Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

HIRYA NO HINO KU ISI

Ibivugwa kuri Amerika

Ibivugwa kuri Amerika

Amakuru aturuka mu burengerazuba bw’isi, agaragaza ko amahame ahuje n’ubwenge yo muri Bibiliya ahora afite akamaro.

Uko wagabanya umunaniro ukabije.

Ubushakashatsi bwakorewe i Vancouver muri Kanada, bwerekanye ko umuntu ugenzura ubutumwa bwo kuri interineti buri kanya agira umunaniro ukabije, ugereranyije n’ubureba incuro eshatu ku munsi. Kostadin Kushlev wayoboye ubwo bushakashatsi, yagize ati “nubwo kubona ubutumwa ntubusome bigora, bigabanya umunaniro.”

BITEKEREZEHO: Bitewe n’uko turi mu bihe biruhije, bigoye kwihanganira,” tugomba gushaka uko twakwigabanyiriza umunaniro.—2 Timoteyo 3:1.

Amafi yongeye kuboneka

Hari raporo yagaragaje ko mu rwego rwo kubungabunga udusimba two mu nyanja n’amafi, hafashwe ingamba zo gukumira imirimo yo kuroba muri Belize no mu duce twa Karayibe. Iyo raporo ivuga kandi ko “kugira ngo amafi n’utwo dusimba byongere biboneke nibura ku rugero ruto, bizasaba imyaka hagati y’umwe n’itandatu. Ariko kugira ngo hazaboneke amafi angana n’ayahozemo, bizasaba imyaka ibarirwa muri za mirongo.” Uwitwa Janet Gibson, yavuze ko ibyakozwe muri Belize “bigaragaza ko kugena agace abantu batemerewe kurobamo bishobora gutuma hongera kuboneka amafi menshi n’ibindi binyabuzima.”

BITEKEREZEHO: Ese kuba ayo mafi ashobora kongera kuboneka ntibigaragaza ko hariho Umuremyi w’umunyabwenge?—Zaburi 104:24, 25.

Urugomo muri Burezili.

Ikigo Gishinzwe Itangazamakuru muri Burezili cyatangaje ko urugomo rurimo kwiyongera muri icyo gihugu. Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko mu mwaka wa 2012, umubare w’abishwe warenze 56.000, bakaba baruta abishwe mu yindi myaka. Luís Sapori, impuguke mu bijyanye n’umutekano yagaragaje ko ibyo bikorwa by’urugomo byiyongera, bitewe n’uko abantu bataye umuco. Iyo abantu batayoborwa n’amahame agenga umuco, “bitabaza urugomo kugira ngo bagere ku byo bifuza.”

ESE WARI UBIZI? Bibiliya yahanuye ko urukundo rwari ‘kuzakonja’ kandi kwica amategeko bikagwira.—Matayo 24:3, 12.