Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Izina ni ryo muntu

Izina ni ryo muntu

Izina ni ryo muntu

Hari Umunyetiyopiyakazi wabyaye umwana w’umuhungu, ariko ibyishimo yari afite byatangiye kuyoyoka igihe yabonaga uwo mwana aryamye atinyeganyeza. Igihe nyirakuru yateruraga ako kana kari kanegekaye agira ngo akuhagire, kahise gatangira kwinyeganyeza, karahumeka maze kararira! Izina rya se w’uwo mwana risobanura “Igitangaza.” Ubwo rero ababyeyi b’uwo mwana bahuje iryo zina n’irindi ryo mu rurimi rwa Amuharike, maze bamwita Hakozwigitangaza.

Mu Burundi hari umusore wahungaga abasirikare bashakaga kumwica. Igihe uwo musore yihishahishaga mu kigunda, yahize umuhigo avuga ko iyo Imana imurokora yari kuzita umwana we w’imfura Manirakiza. Nyuma y’imyaka itanu, uwo mugabo yashimiye Imana kuba akiriho maze yita umwana we w’imfura rya zina.

HARI abantu bashobora kwibwira ko kwita abana amazina afite ibisobanuro byihariye ari ibintu bidasanzwe, ariko uwo muco watangiye kera cyane. Mu by’ukuri, Bibiliya irimo amazina nk’ayo abarirwa mu magana. Kumenya icyo amazina y’abantu banyuranye asobanura, bizatuma urushaho gusobanukirwa ibyo usoma muri Bibiliya. Reka dusuzume ingero nke.

Amazina ari mu Byanditswe bya Giheburayo afite icyo asobanura

Rimwe mu mazina ya mbere aboneka muri Bibiliya ni irya Seti. Iryo zina risobanura “Umusimbura.” Nyina wa Seti ari we Eva, yasobanuye impamvu yahisemo iryo zina. Yaravuze ati “Imana inshumbushije urundi rubyaro mu cyimbo cya Abeli, kuko Kayini yamwishe” (Itangiriro 4:25). Lameki umuhungu wa Seti yise umuhungu we Nowa, bisobanura “Ikiruhuko” cyangwa “Ihumure.” Lameki yavuze ko yise umuhungu we iryo zina kubera ko ‘yari kuzabamara umubabaro w’umurimo wabo n’uw’umuruho w’amaboko yabo, uva mu butaka Uwiteka yavumye.’—Itangiriro 5:29.

Hari abantu bakuru Imana yahinduriye amazina, ishaka guhanura ibintu runaka. Urugero, yahinduye izina rya Aburamu, bisobanura ngo “Umubyeyi ahabwa icyubahiro,” imwita Aburahamu bisobanura ngo “Sekuruza w’abantu benshi.” Nk’uko izina rye ribigaragaza, Aburahamu yabaye sekuruza w’amahanga menshi (Itangiriro 17:5, 6). Reka nanone tugire icyo tuvuga kuri Sarayi umugore wa Aburahamu, izina rye rikaba rishobora kuba risobanura “Umunyamahane.” Mbega ukuntu Sarayi agomba kuba yarishimye cyane igihe Imana yamwitaga “Sara,” bisobanura “Igikomangoma,” kubera ko yari kuzaba nyirakuruza w’abami!—Itangiriro 17:15, 16.

Nanone, Imana yihitiyemo amazina y’abana bamwe na bamwe. Urugero, yategetse Aburahamu na Sara kuzita umuhungu wabo Isaka, bisobanura “Useka.” Iryo zina ryari kuzajya ryibutsa uwo mugabo n’umugore bizerwa ukuntu bakiriye inkuru yabamenyeshaga ko bari kuzabyara umwana bageze mu za bukuru. Igihe Isaka yakuraga akaba umugaragu wizerwa w’Imana, nta gushidikanya ko izina rye ryatumaga Aburahamu na Sara baseka, kubera ibyishimo baterwaga no kuba bari kumwe n’umwana wabo bakundaga cyane.—Itangiriro 17:17, 19; 18:12, 15; 21:6.

Umukazana wa Isaka ari we Rasheli yise izina umuhungu we w’umuhererezi, ashingiye ku yindi mpamvu. Igihe Rasheli yari aryamye ku buriri bwe agiye gupfa, yise umwana we Benoni bisobanura ngo “Umwana w’umubabaro wanjye.” Yakobo, umugabo w’uwo nyakwigendera, yahinduye iryo zina ho gato amwita Benyamini, bisobanura ngo ‘Umwana w’ukuboko kw’iburyo.’ Iryo zina ntiryasobanuraga umwanya w’icyubahiro gusa, ahubwo nanone ryasobanuraga igikorwa cyo gushyigikira.—Itangiriro 35:16-19; 44:20.

Rimwe na rimwe abantu bitwaga amazina hakurikijwe ibintu bibaranga babaga bafite ku mubiri. Urugero, Isaka na Rebeka bari bafite umwana wavukanye imisatsi myinshi itukura imeze nk’umwenda w’ubwoya bw’intama, maze bamwita Esawu. Kubera iki? Mu Giheburayo, iryo zina risobanura “Cyoya” (Itangiriro 25:25). Nk’uko bivugwa mu gitabo cya Rusi, Nawomi yari afite abana babiri b’abahungu. Umwe yitwaga Mahaloni, bisobanura ngo “Urwaragurika cyangwa Uwamugaye,” undi akitwa Kiliyoni, bisobanura ngo “Ufite intege nke.” Bibiliya ntivuga niba ayo mazina barayiswe bakivuka cyangwa niba barayiswe nyuma. Icyakora, iyo urebye ukuntu bapfuye imburagihe, usanga ayo mazina yari abakwiriye.—Rusi 1:5.

Ikindi kintu abantu bari bamenyereye gukora, ni uguhindura amazina burundu cyangwa kuyahinduraho utuntu duto. Igihe Nawomi yasubiraga i Betelehemu atagira n’urwara rwo kwishima, yarapfushije umugabo n’abahungu be, ntiyari agishaka kwitwa Nawomi, bisobanura ngo “Umunyagikundiro wanjye.” Ahubwo yahoraga avuga ati “ntimukanyite Nawomi, ahubwo mujye munyita Mara [bisobanura ngo “Ushaririwe”], kuko Uwiteka yangiriye ibisharira cyane.”—Rusi 1:20, 21.

Ikindi kintu abantu bakundaga gukora ni ukwitirira umwana ikintu gikomeye cyabaye. Urugero, izina ry’umuhanuzi Hagayi risobanura ngo “Uwavutse ku munsi mukuru.” *

Amazina yo mu gihe cy’Ubukristo afite icyo asobanura

Izina rya Yesu rifite byinshi risobanura mu buryo bw’ubuhanuzi. Mbere y’uko avuka, Imana yabwiye ababyeyi be iti ‘mugomba kuzamwita Yesu,’ bisobanura ngo “Yehova ni agakiza.” Kuki yiswe iryo zina? Umumarayika wavuganye na Yozefu yaravuze ati ‘ni we uzakiza ubwoko bwe ibyaha byabwo’ (Matayo 1:21). Yesu amaze gusukwaho umwuka wera igihe yabatizwaga, izina rye ryongeweho iry’Igiheburayo ari ryo “Mesiya.” Mu Kigiriki, iryo zina ry’Igiheburayo rihindurwamo “Kristo.” Ayo mazina yombi asobanura ngo “Uwasutweho umwuka.”—Matayo 2:4.

Yesu ubwe yise bamwe mu bigishwa be amazina agaragaza kamere zabo. Urugero, yise Simoni izina ry’Igisemite ari ryo “Kefa,” bisobanura “Urutare.” Iryo zina Kefa, mu Kigiriki rihindurwamo “Petero,” ari na ryo abantu bakundaga kumwita (Yohana 1:42). Yesu yise Yakobo na Yohana “Bowanerige,” bisobanura “Abana b’inkuba,” kubera ko abo bavandimwe bagiraga umwete.—Mariko 3:16, 17.

Abigishwa ba Yesu bakomeje gukurikiza uwo muco wo kwita abantu amazina y’inyongera, bashingiye ku mico yabo cyangwa imimerere runaka. Urugero rumwe ni urw’umwigishwa Yozefu, intumwa zise Barinaba, bisobanura ngo “Umwana wo guhumuriza.” Kandi koko, imibereho ya Barinaba yari ihuje n’iryo zina kubera ko yahumurije abantu benshi.—Ibyakozwe 4:34-37; 9:27; 15:25, 26.

Uko abandi bakubona bifite agaciro

Si twe twahisemo amazina twahawe tukimara kuvuka. Ariko kandi, ni twe ubwacu tugena uko abandi batubona (Imigani 20:11). Kuki utakwibaza uti “iyo biza gushoboka ko Yesu cyangwa intumwa ari bo banyita izina, bari kunyita nde? Ni irihe zina ryasobanura neza umuco wanjye w’ingenzi cyangwa ryasobanura uko abantu bambona?”

Icyo ni ikibazo dukwiriye gutekerezaho cyane. Kubera iki? Umwami w’umunyabwenge Salomo yaranditse ati “kuvugwa neza biruta ubutunzi bwinshi” (Imigani 22:1). Mu by’ukuri, iyo abantu duturanye batuvuga neza, biba ari ibintu by’agaciro. Ariko icy’ingenzi kurushaho ni uko Imana nitubona neza, tuzabona ubutunzi bw’igihe kirekire. Ibyo bizashoboka bite? Imana yasezeranyije ko izandika mu ‘gitabo [cyayo] cy’urwibutso’ amazina y’abantu bayitinya, kandi ko izabaha ibyiringiro by’ubuzima bw’iteka.—Malaki 3:16; Ibyahishuwe 3:5; 20:12-15.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 12 Abahamya ba Yehova benshi bo muri Afurika bafite amazina afitanye isano n’imitwe y’amakoraniro y’Abahamya, yabaye igihe bavukaga.

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 15]

Ni irihe zina ryasobanura neza uko abandi bambona?

[Agasanduku/​Ifoto yo ku ipaji ya 14]

Imanweli yari muntu ki?

Amwe mu mazina y’abantu bavugwa muri Bibiliya arimo ubuhanuzi, kandi agaragaza icyo ba nyirayo bari kuzakora. Urugero, umuhanuzi Yesaya yahumekewe n’Imana, maze arandika ati “dore umwari azasama inda, azabyara umwana w’umuhungu amwite izina Imanweli” (Yesaya 7:14). Iryo zina risobanurwa ngo “Imana iri kumwe natwe.” Hari abantu batanga ibisobanuro kuri Bibiliya bavuze ko ubu buhanuzi bwasohoreye bwa mbere kuri umwe mu bami ba Isirayeli, cyangwa kuri umwe mu bahungu ba Yesaya. Ariko umwanditsi w’Ivanjiri witwa Matayo yagaragaje ko ubuhanuzi bwa Yesaya bwasohoreye mu buryo bwuzuye kuri Yesu.—Matayo 1:22, 23.

Hari abantu bavuga ko kuba Yesu yitwa Imanweli bigaragaza ko Bibiliya yigisha ko Yesu ari Imana. Ariko ibyo biramutse ari ukuri, ubwo twavuga ko n’umusore witwaga Elihu wahumurije Yobu akanamukosora, yari Imana. Kubera iki? Kubera ko izina rye risobanurwa ngo “Ni We Mana yanjye.”

Yesu ntiyigeze avuga ko ari Imana (Yohana 14:28; Abafilipi 2:5, 6). Ahubwo yagaragaje kamere ya Se mu buryo butunganye, kandi yashohoje amasezerano yose Imana yari yaratanze arebana na Mesiya (Yohana 14:9; 2 Abakorinto 1:20). Izina Imanweli rigaragaza neza uruhare rwa Yesu rwo kuba Mesiya Urubyaro, wari kuzakomoka kuri Dawidi kandi akagaragaza ko Imana iri kumwe n’abayisenga.

[Ifoto]

IMANWELI “Imana iri kumwe natwe”

[Agasanduku/​Ifoto yo ku ipaji ya 15]

Izina rifite ibisobanuro biruta iby’andi mazina yose

Izina bwite ry’Imana riboneka incuro zigera ku 7.000 muri Bibiliya yose. Iryo zina rigaragazwa mu nyuguti enye z’Igiheburayo, ari zo יהוה. Mu Kinyarwanda, iryo zina rikunze guhindurwamo “Yehova.” Iryo zina risobanura iki? Igihe Mose yabazaga Imana izina ryayo, Yehova yaramushubije ati “nzaba icyo nzashaka kuba cyo cyose” (Kuva 3:14, gereranya na NW). Kubera iyo mpamvu, izina bwite ry’Imana ni gihamya y’uko Imana izaba igikenewe cyose kugira ngo isohoze imigambi yayo (Yesaya 55:8-11). Iyo Imana itanze isezerano, dushobora kuryiringira kandi tukarishingiraho tugena ibyo dushaka gukora. Kubera iki? Kubera ko izina ryayo ari Yehova.

[Ifoto yo ku ipaji ya 13]

ABURAHAMU “Sekuruza w’abantu benshi”

[Ifoto yo ku ipaji ya 13]

SARA “Igikomangoma”