Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese koko Yesu yasuwe n’abanyabwenge batatu akiri uruhinja?

Ese koko Yesu yasuwe n’abanyabwenge batatu akiri uruhinja?

Ibibazo by’abasomyi

Ese koko Yesu yasuwe n’abanyabwenge batatu akiri uruhinja?

Mu bihe byo kwizihiza Noheli, hirya no hino ku isi haba hari amashusho yerekana iby’ivuka rya Yesu, agaragaza ko abami cyangwa abanyabwenge batatu bamuzaniye impano z’agaciro kenshi akiri uruhinja. Ese ibyo ni ukuri? Ese koko iyo nkuru yaba ifite gihamya? Reka tubisuzume.

Matayo na Luka banditse amavanjiri abiri avuga iby’ivuka rya Yesu. Inkuru zirimo zigaragaza ko abashumba b’abakene bari mu mirima yo hafi aho, ari bo bonyine basuye Yesu akivuka. Abo bantu bitwa ko ari abami cyangwa abanyabwenge, mu by’ukuri ntibari abami ahubwo bari abantu baragurishaga inyenyeri, kandi Bibiliya ntivuga umubare wabo. Abo bantu baragurishaga inyenyeri ntibigeze basanga Yesu akiri uruhinja aryamye aho amatungo arira, ahubwo bamusanze ari umwana uba mu nzu. Kuba barasuye Yesu byashyize ubuzima bwe mu kaga.

Nusoma witonze inkuru ivuga ibyo kuvuka kwa Yesu yanditswe n’umwanditsi wa Bibiliya witwa Luka, urasanga igira iti “hari abashumba bararaga hanze barinda imikumbi yabo ijoro ryose. Nuko mu buryo butunguranye umumarayika wa Yehova ahagarara hafi yabo, . . . maze . . . arababwira ati ‘. . . murasanga umwana w’uruhinja afurebye mu bitambaro, aryamye aho amatungo arira.’ . . Bagenda bihuta babona Mariya na Yozefu n’umwana w’uruhinja uryamye aho amatungo arira.”—Luka 2:8-16.

Yozefu, Mariya n’abashumba ni bo bonyine bari kumwe na Yesu ari uruhinja. Nta wundi muntu uvugwa muri iyo nkuru ya Luka.

Reka noneho dusuzume inkuru ivugwa muri Matayo 2:1-11 twifashishije Bibiliya Yera. Aho haragira hati “Yesu amaze kuvukira i Betelehemu mu gihugu cy’i Yudaya ku ngoma y’Umwami Herode, haza abanyabwenge baturutse iburasirazuba bajya i Yerusalemu, . . . bageze mu nzu basangamo umwana hamwe na nyina Mariya.”

Zirikana ko iyo nkuru ivuga ngo “abanyabwenge” gusa, itavuga “abanyabwenge batatu.” Nanone uzirikane ko babanje kuva mu burasirazuba bagana i Yerusalemu aho kujya i Betelehemu aho Yesu yavukiye. Ubwo bageraga i Betelehemu, Yesu yari amaze kuba “umwana” uba mu nzu, ntiyari akiri uruhinja ruri aho amatungo arira.

Nanone kandi, mu gihe Bibiliya Yera ikoresha “abanyabwenge” yerekeza kuri abo bashyitsi, izindi Bibiliya zikoresha “Abamaji” cyangwa “abantu baragurisha inyenyeri.” Hari igitabo cyagize ko izina ry’Ikigiriki ryahinduwemo “abanyabwenge” ryasobanuraga “abatambyi b’Abaperesi, bari abahanga mu byo kuragurisha inyenyeri” (A Handbook on the Gospel of Matthew). Hari inkoranyamagambo yavuze ko iryo jambo risobanura “uragura, umurozi, ukora iby’ubumaji, cyangwa umwarimu wigisha iby’ubupfumu.”—The Expanded Vine’s Expository Dictionary of New Testament Words.

Nubwo muri iki gihe ubupfumu no kuragurisha inyenyeri bigikorwa, Bibiliya yo iduha umuburo wo kubyirinda (Yesaya 47:13-15). Ibyo byose ni uburyo bwo kuraguza, kandi ibyo ni ibikorwa Yehova yanga urunuka (Gutegeka kwa Kabiri 18:10-12). Iyo ni yo mpamvu nta mumarayika w’Imana wigeze atangariza ba bantu baragurishaga inyenyeri ko Yesu yavutse. Icyakora binyuriye mu nzozi, Imana yababuriye ko batagombaga gusubira ku Mwami mubi Herode, kubera ko yashakaga kwica Yesu. Ni yo mpamvu “basubiye mu gihugu cyabo banyuze indi nzira.”—Matayo 2:11-16.

Ese Abakristo b’ukuri bakwifuza gukwirakwiza inkuru igoreka ukuri ku bihereranye n’ivuka rya Yesu? Birumvikana ko ibyo batabikora.