Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese wari ubizi?

Ese wari ubizi?

Ni izihe ngorane Herode yahuye na zo igihe yongeraga kubaka urusengero rw’i Yerusalemu?

Igihe Salomo yubakaga urusengero rw’i Yerusalemu bwa mbere, yarwubatse ku musozi. Rwari rufite inkuta zari zubatse iburasirazuba n’iburengerazuba bw’uwo musozi, kugira ngo zishyigikire urusengero. Kubera ko Herode yashakaga kubaka urusengero ruhambaye kuruta urwubatswe na Salomo, byatumye aruhindura kandi ararwagura.

Abahanga mu by’ubwubatsi ba Herode baguye igice cy’urusengero cya ruguru. Ku gice cy’epfo bahubatse podiyumu ifite ubugari bwa metero 32. Kugira ngo babigereho, bashashe amabuye hanyuma bayategesha urukuta rugari. Ugereranyije urwo rukuta rwari rufite ubuhagarike bwa metero 50.

Herode yirinze kurakaza Abayahudi cyangwa kurogoya imirimo yakorerwaga mu rusengero n’irebana n’ibitambo. Umuhanga mu by’amateka w’Umuyahudi witwa Josèphe yavuze ko Herode yageze n’aho atoza abatambyi b’Abayahudi guconga amabuye no kubaza, kugira ngo hatazagira umukozi utabifitiye uburenganzira winjira ahera.

Herode yapfuye atararangiza uwo mushinga. Mu mwaka wa 30, imirimo yo kongera kubaka urwo rusengero yari imaze imyaka 46 ikorwa (Yohana 2:20). Iyo mirimo yaje gusozwa n’umwuzukuruza wa Herode, ari we Agiripa wa II ahagana mu mwaka wa 50.

Kuki abaturage bo ku kirwa cya Malita bumvaga ko Pawulo yari umwicanyi?

Imanakazi y’ubutabera (ibumoso) ikubita imanakazi y’akarengane

Bamwe mu bari batuye ku kirwa cya Malita, bashobora kuba barakurikizaga imigenzo y’idini ry’Abagiriki. Reka dusuzume ibyabaye igihe ubwato Pawulo yarimo bwamenekeraga kuri icyo kirwa, nk’uko bivugwa mu gitabo cy’Ibyakozwe. Igihe Pawulo yateruraga umuba w’inkwi zo kongera mu muriro wari wacanywe kugira ngo abo bari kumwe mu bwato bote, havuyemo inzoka imufata ku kiganza. Abaturage baho baravuze bati “nta gushidikanya, uyu muntu ni umwicanyi; nubwo yarokotse inyanja, ubutabera buhana ntibwamwemereye ko akomeza kubaho.”Ibyakozwe 28:4.

Ijambo ry’ikigiriki ryahinduwemo “ubutabera” muri uyu murongo ni “di’ke.” Iryo jambo rishobora gusobanura ubutabera muri rusange. Icyakora mu myizerere y’Abagiriki, Dike ryari izina ry’imanakazi y’ubutabera. Abantu batekerezaga ko iyo manakazi yagenzuraga ibyo abantu bakora, yabona ahari akarengane igaha raporo imana yitwa Zewu, kugira ngo uwakoze icyaha ahanwe. Hari igitabo cyavuze ko abaturage bo kuri icyo kirwa bashobora kuba baribwiraga bati “nubwo Pawulo yarokotse inyanja, ubu agushije ishyano kuko imanakazi Dike imucakiye . . . ikoresheje inzoka.” Abo bantu baje gusanga bibeshye kuko Pawulo nta cyo yabaye.