Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IKIGANIRO | RAJESH KALARIA

Umushakashatsi mu by’ubwonko asobanura imyizerere ye

Umushakashatsi mu by’ubwonko asobanura imyizerere ye

Porofeseri Rajesh Kalaria yigisha muri kaminuza ya Newcastle mu Bwongereza. Amaze imyaka irenga 40 akora ubushakashatsi ku bwonko bw’umuntu. Yemeraga ubwihindurize ariko ubu ntakibwemera. Nimukanguke! yamubajije ibijyanye n’akazi ke n’imyizerere ye.

Wahoze mu rihe dini?

Data yavukiye mu Buhindi naho mama avukira muri Uganda, nubwo na we ari Umuhindi. Bakurikizaga imigenzo y’Abahindu. Ndi uwa kabiri mu bana batatu. Twari dutuye i Nayirobi muri Kenya, duturanye n’abandi Bahindu benshi.

Ni iki cyatumye ukunda siyansi?

Nashishikazwaga n’inyamaswa cyane, kandi nakundaga gutemberana n’inshuti zange, tukajya mu misozi kandi tukararayo kugira ngo twitegereze inyamaswa neza. Nifuzaga kuzaba umuganga w’amatungo. Ariko maze kubona impamyabushobozi mu ishuri rikuru ryigisha ubumenyi ngiro ry’i Nayirobi, nakomereje muri kaminuza y’i Londres mu Bwongereza aho nize iby’ubuvuzi, nkaza no kuba umushakashatsi mu birebana n’ubwonko bw’umuntu.

Ese ibyo wize byatumye uhindura imyizerere yawe?

Yego. Uko nagendaga menya byinshi muri siyansi, ni ko nagendaga mbona ko imigenzo n’imyizerere y’Abahindu, urugero nko gusenga inyamaswa n’ibishushanyo, ari ibinyoma.

Kuki wemeraga inyigisho y’ubwihindurize?

Nkiri muto, abantu benshi bemeraga ko ubwihindurize bwatangiriye muri Afurika kandi ibyo ni na byo twigaga ku ishuri. Nanone abarimu batubwiraga ko abantu b’intiti bose kandi bazwi cyane muri siyansi, bemera ubwihindurize.

Kuki waje kwisubiraho ntukomeze kwemera ubwihinduruze?

Igihe nigaga ibinyabuzima, hari umunyeshuri wambwiye zimwe mu nyigisho zo muri Bibiliya Abahamya ba Yehova bamwigishaga, maze ngira amatsiko. Ibyo byatumye njya mu ikoraniro ry’Abahamya ryabereye mu kigo nigagamo i Nayirobi. Nyuma yaho, Abahamya babiri b’abamisiyonari bansobanuriye zimwe mu nyigisho zo muri Bibiliya. Bambwiye ibyo bizera ku birebana n’Umuremyi, ari na we usubiza ibibazo by’ingenzi twibaza, numva bisobanutse kandi byumvikana neza.

Ese ibyo wize mu buvuzi byatumye utizera ko Imana ari umuremyi?

Oya. Kubera ko nize imiterere y’umubiri w’umuntu, nabonye ko ibinyabuzima bihambaye. Kuvuga ko ibyo bintu bihambaye bityo byapfuye kubaho, numvaga ko byaba ari ubujiji.

Ese waduha urugero?

Nize ibijyanye n’ubwonko bw’umuntu kuva mu ntangiriro y’imyaka ya za 70 kandi na n’ubu buracyantangaza. Ubwonko ni bwo bugenga ibitekerezo byacu, bugatuma twibuka ibintu kandi bukagenzura imikorere y’umubiri wacu. Nanone ni bwo bukoresha ibyumviro byacu hafi ya byose kandi bugasesengura ubutumwa buturutse imbere mu mubiri cyangwa hanze yawo.

Kugira ngo ubwonko bwacu bukore neza, bubifashwamo n’ingirabuzimafatizo, zigizwe ahanini n’urusobe rw’imyakura n’ibindi bintu byo mu rwego rwa shimi. Ubwonko bw’umuntu bufite imyakura ibarirwa muri za miriyari, yose ikaba ihana amakuru ibinyujije mu mitsi miremire. Umwakura umwe ushobora gukorana n’indi myakura ibarirwa mu bihumbi, binyuze ku dutsi tuyihuza. Ibyo bigaragaza ko imyakura ikorana n’ubwonko ari myinshi cyane. Iyo myakura ingana ityo n’imitsi ihuza iyo myakura, bikorana neza kandi bigakora kuri gahunda mu buryo butangaje.

Dusobanurire neza

Iyo myakura ikorana neza cyane mu gihe umwana akurira mu nda na nyuma yo kuvuka. Iyo umwana akiri mu nda imyakura ishamikiraho udutsi tukayihuza n’indi myakura iba iri kure y’ingirabuzimafatizo. Utwo dutsi si ingirabuzimafatizo; ahubwo ni agace k’izo ngirabuzimafatizo.

Iyo umwakura umezeho agashami, hari ibyapa byo mu rwego rwa shimi bikayobora, urugero nk’ibikabwira ngo “hagarara” “genda” cyangwa ngo “garuka” kugeza igihe kagereye aho kagomba kujya. Hatabayeho amabwiriza asobanutse neza, utwo dushami ntitwamenya aho twerekeza. Iyo mikorere yose ihambaye tumaze kuvuga, igengwa n’amabwiriza yanditse muri ADN.

Tuvugishije ukuri ntidushobora gusobanukirwa neza uko ubwonko bwacu bukura n’uko bukora. Urugero ntituzi uko bukorana n’ibitekerezo hamwe n’ibyiyumvo byacu n’uko budufasha kwibuka ibintu. Nge niboneye ko byonyine kuba ubwonko bukora, ntiriwe mvuga uko bukora neza n’uko bukura, bigaragaza ko uwaburemye aturusha ubwenge kure.

Tubwire uko waje kuba Umuhamya wa Yehova

Abahamya ba Yehova banyeretse ibimenyetso bifatika bigaragaza ko Bibiliya ari Ijambo ry’Imana. Urugero, nubwo Bibiliya atari igitabo cya siyansi, iyo ivuze ibintu bijyanye na yo ibyo ivuga biba ari ukuri. Nanone irimo ubuhanuzi bwiringirwa. Ikindi kandi, iyo umuntu akurikije inyigisho zirimo, agira ubuzima bwiza. Ibyo narabyiboneye kuko Bibiliya ari yo inyobora kuva naba Umuhamya wa Yehova mu mwaka wa 1973. Ubu ndishimye kandi ubuzima bwange bufite intego.