumana bwayo, igaragara neza kuva isi yaremwa, kuko igaragarira mu byaremwe, ku buryo batagira icyo kwireguza.”Abaroma 1:20.

Kuki kugira ukwizera ari iby’ingenzi?

ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO.

“Umuntu udafite ukwizera ntashobora kuyishimisha, kuko uwegera Imana agomba kwemera ko iriho kandi ko igororera abayishakana umwete.”—Abaheburayo 11:6.

Nk’uko twigeze kubivuga, hari abantu benshi bizera Imana bitewe gusa n’uko ari uko babyigishijwe. Baravuga bati “ni uko narezwe.” Icyakora, Imana iba ishaka ko abayisenga bizera badashidikanya ko iriho kandi ko ibakunda. Iyo ni yo mpamvu Bibiliya idushishikariza kuyishaka dushyizeho umwete kugira ngo tuyimenye neza.

“Mwegere Imana na yo izabegera.”Yakobo 4:8.

Ni iki cyagufasha kugira ukwizera?

ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO.

Bibiliya ivuga ko ‘ukwizera guturuka ku byo umuntu yumvise’ (Abaroma 10:17). Ubwo rero ikintu cya mbere twakora ngo tugire ukwizera gukomeye ni “ukumva” icyo mu by’ukuri Bibiliya ivuga ku Mana (2 Timoteyo 3:16). Kwiga Bibiliya bizagufasha kubona ibisubizo by’ibibazo by’ingenzi, urugero nk’ibi: Imana ni nde? Ni iki kitwemeza ko ibaho? Ese Imana inyitaho? Ni iki Imana iteganya gukorera abantu?

Ibimenyetso bigaragaza ko Imana iriho biri hose

Abahamya ba Yehova bazashimishwa no kugufasha kwiga Bibiliya. Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa jw.org, “Abahamya ba Yehova bakunda kwigisha abantu Bibiliya, ariko nta muntu bahatira kuba Umuhamya. Ahubwo tumenyesha abantu icyo Bibiliya yigisha, tuzirikana ko buri wese afite uburenganzira bwo guhitamo ibyo yizera.”

Nanone ukwizera kwawe kwagombye kuba gushingiye ku bimenyetso bifatika wasuzumye wifashishije Bibiliya ugasanga ari ukuri. Nubigenza utyo uzaba wiganye abantu bayigaga bo mu kinyejana cya mbere “bakiriye ijambo barishishikariye cyane, buri munsi bakagenzura mu Byanditswe babyitondeye, kugira ngo barebe niba ibyo bintu ari ko biri koko.”Ibyakozwe 17:11.

“Ubu ni bwo buzima bw’iteka: bitoze kukumenya, wowe Mana y’ukuri yonyine, bamenye n’uwo watumye, ari we Yesu Kristo.”Yohana 17:3.