Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

ICYADUFASHA KUREKA INZANGANO

1 Kutarobanura ku butoni

1 Kutarobanura ku butoni

Icyo Bibiliya yigisha:

‘Imana ntirobanura ku butoni, ahubwo muri buri gihugu umuntu uyitinya kandi agakora ibyo gukiranuka ni we yemera.’​IBYAKOZWE 10:34, 35.

Icyo bisobanura:

Yehova * ntabona ko turi beza bitewe n’igihugu, ubwoko, ibara ry’uruhu cyangwa umuco wacu. Ahubwo yibanda ku bintu by’ingenzi, ni ukuvuga ibitekerezo n’ibyifuzo byacu. Ni yo mpamvu Bibiliya igira iti: “Abantu bareba ibigaragarira amaso, ariko Yehova we akareba umutima.”—1 Samweli 16:7.

Icyo wakora:

Nubwo tudashobora kumenya ibiri mu mitima y’abantu, dushobora kwigana Imana ntiturobanure ku butoni. Jya ukora uko ushoboye uhe umuntu agaciro utitaye ku bwoko bwe. Niba ubona abantu uko batari bitewe n’ubwoko bwabo cyangwa igihugu bakomokamo, jya usenga Imana igufashe kubyikuramo (Zaburi 139:23, 24). Nusenga Yehova umusaba ko yagufasha kutarobanura ku butoni, uzasubiza isengesho ryawe rwose.​—1 Petero 3:12.

^ Yehova ni izina bwite ry’Imana.​—Zaburi 83:18.

“Sinari narigeze nicarana n’umuzungu ngo tuganire twishimye. . . . Icyo gihe noneho, nari ngeze mu muryango mpuzamahanga w’abavandimwe bakundana by’ukuri.”​—TITUS