Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

UMUTWE WA 6

Ni uwuhe mugambi Imana ifitiye isi?

Ni uwuhe mugambi Imana ifitiye isi?

IMANA yaremye isi kugira ngo abantu bayituremo. Ijambo ryayo rigira riti “ijuru ni irya Yehova, ariko isi yayihaye abantu.”​—Zaburi 115:16.

Mbere y’uko Imana irema umuntu wa mbere Adamu, yatoranyije agace gato k’isi kitwa Edeni, maze igakoramo ubusitani bwiza cyane. Ibyanditswe bigaragaza ko imigezi ya Ufurate na Tigre (cyangwa Hidekelu) yari ifite isoko muri Edeni. a Abantu bakeka ko ubusitani bwa Edeni bwari buherereye mu burasirazuba bwa Turukiya. Ibyo rero byerekana ko ubusitani bwa Edeni bwabayeho.

Imana yaremye Adamu imushyira mu busitani bwa Edeni, kugira ngo “abuhingire kandi abwiteho” (Intangiriro 2:15). Nyuma yaho, Imana yaremeye Adamu umugore witwa Eva. Imana yarabategetse iti “mwororoke mugwire mwuzure isi kandi muyitegeke” (Intangiriro 1:28). Biragaragara ko Imana ‘itaremeye [isi] ubusa ahubwo ikaba yarayiremeye guturwamo.’​—Yesaya 45:18.

Icyakora, Adamu na Eva bigometse ku Mana, bica itegeko ryayo ku bushake. Ibyo byatumye Imana ibirukana mu busitani bwa Edeni, maze Paradizo iba irazimiye. Ingaruka zabyo ntizagarukiye aho, kuko Ibyanditswe bigira biti ‘nk’uko icyaha cyinjiye mu isi binyuze ku muntu umwe, n’urupfu rukinjira mu isi binyuze ku cyaha, ni na ko urupfu rwageze ku bantu bose kuko bose bakoze icyaha.’—Abaroma 5:12.

Ese Yehova yaretse umugambi yari afite w’uko isi izaba Paradizo ituwe n’abantu bishimye? Oya rwose. Imana yaravuze iti “ijambo ryanjye riva mu kanwa kanjye . . . ntirizagaruka ubusa, ahubwo rizakora ibyo nishimira, risohoze ibyo naritumye” (Yesaya 55:11). Paradizo izagarurwa ku isi.

Ubuzima bwo muri Paradizo buzaba bumeze bute? Reka dusuzume amasezerano y’Ibyanditswe, yagaragajwe ku mapaji abiri akurikira.

a Mu Ntangiriro 2:10-14, hagira hati “hari uruzi rwaturukaga muri Edeni rukuhira ubwo busitani, hanyuma rukigabanyamo inzuzi enye. Urwa mbere ni Pishoni . . . uruzi rwa kabiri rwitwa Gihoni . . . uruzi rwa gatatu rwitwa Hidekelu [cyangwa Tigre]; ni rwo rugana mu burasirazuba bwa Ashuri. Naho uruzi rwa kane rwitwa Ufurate.” Aho imigezi ibiri ya mbere yabaga ntihazwi.