Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IBINTU BY’INGENZI BYABAYE MU MWAKA USHIZE

Televiziyo ya JW ‘Iraduhumuriza kandi ikadukomeza!’

Televiziyo ya JW ‘Iraduhumuriza kandi ikadukomeza!’

KUVA televiziyo ya JW yatangira gukora mu mwaka wa 2014, yahumurije abantu benshi bo hirya no hino ku isi kandi irabakomeza. Ubu ibiganiro by’iyo televiziyo biboneka mu ndimi zisaga 90. Urugero, ibyo biganiro bihindurwa mu cyewe, ikiga no mu gitwi (cyagaragajwe hano), bigashimisha ababwiriza basaga 130.000 bo muri Bénin, Gana, Kote Divuwari no muri Togo. *

Agatha ni umugore w’umugenzuzi usura amatorero muri Gana. Yaravuze ati “iyo nkurikirana ibiganiro by’abavandimwe bo mu Nteko Nyobozi n’ababafasha, numva ari nk’aho Yehova amvugishiriza iwanjye. Nkatwe dutuye mu kitumva ingoma, ntitwari kuzigera tubona abo bavandimwe. Iyo televiziyo yatumye turushaho kunga ubumwe n’abavandimwe bo hirya no hino ku isi.”

Raporo yo muri Zambiya igira iti “nubwo ababwiriza bo mu matorero menshi badafite amikoro, bakora ibishoboka byose bakareba ibiganiro bya televiziyo ya JW. Urugero, itorero rya Misako riri ku birometero bisaga 30 uvuye ku mugi, mu karere k’icyaro kabamo utugezi twuzura cyane mu gihe cy’imvura.” Umukozi w’itorero witwa Simon waje gufasha iryo torero, agira ati “buri kwezi, hari umuntu ukora urugendo rw’amasaha abiri akagera ku muhanda, agatega imodoka akagera mu mugi, aho abavandimwe bashobora kuvana ibiganiro kuri interineti. Hari umusaza w’imyaka 70 n’abahungu be babiri batari barigeze bajya mu materaniro y’Abahamya ba Yehova, ariko igihe yumvaga ko bari kwerekana videwo mu materaniro, yagize amatsiko. Uwo musaza yaravuze ati ‘ubu ni bwo buryo bwiza bwo kwiga ibyerekeye Imana.’”

Ibaruwa yo gushimira yaturutse mu Burusiya yagiraga iti “tumaze umwaka tureba ibiganiro bya televiziyo ya JW kandi biradushimisha cyane. Tukimara kureba ikiganiro cya mbere, twumvise twunze ubumwe n’umuryango wose w’abavandimwe! Byari bishimishije rwose! Twumva turi umuryango umwe mugari! Twishimiye cyane kubona abavandimwe bacu bo mu Nteko Nyobozi. Batugezaho ibyokurya mu gihe gikwiriye kandi bikatugeraho twese. Buri kiganiro tuba tugitegerezanyije amatsiko. Byatumye turushaho guterwa ishema no kwitwa Abahamya ba Yehova. Mwarakoze bavandimwe, turabakunda cyane! Dushimira Yehova na Kristo imirimo itangaje bakora. Iraduhumuriza kandi ikadukomeza!”

Horst na Helga bo mu Budage, bageze mu za bukuru kandi bafite ubumuga. Baranditse bati “televiziyo ya JW ni nziza cyane. Duterwa inkunga n’inkuru z’abavandimwe na bashiki bacu bamugaye. Urugero rwabo rudutera inkunga yo gukora ibyo dushoboye byose nubwo dufite uburwayi. Kubona umuvandimwe wamugaye w’umusaza w’itorero, byatweretse ko buri muntu ashobora kugira icyo aha Yehova. Iyo tubonye abo bavandimwe na bashiki bacu b’intangarugero, dushimira Yehova kandi tukamusaba kubaha imigisha.”

Kodi wo mu Bwongereza, agira ati “turabashimira igihe n’imbaraga mukoresha mutegura ibishyirwa ku rubuga rwa jw.org, ibiganiro bya televiziyo ya JW, na videwo za Kalebu na Sofiya. Turabashimira ko mudufasha gusobanukirwa Bibiliya bitatugoye. Nabatijwe mfite imyaka umunani kandi nimara gukura, nzitangira kubaka Amazu y’Ubwami! Nifuza no gukora kuri Beteli. Ubu mfite imyaka icyenda, ariko sinzatinda gukura.”

Arabella ufite imyaka umunani wo mu Bwongereza yaranditse ati “mwarakoze kudutegurira videwo n’imyitozo. Bimfasha kurushaho kumenya Yehova. Imyitozo ishyirwa ku rubuga rwa jw.org imfasha kumenya Yehova kandi iranshimisha. Muhimba indirimbo nziza buri wese ashobora kwibuka. Videwo za Kalebu na Sofiya na zo ziramfasha. Ndabashimira imirimo yose mukora.”

^ par. 3 Ibiganiro bya televiziyo ya JW ubisanga ku rubuga rwa tv.mr1310.com..