Ese ubuzima bwabayeho biturutse ku irema?

Ugomba kumenya uko ubuzima bwatangiye.

Iriburiro

Ese umubumbe wacu wagenewe guturwaho? Ese inyigisho y’ubwihindurize ishingiye ku bihamya bifatika?

Ese wowe wizera iki?

Ushobora kuba wemera Imana kandi ukubaha Bibiliya. Ariko ushobora no kuba wubaha ibitekerezo by’abahanga mu bya siyansi, batemera irema.

Umubumbe uriho ubuzima

Ubuzima ku isi ntibwari gushoboka iyo hatabaho “uruhurirane” rw’ibintu bitandukanye. Ese ibyo bintu byapfuye kwizana gutya gusa cyangwa ni ibintu byakoranywe ubuhanga?

Ni nde wabihanze mbere?

Abashakashatsi bigana ibinyabuzima bagakemura ibibazo bya tekiniki. Niba kwigana ikintu bikorwa n’umuhanga, ubwo guhanga icy’umwimerere bisaba iki?

Ubwihindurize: Ukuri n’ikinyoma

Abemera ubwihindurize bumva ko ingirabuzima fatizo zishobora guhinduka zikabyara ubwoko bushya butandukanye n’ubwa mbere. Ese ibyo ni ukuri?

Ese siyansi ivuguruza ibivugwa mu gitabo cy’Intangiriro?

Ese siyansi ivuguruza inkuru yo muri Bibiliya ivuga iby’irema?

Ese ibyo wakwemera byose nta cyo bitwaye?

Ese ibyo wemera ku birebana n’ubwihindurize bishobora kugira uruhare ku kuntu ubona ubuzima?

Ibitabo byifashishijwe

Reba aho ibivugwa muri aka gatabo byavanywe.