Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Muzaba “ubwami bw’abatambyi”

Muzaba “ubwami bw’abatambyi”

“Muzambera ubwami bw’abatambyi n’ishyanga ryera.”—KUVA 19:6.

1, 2. Kuki urubyaro rw’umugore rwagombaga kurindwa?

UBUHANUZI bwa mbere bwanditse muri Bibiliya bugira uruhare rukomeye mu gutuma dusobanukirwa uko Yehova asohoza umugambi we. Igihe Imana y’ukuri yatangaga isezerano ryo muri Edeni, yagize iti “nzashyira urwango hagati yawe [ni ukuvuga Satani] n’umugore no hagati y’urubyaro rwawe n’urubyaro rwe.” Urwo rwango rwari kuba rukomeye mu rugero rungana iki? Yehova yagize ati “[urubyaro rw’umugore] ruzakumena umutwe [ni ukuvuga umutwe wa Satani], nawe uzarukomeretsa agatsinsino” (Intang 3:15). Urwango rwari kuba hagati y’inzoka n’umugore rwari kuba rukomeye cyane ku buryo Satani yari gukoresha imbaraga ze zose kugira ngo arimbure urubyaro rw’umugore.

2 Ntibitangaje kuba umwanditsi wa zaburi yaratakambiye Imana mu isengesho avuga ibirebana n’ubwoko bwayo yatoranyije, ati “dore abanzi bawe barivumbagatanyije; abakwanga urunuka bashyize imitwe yabo hejuru. Bajya inama rwihishwa bagacura imigambi mibi y’amayeri yo kugirira nabi ubwoko bwawe, bakagambanira abantu bawe urindira mu bwihisho. Baravuze bati ‘nimuze tubakureho ntibakomeze kuba ishyanga’” (Zab 83:2-4). Umuryango wari gukomokamo urubyaro rw’umugore wagombaga kurindwa kugira ngo utanduzwa mu buryo bw’umwuka kandi utarimburwa. Kugira ngo ibyo bishoboke, Yehova yakoze andi masezerano yari gutuma umugambi we usohora.

ISEZERANO RYARINZE URUBYARO

3, 4. (a) Isezerano ry’Amategeko ryatangiye gukurikizwa ryari, kandi se ni iki abari bagize ishyanga rya Isirayeli bemeye? (b) Isezerano ry’Amategeko ryari rigamije iki?

3 Igihe abakomokaga kuri Aburahamu, Isaka na Yakobo biyongeraga bakagera muri za miriyoni, Yehova yabagize ishyanga, ari ryo shyanga rya Isirayeli ya kera. Binyuze kuri Mose, Yehova yagiranye isezerano ryihariye n’abari bagize iryo shyanga igihe yabahaga Amategeko, kandi bemeye ko bari gukurikiza ibyari birikubiyemo. Bibiliya igira iti ‘[Mose] afata igitabo cy’isezerano agisomera abantu. Nuko baravuga bati “ibyo Yehova yavuze byose tuzabikora, kandi tuzamwumvira.” Mose afata amaraso [y’ibitambo by’ibimasa] ayaminjagira ku bantu, aravuga ati “aya ni amaraso y’isezerano Yehova agiranye namwe nk’uko ayo magambo yose ari.”’—Kuva 24:3-8.

4 Isezerano ry’Amategeko ryatangiye gukurikizwa mu mwaka wa 1513 Mbere ya Yesu, ku musozi wa Sinayi. Binyuze kuri iryo sezerano, ishyanga rya Isirayeli ya kera ryabaye ishyanga ryatoranyijwe n’Imana. Icyo gihe Yehova yari abaye ‘Umucamanza wabo, ubashyiriraho amategeko, n’Umwami wabo’ (Yes 33:22). Amateka y’Abisirayeli agaragaza uko bigenda iyo abantu bumviye amahame akiranuka y’Imana n’uko bigenda iyo batayumviye. Kumvira Amategeko y’Imana byari gutuma Abisirayeli badashyingiranwa n’abapagani kandi bigatuma batifatanya mu gusenga kw’ikinyoma. Amategeko yari agamije kurinda abakomokaga kuri Aburahamu kugira ngo batanduzwa mu buryo bw’umwuka.—Kuva 20:4-6; 34:12-16.

5. (a) Isezerano ry’Amategeko ryari gutuma Abisirayeli bagera ku ki? (b) Kuki Imana yanze Abisirayeli?

5 Nanone kandi, isezerano ry’Amategeko ryatumye habaho abatambyi muri Isirayeli, bakaba barashushanyaga irindi tsinda ry’abatambyi ryari kuzakorera abantu ibintu byiza kurushaho (Heb 7:11; 10:1). Mu by’ukuri, iryo sezerano ryari gutuma Abisirayeli baba “ubwami bw’abatambyi” mu gihe bari kuba bumviye amategeko ya Yehova. (Soma mu Kuva 19:5, 6.) Ariko kandi, Abisirayeli bananiwe kuyumvira. Aho kwishimira ukuza kwa Mesiya, we gice cy’ibanze cy’urubyaro rwa Aburahamu, baramwanze. Ku bw’ibyo, Imana yanze iryo shyanga.

Kuba Abisirayeli batarumviye ntibivuga ko isezerano ry’Amategeko ritageze ku ntego yaryo (Reba paragarafu ya 3-6)

6. Amategeko yashohoje iki?

6 Kuba Abisirayeli batarakomeje kubera Yehova indahemuka bityo ngo abari kuba ubwami bw’abatambyi bose baturuke muri iryo shyanga, ntibyasobanuraga ko Amategeko atageze ku ntego yayo. Amategeko yagombaga kurinda urubyaro no gutuma abantu bamenya Mesiya. Igihe Kristo yazaga kandi abantu bakamumenya, iyo ntego yari igezweho. Bibiliya igira iti “Kristo ni we herezo ry’Amategeko” (Rom 10:4). Ariko hari ikibazo kivuka: ni ba nde bari kuba ubwami bw’abatambyi? Yehova Imana yatanze irindi sezerano ryari gutuma habaho ishyanga rishya.

ISHYANGA RISHYA RIVUKA

7. Ni iki Yehova yavuze binyuze kuri Yeremiya ku birebana n’isezerano rishya?

7 Mbere cyane y’uko isezerano ry’Amategeko riseswa, Yehova yari yaravuze binyuze ku muhanuzi Yeremiya ko yari kugirana “isezerano rishya” n’ishyanga rya Isirayeli. (Soma muri Yeremiya 31:31-33.) Iryo sezerano ryari kuba ritandukanye n’isezerano ry’Amategeko kuko ryo ryari gutuma abantu bababarirwa ibyaha bitabaye ngombwa ko hatambwa ibitambo by’amatungo. Byari gushoboka bite?

8, 9. (a) Amaraso ya Yesu yamenwe afite akahe kamaro? (b) Ni iyihe nshingano ihebuje abari mu isezerano rishya bahawe? (Reba ifoto ibimburira iki gice.)

8 Nyuma y’ibinyejana byinshi, Yesu yatangije Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba, ku itariki ya 14 Nisani mu mwaka wa 33. Yabwiye intumwa ze 11 zizerwa ati “iki gikombe kigereranya isezerano rishya rishingiye ku maraso yanjye agomba kumenwa ku bwanyu” (Luka 22:20). Dukurikije inkuru yo muri Matayo, Yesu yagize ati “iki kigereranya ‘amaraso yanjye y’isezerano,’ agomba kumenwa ku bwa benshi kugira ngo bababarirwe ibyaha.”—Mat 26:27, 28.

9 Amaraso ya Yesu yamenwe ni yo atuma isezerano rishya rigira agaciro. Ayo maraso anatuma abantu bababarirwa ibyaha burundu. Yesu ntarebwa n’isezerano rishya. Kubera ko atagira icyaha, ntakeneye kubabarirwa. Ariko Imana yashoboraga gukoresha agaciro k’amaraso ya Yesu yamenwe ku bw’inyungu z’abakomotse kuri Adamu. Nanone kandi, yari gusuka umwuka wayo wera ku bantu bamwe na bamwe bizerwa, ikabahindura “abana” bayo. (Soma mu Baroma 8:14-17.) Kubera ko Imana yari kubabona nk’aho nta cyaha bafite, mu buryo runaka bari kumera nka Yesu, Umwana w’Imana utagira icyaha. Abo basutsweho umwuka bari kuzaba “abaraganwa na Kristo” maze bakaba “ubwami bw’abatambyi.” Iyo yari inshingano ihebuje ishyanga rya Isirayeli ryagengwaga n’Amategeko riba ryarahawe. Ku birebana n’“abaraganwa na Kristo,” intumwa Petero yagize ati “mwebwe muri ‘ubwoko bwatoranyijwe, abatambyi n’abami, ishyanga ryera, abantu Imana yatoranyije ngo babe umutungo wayo, kugira ngo mutangaze mu mahanga yose imico ihebuje’ y’uwabahamagaye akabakura mu mwijima, akabageza mu mucyo utangaje” (1 Pet 2:9). Mbega ukuntu isezerano rishya rifite akamaro! Rituma abigishwa ba Yesu baba igice cya kabiri cy’urubyaro rwa Aburahamu.

ISEZERANO RISHYA RITANGIRA GUKURIKIZWA

10. Ni ryari isezerano rishya ryatangiye gukurikizwa, kandi se kuki icyo gihe ari bwo ryatangiye gukurikizwa?

10 Isezerano rishya ryatangiye gukurikizwa ryari? Ntiryatangiye gukurikizwa igihe Yesu yarivugaga mu ijoro rya nyuma ry’ubuzima bwe hano ku isi. Kugira ngo ritangire gukurikizwa, amaraso ya Yesu yagombaga kumenwa kandi agaciro kayo kakamurikirwa Yehova mu ijuru. Ikindi kandi, umwuka wera wagombaga gusukwa ku bari kuzaba “abaraganwa na Kristo.” Ku bw’ibyo, isezerano rishya ryatangiye gukurikizwa kuri Pentekote yo mu mwaka wa 33, igihe abigishwa ba Yesu b’indahemuka basukwagaho umwuka wera.

11. Ni mu buhe buryo isezerano rishya ryatumye Abayahudi n’Abanyamahanga baba abagize Isirayeli yo mu buryo bw’umwuka, kandi se ni abantu bangahe bari kuba mu isezerano rishya?

11 Nubwo mu buryo runaka isezerano ry’Amategeko ryabaye “impitagihe” igihe Yehova yavugaga binyuze kuri Yeremiya ko azagirana isezerano rishya n’Abisirayeli, mu by’ukuri ryagumyeho kugeza igihe iryo sezerano rishya ryatangiriye gukurikizwa (Heb 8:13). Icyo gihe Imana yatangiye kubona ko Abayahudi n’Abanyamahanga batakebwe bizeraga bose ari bamwe, kubera ko ‘gukebwa kwabo ari uko mu mutima binyuze ku mwuka, bidaturutse ku mategeko yanditswe’ (Rom 2:29). Igihe Imana yari kugirana na bo isezerano rishya, yari gushyira amategeko yayo ‘mu bwenge bwabo kandi ikayandika mu mitima yabo’ (Heb 8:10). Abari kuba bari mu isezerano rishya bose hamwe bari kuba ari abantu 144.000, bagize ishyanga rishya, ari ryo “Isirayeli y’Imana” cyangwa Isirayeli yo mu buryo bw’umwuka.—Gal 6:16; Ibyah 14:1, 4.

12. Ni iyihe sano iri hagati y’isezerano ry’Amategeko n’isezerano rishya?

12 Reka tugereranye isezerano ry’Amategeko n’isezerano rishya. Isezerano ry’Amategeko ryari hagati ya Yehova n’ishyanga rya Isirayeli; isezerano rishya riri hagati ya Yehova na Isirayeli yo mu buryo bw’umwuka. Mose yari umuhuza w’isezerano ry’Amategeko; Yesu ni Umuhuza w’isezerano rishya. Isezerano ry’Amategeko ryagize agaciro binyuze ku maraso y’itungo; isezerano rishya ryagize agaciro binyuze ku maraso ya Yesu. Nanone kandi, mu gihe cy’isezerano ry’Amategeko Mose yayoboraga ishyanga rya Isirayeli; Yesu we mutware w’itorero, ayobora abari mu isezerano rishya.—Efe 1:22.

13, 14. (a) Isezerano rishya rifitanye iyihe sano n’Ubwami? (b) Ni iki cyari gikenewe kugira ngo abagize Isirayeli yo mu buryo bw’umwuka bashobore gufatanya na Kristo gutegeka mu ijuru?

13 Isezerano rishya rifitanye isano n’Ubwami kubera ko rituma habaho ishyanga ryera rifite inshingano ihebuje yo kuba abami n’abatambyi muri ubwo Bwami bwo mu ijuru. Abagize iryo shyanga ni bo gice cya kabiri cy’urubyaro rwa Aburahamu (Gal 3:29). Bityo rero, isezerano rishya ryashimangiye isezerano rya Aburahamu.

14 Isezerano rishya ryatumye habaho Isirayeli yo mu buryo bw’umwuka, kandi ryatumye abayigize baba “abaraganwa na Kristo.” Ariko se, hari hakenewe iki kugira ngo Abakristo basutsweho umwuka bashobore gufatanya na Yesu gutegeka ari abami n’abatambyi mu ijuru? Hari hakenewe irindi sezerano.

ISEZERANO RITUMA ABANDI BEMERERWA GUFATANYA NA KRISTO GUTEGEKA

15. Ni irihe sezerano Yesu yagiranye n’intumwa ze zizerwa?

15 Nyuma y’uko Yesu atangiza Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba, yagiranye n’abigishwa be bizerwa isezerano rikunze kwitwa isezerano ry’Ubwami. (Soma muri Luka 22:28-30.) Ibinyuranye n’uko bimeze ku yandi masezerano, aho Yehova yabaga ari mu ruhande rumwe rw’abayagiranye, iryo sezerano ry’Ubwami Yesu yarigiranye n’abigishwa be basutsweho umwuka. Igihe yavugaga ati “nk’uko na Data yagiranye nanjye isezerano,” uko bigaragara yerekezaga ku isezerano Yehova yari yaragiranye na we ryo kuba “umutambyi iteka ryose mu buryo bwa Melikisedeki.”—Heb 5:5, 6.

16. Isezerano ry’Ubwami rituma Abakristo basutsweho umwuka bagira ubuhe burenganzira?

16 Intumwa za Yesu 11 zizerwa ‘zomatanye na we mu bigeragezo bye.’ Isezerano ry’Ubwami ryazizezaga ko zari kuzabana na we mu ijuru kandi zikicara ku ntebe z’ubwami kugira ngo zibe abami n’abatambyi. Ariko kandi, abo 11 si bo bonyine bari guhabwa iyo nshingano ihebuje. Yesu wahawe ikuzo yabonekeye intumwa Yohana aramubwira ati “unesha nzamuha kwicarana nanjye ku ntebe yanjye y’ubwami, nk’uko nanjye nanesheje nkicarana na Data ku ntebe ye y’ubwami” (Ibyah 3:21). Bityo rero, isezerano ry’Ubwami yarigiranye n’Abakristo 144.000 basutsweho umwuka (Ibyah 5:9, 10; 7:4). Iryo sezerano ni ryo rituma bagira uburenganzira bwo gufatanya na Yesu gutegeka mu ijuru. Ibyo byagereranywa n’umugeni washyingiranwa n’umwami, bamara gushyingiranwa bagafatanya gutegeka. Mu by’ukuri, Ibyanditswe bivuga ko Abakristo basutsweho umwuka ari “umugeni” wa Kristo, “isugi iboneye” yasezeranyijwe kuzashyingiranwa na Kristo.—Ibyah 19:7, 8; 21:9; 2 Kor 11:2.

IZERE UBWAMI BW’IMANA MU BURYO BWUZUYE

17, 18. (a) Gira icyo uvuga ku birebana n’amasezerano atandatu twasuzumye afitanye isano n’Ubwami. (b) Kuki dushobora kwizera Ubwami bw’Imana mu buryo bwuzuye?

17 Amasezerano yose twasuzumye muri ibi bice byombi afitanye isano n’ikintu kimwe cyangwa byinshi birebana n’Ubwami. (Reba imbonerahamwe ifite umutwe uvuga ngo “Uko Imana izasohoza umugambi wayo,” iri mu gice kibanziriza iki.) Biragaragara rero ko Ubwami buzagira icyo bugeraho kubera ko bushingiye kuri ayo masezerano. Ku bw’ibyo, dufite impamvu zo kwiringira byimazeyo ko Ubwami bwa Mesiya ari bwo Imana izakoresha kugira ngo isohoze umugambi yari ifitiye isi n’abantu.—Ibyah 11:15.

Yehova azasohoza umugambi afitiye isi binyuze ku Bwami bwa Mesiya (Reba paragarafu ya 15-18)

18 Ese hari uwashidikanya ko ibyo Ubwami bugeraho bizatuma abantu babona imigisha irambye? Dushobora gutangaza dufite icyizere ko Ubwami bw’Imana ari bwo muti rukumbi w’ibibazo by’abantu. Nimucyo rero tujye tubwira abandi uko kuri tubigiranye ishyaka.—Mat 24:14