Yobu 1:1-22

  • Ubudahemuka bwa Yobu n’ubutunzi bwe (1-5)

  • Satani ashidikanya ku mpamvu zituma Yobu akorera Imana (6-12)

  • Yobu atakaza ibyo yari atunze kandi agapfusha abana be (13-19)

  • Yobu nta cyo yashinje Imana (20-22)

1  Mu gihugu cya Usi hari umugabo witwaga Yobu.* Yari umugabo w’inyangamugayo kandi w’umukiranutsi, utinya Imana kandi akirinda ibibi.  Yari yarabyaye abahungu barindwi n’abakobwa batatu.  Yari afite intama 7.000, ingamiya 3.000, inka 1.000, indogobe* 500 n’abagaragu benshi. Uwo mugabo yari umukire kuruta abandi bose b’i Burasirazuba.  Abahungu be bajyaga bakorera ibirori mu nzu ya buri wese muri bo, buri wese ku munsi we, kandi batumiraga bashiki babo batatu kugira ngo basangire ibyokurya n’ibyo kunywa.  Iyo bose babaga bashoje iminsi y’ibirori, Yobu yabatumagaho ngo bakore umuhango wo kwiyeza.* Kandi yarazindukaga buri wese akamutambira igitambo gitwikwa n’umuriro, kuko Yobu yibwiraga ati: “Wenda abana banjye bakoze icyaha batuka Imana mu mitima yabo.” Uko ni ko Yobu yajyaga abigenza buri gihe.  Nuko umunsi uragera maze abamarayika* baraza bahagarara imbere ya Yehova, Satani na we azana na bo.  Hanyuma Yehova abaza Satani ati: “Uvuye he?” Satani asubiza Yehova ati: “Mvuye gutembera mu isi no kuyitegereza.”  Yehova yongera kubaza Satani ati: “Ese witegereje umugaragu wanjye Yobu, ko nta wuhwanye na we mu isi, ko ari umugabo w’inyangamugayo kandi w’umukiranutsi, utinya Imana kandi akirinda ibibi?”  Nuko Satani asubiza Yehova ati: “Ese ugira ngo Yobu atinyira Imana ubusa? 10  Ese ntabiterwa n’uko wamurinze, ukarinda abo mu rugo rwe n’ibyo atunze byose? Dore wamuhaye umugisha mu byo akora byose, kandi watumye amatungo ye aba menshi cyane. 11  Ariko noneho gira icyo uhindura, umwake ibyo atunze byose, maze urebe ko atazakwihakana.” 12  Yehova abwira Satani ati: “Ibyo atunze byose ubifiteho ububasha, gusa we ntugire icyo umutwara.” Nuko Satani aragenda ava imbere ya Yehova. 13  Umunsi umwe, abahungu n’abakobwa ba Yobu bari mu nzu y’umuvandimwe wabo w’imfura barya kandi banywa divayi. 14  Nuko haza umuntu abwira Yobu ati: “Inka zari ziri guhinga n’indogobe ziri kurisha iruhande rwazo, 15  maze abantu b’i Sheba baraza bazigabaho igitero barazijyana, abagaragu babicisha inkota. Ni njye njyenyine warokotse wo kubikubwira.” 16  Mu gihe uwo yari atararangiza kuvuga, haba haje undi aramubwira ati: “Umuriro w’Imana* wamanutse mu ijuru utwika intama n’abagaragu. Ni njye njyenyine warokotse wo kubikubwira.” 17  Mu gihe uwo na we yari atararangiza kuvuga, haza undi aramubwira ati: “Abakaludaya bakoze amatsinda atatu maze baraza bafata ingamiya barazijyana, abagaragu babicisha inkota. Ni njye njyenyine warokotse wo kubikubwira.” 18  Mu gihe uwo na we yari atararangiza kuvuga, haza undi aramubwira ati: “Abahungu bawe n’abakobwa bawe bari mu nzu y’umuvandimwe wabo w’imfura, barya kandi banywa divayi. 19  Mu buryo butunguranye haza umuyaga ukaze uturutse mu butayu, usenya iyo nzu maze igwira abo bana barapfa. Ni njye njyenyine warokotse wo kubikubwira.” 20  Hanyuma Yobu arahaguruka aca imyenda yari yambaye, yogosha umusatsi arapfukama akoza umutwe ku butaka, 21  maze aravuga ati: “Navutse nta kintu mfite,Kandi nimfa nta kintu nzajyana.* Yehova ni we wabimpaye, kandi Yehova ni we ubitwaye. Izina rya Yehova rikomeze gusingizwa.” 22  Muri ibyo byose, nta cyaha Yobu yakoze cyangwa ngo agire ikintu kibi ashinja Imana.

Ibisobanuro ahagana hasi

Bishobora kuba bisobanura “Uwangwa.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “indogobe z’ingore.”
Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Kweza.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “abana b’Imana y’ukuri.”
Bishobora no kuvugwa ngo: “Umurabyo.”
Cyangwa “navuye mu nda ya mama nambaye ubusa, kandi nzasubira mu nda y’isi nambaye ubusa.”