Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

ISOMO RYA 22

Ku biro by’ishami hakorerwa iki?

Ku biro by’ishami hakorerwa iki?

Ibirwa bya Salomo

Kanada

Afurika y’Epfo

Abagize umuryango wa Beteli bakorera mu nzego z’imirimo zitandukanye, kugira ngo bashyigikire umurimo wo kubwiriza ukorerwa mu gihugu kimwe cyangwa byinshi. Bashobora kuba bakora mu rwego rushinzwe guhindura ibitabo mu zindi ndimi, kubicapa, kubiteranya, abandi bagakora muri depo z’ibitabo, mu rwego rufata amajwi n’amashusho cyangwa bakita ku bindi bikenewe muri ako karere.

Komite y’ibiro by’ishami ni yo igenzura ibihakorerwa. Inteko Nyobozi iha abagize komite y’ibiro by’ishami inshingano yo kugenzura ibintu byose bikorerwa kuri Beteli. Iyo komite iba igizwe n’abasaza nibura batatu, cyangwa barenga, bujuje ibisabwa. Buri gihe, komite y’ibiro by’ishami imenyesha Inteko Nyobozi uko umurimo ukorwa muri buri gihugu igenzura, ikayimenyesha n’ibibazo bishobora kuvuka. Ibyo bifasha Inteko Nyobozi gufata umwanzuro w’ibyo yashyira mu bitabo n’amagazeti hamwe n’ibyigirwa mu materaniro cyangwa mu makoraniro. Abahagarariye Inteko Nyobozi basura ibiro by’amashami kandi bagasobanurira abagize komite z’ibiro by’amashami uko basohoza neza inshingano zabo (Imigani 11:14). Mu gihe cy’urwo ruzinduko, hategurwa gahunda yihariye y’amateraniro, maze iyo ntumwa ihagarariye icyicaro gikuru ikageza disikuru itera inkunga ku batuye mu ifasi igenzurwa n’ibyo biro by’ishami.

Ibiro by’ishami bifasha amatorero ari mu ifasi bigenzura. Abavandimwe bayobora ibiro by’ishami bemeza amatorero mashya. Ni bo bagenzura umurimo ukorwa n’abapayiniya, abamisiyonari hamwe n’abagenzuzi b’uturere bari mu ifasi igenzurwa n’ibiro by’ishami. Nanone abo bavandimwe ni bo bategura amakoraniro, bakagenzura uko Amazu y’Ubwami yubakwa kandi bakanareba uko ibitabo n’amagazeti byoherezwa mu matorero abikeneye. Ibintu byose bikorerwa ku biro by’ishami biteza imbere umurimo wo kubwiriza.​—1 Abakorinto 14:33, 40.

  • Ni mu buhe buryo komite z’ibiro by’amashami zifasha Inteko Nyobozi?

  • Ni iyihe mirimo ikorerwa ku biro by’ishami?