Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Icyo abahanuzi bavuze ku Mana

Icyo abahanuzi bavuze ku Mana

Kera Imana yahaga abahanuzi ubutumwa bw’ingenzi yabaga ishaka kugeza ku bantu. Ubwo butumwa butwereka icyo twakora ngo tubone imigisha ituruka ku Mana. Tugiye kureba isomo twavana ku bahanuzi batatu bakundaga Imana.

ABURAHAMU

Imana ntirobanura ku butoni kandi yifuza guha imigisha abantu bose.

Imana yabwiye umuhanuzi Aburahamu iti: “Imiryango yose yo mu isi izihesha umugisha binyuze kuri wowe.”—Intangiriro 12:3.

Ibyo bitwigisha iki? Imana ikunda abantu cyane kandi yifuza guha imigisha abantu bose bayumvira, baba abagabo, abagore n’abana.

MOSE

Imana igira imbabazi kandi iha imigisha abantu bashaka kuyimenya.

Imana Ishoborabyose yahaye umuhanuzi Mose ubushobozi bwo gukora ibitangaza. Nyamara yasenze Imana agira ati: “Menyesha inzira zawe kugira ngo nkumenye, ntone mu maso yawe” (Kuva 33:13). Ibyo Mose yasabye byashimishije Imana, maze imuha umugisha amenya ibintu byinshi kandi asobanukirwa neza imico yayo. Urugero, Mose yamenye ko Umuremyi wacu ari “Imana y’imbabazi n’impuhwe.”—Kuva 34:6, 7.

Ibyo bitwigisha iki? Nidukora uko dushoboye tukamenya Imana neza, izaduha imigisha. Yakoresheje Ijambo ryayo, itwereka ko idukunda kandi itumenyesha uko dukwiriye kuyisenga.

YESU

Yesu yagiriye abantu impuhwe maze abakiza indwara

Gusoma icyo Ijambo ry’Imana rivuga kuri Yesu, ibyo yakoze n’ibyo yigishije bizatuma Imana iduha imigisha.

Ijambo ry’Imana rivuga ibintu byinshi kuri Yesu no ku nyigisho ze. Imana yahaye Yesu ubushobozi bwo gukora ibitangaza. Urugero, Yesu yahumuye abatabona, akiza abatumva n’abamugaye kandi azura abapfuye. Icyo gihe yagaragaje ibyo Imana izakora mu gihe kizaza. Nanone yatweretse icyo twakora ngo tuzabone ibintu byiza Imana iduteganyirije. Yesu yaravuze ati: “Ubu ni bwo buzima bw’iteka: bitoze kukumenya, wowe Mana y’ukuri yonyine, bamenye n’uwo watumye, ari we Yesu Kristo.”—Yohana 17:3.

Yesu yagiraga impuhwe n’imbabazi kandi yakundaga abantu. Abantu benshi baramukundaga, baba abagabo, abagore n’abana. Yarababwiye ati: “Munyigireho, kuko nitonda kandi noroheje mu mutima, namwe muzabona ihumure” (Matayo 11:29). Yesu ntiyasuzuguraga abagore nk’uko abantu bo mu gihe ke babikoraga, ahubwo yarabubahaga kandi akabagirira neza.

Ibyo bitwigisha iki? Yesu yakundaga abantu cyane kandi yatweretse uko twabana neza n’abandi.

YESU SI IMANA

Ijambo ry’Imana riravuga ngo: “Mu by’ukuri kuri twe hariho Imana imwe.” Nanone rivuga ko Yesu ari intumwa y’Imana (1 Abakorinto 8:6). Yesu yavuze ko Imana imuruta kandi ko ari yo yamusabye kuza ku isi.—Yohana 11:41, 42; 14:28. *

^ par. 17 Niba wifuza kumenya byinshi kuri Yesu Kristo, reba umutwe wa 8 n’uwa 9, mu gatabo Ukwemera nyakuri kuduhesha ibyishimo kaboneka ku rubuga rwa www.mr1310.com/rw.