Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 7

‘Yakomeje gukurira imbere ya Yehova’

‘Yakomeje gukurira imbere ya Yehova’

1, 2. Byari byifashe bite igihe Samweli yatumagaho Abisirayeli, kandi se kuki byari ngombwa ko abashishikariza kwihana?

SAMWELI yari ahanze amaso abantu yayoboraga. Abagize ishyanga bari bateraniye mu mugi wa Gilugali, batumiwe n’uwo mugabo w’indahemuka wari umaze imyaka ibarirwa muri za mirongo ari umuhanuzi n’umucamanza. Hari muri Gicurasi cyangwa muri Kamena dukurikije kalendari yo muri iki gihe, kandi icyi ryari ririmbanije. Muri ako karere ingano zari zeze, zigeze igihe cyo gusarurwa. Abantu bari bacecetse. None se Samweli yari gukora iki kugira ngo abagere ku mutima?

2 Abantu ntibari bazi ko bari bafite ikibazo gikomeye. Bari basabye ko bategekwa n’umwami w’umuntu. Ntibari bazi ko basuzuguye cyane Imana yabo Yehova n’umuhanuzi wabo. Mbese ni nk’aho bari banze ko Yehova ababera Umwami. Ariko se Samweli yari gukora iki kugira ngo bihane?

Uko Samweli yitwaraga akiri muto bishobora kudufasha kwizera Yehova nubwo twaba tubana n’abantu babi

3, 4. (a) Kuki Samweli yabwiye abantu ibyamubayeho akiri muto? (b) Kuki urugero rw’ukwizera kwa Samweli rudufitiye akamaro muri iki gihe?

3 Samweli yafashe ijambo, maze abwira imbaga y’abantu bari bateraniye aho ati “jyeweho ndisaziye, imvi zabaye uruyenzi.” Kuba Samweli yari afite imvi byatumye abantu barushaho kumva ibyo yababwiraga. Hanyuma yarababwiye ati “nagendeye imbere yanyu kuva mu buto bwanjye kugeza uyu munsi” (1 Sam 11:14, 15; 12:2). Nubwo Samweli yari akuze, ntiyari yaribagiwe ibyamubayeho mu buto bwe. Yari acyibuka neza ibintu byose byamubayeho icyo gihe. Imyanzuro yari yarafashe kuva akiri muto, yari yaratumye agira ukwizera kandi akura akorera Imana ye Yehova.

4 Incuro nyinshi, Samweli yagombaga kugira ukwizera gukomeye kandi ntadohoke, nubwo yari akikijwe n’abantu batagiraga ukwizera kandi batari indahemuka. Muri iki gihe, kugira ukwizera gukomeye ntibyoroshye, kuko turi mu isi irimo abantu batagira ukwizera kandi bononekaye. (Soma muri Luka 18:8.) Nimucyo dusuzume urugero rwa Samweli duhereye mu buto bwe maze turebe isomo twamuvanaho.

‘Akiri umwana muto, yakoreraga imbere ya Yehova’

5, 6. Ni mu buhe buryo Samweli yari umwana udasanzwe, ariko se ni iki cyatumye ababyeyi be bumva ko yitaweho?

5 Samweli yari umwana udasanzwe. Igihe yari amaze igihe gito acutse, wenda afite imyaka itatu cyangwa irengaho gato, yatangiye gukorera mu ihema ry’ibonaniro rya Yehova ryari i Shilo, ku birometero 30 uvuye iwabo i Rama. Ababyeyi be, ari bo Elukana na Hana, beguriye Yehova umuhungu wabo kugira ngo amukorere umurimo wihariye, ari umunaziri ubuzima bwe bwose. * Ese ibyo byaba bishatse kuvuga ko ababyeyi be bari bamwikijije, kandi ko batamukundaga?

6 Oya rwose. Bari bazi ko umwana wabo yari kuzitabwaho ageze i Shilo. Nta gushidikanya ko Umutambyi mukuru Eli yakurikiranaga Samweli, dore ko bakoranaga bya bugufi. Nanone, hari abagore bakoreraga ku ihema ry’ibonaniro, uko bigaragara bakaba barakoreraga mu matsinda.​—Kuva 38:8; Abac 11:34-40.

7, 8. (a) Ni mu buhe buryo ababyeyi ba Samweli bakomeje kumutera inkunga uko imyaka yagendaga ihita? (b) Muri iki gihe, ni iki ababyeyi bakwigira ku babyeyi ba Samweli?

7 Uretse n’ibyo, Hana na Elukana ntibigeze bibagirwa uwo mwana wabo w’imfura bakundaga, wari waravutse bamusabye Imana mu isengesho. Hana yari yarasenze Imana ayisaba ko yamuha umwana w’umuhungu, kandi ahiga umuhigo w’uko uwo mwana yari kumutura Imana akayikorera umurimo wera. Iyo Hana yasuraga Samweli buri mwaka, yamuzaniraga ikanzu itagira amaboko yabaga yamuboheye, kugira ngo ajye ayambara mu gihe yari kuba akora imirimo yo mu ihema ry’ibonaniro. Nta gushidikanya ko uwo mwana yishimaga iyo yabaga yasuwe. Birumvikana ko yaterwaga inkunga n’inama zuje urukundo ababyeyi be bamugiraga hamwe n’ubuyobozi bamuhaga, mu gihe babaga bamusobanurira ishema umuntu aterwa no gukorera Yehova aba aho hantu hihariye.

8 Hari amasomo ababyeyi bo muri iki gihe bashobora kuvana kuri Hana na Elukana. Iyo ababyeyi barera abana, bakunda kwibanda ku byo bakeneye mu buryo bw’umubiri, ariko bakirengagiza ibyo bakeneye mu buryo bw’umwuka. Icyakora, ababyeyi ba Samweli bashyiraga inyungu z’iby’umwuka mu mwanya wa mbere, kandi ibyo byagize uruhare rukomeye mu gutuma Samweli akomeza gukunda Imana, n’igihe yari amaze kuba mukuru.​Soma mu Migani 22:6.

9, 10. (a) Sobanura uko ihema ry’ibonaniro ryari rimeze n’ukuntu Samweli wari ukiri muto yabonaga aho hantu hera. (Reba n’ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji.) (b) Zimwe mu nshingano za Samweli zari izihe, kandi se muri iki gihe abakiri bato bamwigana bate?

9 Sa n’uwitegereza uwo mwana w’umuhungu amaze gukura, maze agatangira gutemberera ku dusozi twari dukikije Shilo. Iyo yitegerezaga uwo mugi hamwe n’ikibaya cyari kiwukikije, birashoboka ko yabonaga iryo hema ry’ibonaniro rya Yehova, maze umutima we ugasabwa n’ibyishimo kandi bikamutera ishema. Koko rero, iryo hema ry’ibonaniro ryari iryera. * Hari hashize imyaka igera kuri 400 Mose ayoboye imirimo yo kuryubaka, kandi ni ryo ryonyine ryari ihuriro rya gahunda yo gusenga Yehova ku isi hose.

10 Samweli wari ukiri muto yaje gukunda ihema ry’ibonaniro. Mu nkuru yanditse nyuma yaho, yavuze ko ‘akiri umwana muto, yakoreraga imbere ya Yehova yambaye efodi iboshye mu budodo bwiza cyane’ (1 Sam 2:18). Uwo mwenda utagira amaboko wagaragazaga ko Samweli yafashaga abatambyi mu ihema ry’ibonaniro. Nubwo Samweli atari umutambyi, hari imirimo yakoraga, urugero nko gufungura imiryango y’urugo rw’ihema ry’ibonaniro mu gitondo, no gufasha Eli wari ugeze mu za bukuru. Icyakora nubwo yasohozaga izo nshingano ze neza kandi akaba yari inyangamugayo, umutima we waje kumubuza amahwemo, kubera ibintu bibi by’akahebwe byakorerwaga mu nzu ya Yehova.

Yakomeje kuba indahemuka hagati y’abantu babi

11, 12. (a) Hofuni na Finehasi bagaragaje bate ko bari bafite intege nke? (b) Vuga ibikorwa bibi Hofuni na Finehasi bakoreraga mu ihema ry’ibonaniro. (Reba n’ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji.)

11 Kuva Samweli akiri muto, yagiye abona ibintu bibi cyane. Eli yari afite abahungu babiri, ari bo Hofuni na Finehasi. Inkuru ya Samweli igira iti “abahungu ba Eli bari imburamumaro; ntibitaga kuri Yehova” (1 Sam 2:12). Muri uyu murongo hari ibintu bibiri bigendana. Hofuni na Finehasi bari “imburamumaro,” kubera ko batatinyaga Yehova. Ntibitaga ku mahame ye akiranuka n’ibyo yabasabaga. Izo ntege nke bari bafite ni zo zatumye bakora n’ibindi byaha byinshi.

12 Amategeko y’Imana yarimo amabwiriza asobanutse neza arebana n’inshingano z’abatambyi ndetse n’uburyo bagombaga gutamba ibitambo mu ihema ry’ibonaniro; kandi byari bikwiriye. Ibyo bitambo byari uburyo Imana yashyizeho bwo kubabarira abantu ibyaha kugira ngo bakomeze kuba abera mu maso yayo, bityo babe bakwiriye kubona imigisha yayo n’ubuyobozi itanga. Ariko Hofuni na Finehasi batumye bagenzi babo b’abatambyi batesha agaciro ibyo bitambo. *

13, 14. (a) Kuki abantu b’imitima itaryarya bashobora kuba barababazwaga n’ibyaberaga mu ihema ry’ibonaniro? (b) Ni mu buhe buryo Eli yananiwe gusohoza inshingano yo kuba umubyeyi n’umutambyi mukuru?

13 Ngaho tekereza ukuntu Samweli yumvaga ameze igihe yabonaga ibyo bikorwa by’agahomamunwa bikomeza gukorwa, kandi ababikora ntibahanwe. Nanone tekereza ukuntu yabonaga abantu benshi harimo n’abakene, aboroheje n’abatagira kirengera baza ku ihema ry’ibonaniro ryera bizeye ko bari bubone ihumure n’imbaraga byari kubafasha gukomeza gukorera Imana, nyamara bagataha bacitse intege kandi bababaye. Ongera nanone utekereze ukuntu yumvaga ameze, igihe yamenyaga ko Hofuni na Finehasi barengaga ku mategeko ya Yehova abuzanya ubusambanyi, bagasambana na bamwe mu bagore bakoraga mu ihema ry’ibonaniro (1 Sam 2:22). Wenda ashobora kuba yari yizeye ko hari icyo Eli yari kubikoraho.

Samweli agomba kuba yarabuzwaga amahwemo n’ibikorwa bibi by’abahungu ba Eli

14 Eli ni we wenyine washoboraga gukemura neza icyo kibazo cyagendaga kirushaho gukomera. Kubera ko yari umutambyi mukuru, ni we wagombaga kubazwa ibintu byose byaberaga mu ihema ry’ibonaniro. Nanone kubera ko yari umubyeyi, ni we wari ufite inshingano yo guhana abahungu be. Ibyo byari ngombwa bitewe n’uko bihemukiraga, bagahemukira n’abandi bantu benshi. Icyakora Eli yananiwe gusohoza izo nshingano ze zombi, yaba iyo kuba umubyeyi cyangwa iyo kuba umutambyi mukuru. Ntiyigeze abacyaha atajenjetse. (Soma muri 1 Samweli 2:23-25.) Ariko kandi, abo bahungu be bari bakeneye igihano gikomeye kurushaho. Ukurikije ibyaha bakoraga, bari bakwiriye gukatirwa urwo gupfa!

15. Ni ubuhe butumwa butajenjetse Yehova yagejeje kuri Eli, kandi se umuryango wa Eli wabwakiriye ute?

15 Ibintu byageze aho biba bibi cyane ku buryo Yehova yohereje “umuntu,” akaba yari umuhanuzi utazwi izina, agasanga Eli maze akamugezaho ubutumwa bukomeye bw’urubanza. Yehova yabwiye Eli ati ‘ukomeza kubaha abahungu bawe ukabandutisha.’ Hanyuma Imana yamenyesheje Eli ko abahungu be babi bari gupfira umunsi umwe, kandi ko umuryango we wari kugerwaho n’akaga gakomeye, ugatakaza n’umwanya w’icyubahiro wari ufite mu bandi batambyi. Ese uwo muburo utajenjetse waba waratumye uwo muryango wikosora? Iyo nkuru igaragaza ko batigeze bikosora.​—1 Sam 2:27–3:1.

16. (a) Ni ibihe bintu dusoma muri Bibiliya bigaragaza amajyambere Samweli yagize kuva akiri muto? (b) Ese ushimishwa n’izo nkuru? Sobanura.

16 Ni izihe ngaruka abo bantu bari bafite imyifatire mibi bagize kuri Samweli? Nubwo muri iyo nkuru havugwamo ibintu bibi, hagenda hagaragaramo inkuru nziza y’uko Samweli yakuraga neza kandi akagira icyo ageraho. Wibuke ko twabonye ko muri 1 Samweli 2:18, hagaragaza ko Samweli “wari ukiri umwana muto, yakoreraga imbere ya Yehova.” Igihe Samweli yari akiri muto cyane, na bwo yibandaga ku murimo yakoreraga Imana. Umurongo wa 21 w’icyo gice, ugaragaza andi magambo atera inkunga kurushaho agira ati “akomeza gukurira imbere ya Yehova.” Uko Samweli yagendaga akura, ni na ko imishyikirano yari afitanye na Se wo mu ijuru yarushagaho gukomera. Kugirana na Yehova imishyikirano ya bugufi nk’iyo, ni byo byonyine byafasha umuntu kwirinda ingaruka abantu babi bashobora kumugiraho.

17, 18. (a) Abakristo bakiri bato bakwigana bate urugero rwa Samweli nubwo baba bakikijwe n’abantu babi? (b) Ni iki kigaragaza ko Samweli yahisemo neza?

17 Byari byoroshye ko Samweli yumva ko na we yari gukora ibyo yishakiye, kubera ko umutambyi mukuru n’abahungu be bakoraga ibyaha. Ariko kuba abandi bantu bakora ibibi, hakubiyemo n’abafite inshingano, ntibigomba kuba urwitwazo rwo gukora ibyaha. Muri iki gihe, Abakristo benshi bakiri bato bakurikiza urugero rwa Samweli kandi bagakomeza “gukurira imbere ya Yehova,” nubwo abandi baba babaha urugero rubi.

18 Kuba Samweli yaritwaye atyo byamumariye iki? Bibiliya igira iti “hagati aho wa mwana Samweli yagendaga akura, ari na ko arushaho gukundwa na Yehova n’abantu” (1 Sam 2:26). Ubwo rero, Samweli yari akunzwe nibura n’abantu b’ingenzi. Yehova ubwe yakundaga uwo mwana w’umuhungu kubera ubudahemuka bwe. Nta gushidikanya kandi ko Samweli yari azi ko Imana yari kuzakuraho ibibi byose byakorerwaga i Shilo, ariko wenda akibaza igihe byari kuzakurirwaho. Ibyo bibazo byose byaje gukemuka mu ijoro rimwe gusa.

“Vuga umugaragu wawe aguteze amatwi”

19, 20. (a) Vuga uko byagendekeye Samweli igihe yari mu ihema ry’ibonaniro ari nijoro. (b) Samweli yamenye ate uwamuhamagaraga, kandi se yabonaga Eli ate?

19 Icyo gihe hari mu rukerera, kandi itara rinini ryo mu ihema ry’ibonaniro ryari rikinyenyeretsa. Hagati aho, Samweli yumvise ijwi rimuhamagara. Samweli yahise atekereza ko ari Eli wari umuhamagaye, dore ko icyo gihe yari ashaje cyane kandi atakireba neza. Samweli yahise abyuka maze “agenda yiruka” asanga uwo musaza. Ngaho sa n’ureba uwo mwana w’umuhungu yiruka yambaye ibirenge, ajya kureba icyo Eli yamushakiraga! Birashishikaje kuba Samweli yarubahaga Eli kandi akamugaragariza ubugwaneza. Nubwo Eli yakoraga ibyaha byinshi, yari akiri umutambyi mukuru wa Yehova.​—1 Sam 3:2-5.

20 Samweli yabyukije Eli maze aramubwira ati “nditabye, kuko umpamagaye.” Ariko Eli yamubwiye ko atigeze amuhamagara, maze amusaba gusubira kuryama. Icyakora yakomeje kumva iryo jwi rimuhamagara. Amaherezo Eli yaje gutahura nyir’iryo jwi. Hari hashize igihe kirekire Yehova atabonekera abantu cyangwa ngo abagezeho ubutumwa bukubiyemo ubuhanuzi, kandi impamvu irumvikana. Ariko icyo gihe Eli yamenye ko Yehova yongeye kuvugisha abantu binyuze kuri uwo mwana w’umuhungu. Eli yabwiye Samweli ngo asubire kuryama, maze amuha amabwiriza y’uko yari kubigenza igihe yari kuba yongeye kumva ijwi rimuhamagara. Samweli yaramwumviye. Bidatinze, yumvise ijwi rimuhamagara riti “Samweli, Samweli!” Nuko Samweli aritaba ati “vuga, umugaragu wawe aguteze amatwi.”​—1 Sam 3:1, 5-10.

21. Twakumva dute ijwi ry’Imana muri iki gihe, kandi se kuki ari iby’ingenzi ko tubigenza dutyo?

21 Icyo gihe noneho Yehova yari abonye umugaragu i Shilo wari kujya amutega amatwi, kandi Samweli yakomeje kujya abigenza atyo ubuzima bwe bwose. Ese nawe ni uko ubigenza? Si ngombwa ko dutegereza ko ijwi rivuye mu ijuru riduhamagara nijoro. Muri iki gihe dushobora kuvuga ko ijwi ry’Imana rihora riduhamagara. Iryo jwi riboneka mu Ijambo ryayo ryuzuye, ari ryo Bibiliya. Uko tugenda dutega amatwi ibyo Imana itubwira kandi tukabishyira mu bikorwa, ni na ko ukwizera kwacu kurushaho gukomera. Uko ni ko Samweli yabigenzaga.

Nubwo Samweli yari afite ubwoba, yabwiye Eli urubanza Yehova yari yamuciriye

22, 23. (a) Ni mu buhe buryo ubutumwa Samweli yari yabanje gutinya gutangaza bwasohoye? (b) Ni mu buhe buryo Samweli yakomeje kuvugwa neza?

22 Samweli ntiyari kuzigera yibagirwa iryo joro Yehova yamubonekeyemo i Shilo, kuko ari bwo yatangiye kumenya Yehova mu buryo bwihariye, ari umuhanuzi w’Imana cyangwa umuvugizi wayo. Samweli yabanje gutinya kubwira Eli ibyo Yehova yari yamutumye, kubera ko amagambo yari agiye kumubwira ari yo ya nyuma yamwibutsaga ko ibibi yari yarahanuriwe ko byari kuzagera ku muryango we, byari bigiye gusohora. Ariko Samweli yabibwiye Eli abigiranye ubutwari, Eli na we yemera ubwo butumwa bw’urubanza bwari buturutse ku Mana. Bidatinze, ibintu byose Yehova yamuvuzeho byarasohoye. Abisirayeli barwanye n’Abafilisitiya, maze Hofuni na Finehasi bapfira umunsi umwe. Eli akimara kumva ko Isanduku y’Imana yanyazwe, na we yahise apfa.​—1 Sam 3:10-18; 4:1-18.

23 Icyakora, Samweli yakomeje kumenyekana ko ari umuhanuzi w’indahemuka. Iyo nkuru ivuga ko ‘Yehova yakomeje kubana na we’ kandi ko ibintu byose Samweli yahanuye byasohoye.​Soma muri 1 Samweli 3:19.

‘Samweli yatakambiye Yehova’

24. Ni uwuhe mwanzuro Abisirayeli bafashe, kandi se kuki icyo cyari icyaha gikomeye?

24 Ese Abisirayeli bumviye ubuyobozi Samweli yabahaga, bityo baba abantu bakuze mu buryo bw’umwuka kandi b’indahemuka? Oya rwose. Baje kwemeza ko batashakaga umuhanuzi usanzwe wo kujya abacira imanza. Bashakaga kuba nk’andi mahanga maze bakagira umwami w’umuntu wo kubategeka. Samweli yabemereye ibyo bifuzaga abisabwe na Yehova. Icyakora yagombaga kumenyesha Abisirayeli uburemere bw’icyaha bari bakoze. Si umuntu bari banze, ahubwo bari banze Yehova. Bityo Samweli yatumiriye abaturage guhurira i Gilugali.

Samweli yasenze afite ukwizera, nuko Yehova amusubiza ahindisha inkuba

25, 26. Ni mu buhe buryo Samweli yafashije abantu kumva uburemere bw’icyaha cyabo igihe bari i Gilugali?

25 Reka twongere turebe uko yabyifashemo muri icyo gihe gikomeye, ubwo yari agiye kugira icyo abwira Abisirayeli bari i Gilugali. Igihe Abisirayeli bari aho, Samweli wari ugeze mu za bukuru yabibukije ko yari yarabaye indahemuka. Iyo nkuru ikomeza ivuga ko ‘Samweli yahise atakambira Yehova’ akamusaba guhindisha inkuba.​—1 Sam 12:17, 18.

26 Ariko se, bishoboka bite ko inkuba yahinze kandi hari mu mpeshyi? Ibyo ntibyari byarigeze bibaho. Niba abantu baranashidikanyije cyangwa bakabanza kutemera ibyari bigiye kuba, ibyo ntibyatinze. Ikirere cyahise cyuzura ibicu, umuyaga utangira guhuha maze wangiza ingano zari mu mirima. Inkuba yarakubise maze humvikana urusaku rwinshi cyane, hanyuma imvura iragwa. None se abantu babyifashemo bate? ‘Abantu bose batinye Yehova na Samweli cyane.’ Bamenye ko bari bakoze icyaha gikomeye.​—1 Sam 12:18, 19.

27. Yehova abona ate abantu bigana ukwizera kwa Samweli?

27 Yehova ni we wari wageze ku mitima y’abo bantu bari bigometse; si Samweli. Samweli yizeye Imana kuva akiri muto kugeza ashaje kandi yaramugororeye. Yehova ntiyigeze ahinduka. No muri iki gihe, ashyigikira abantu bose bigana ukwizera kwa Samweli.

^ par. 5 Mu muhigo Abanaziri bahigaga, harimo ko batagombaga kunywa ibinyobwa bisindisha no kwiyogoshesha imisatsi. Benshi bahigaga uwo muhigo igihe gito, ariko bake cyane, urugero nka Samusoni, Samweli na Yohana Umubatiza, babaye Abanaziri ubuzima bwabo bwose.

^ par. 9 Iryo hema ry’ibonaniro ryari rifite ishusho y’urukiramende, rikaba ryari ryubakishijwe ibiti bitwikirijwe umwenda munini. Icyakora, ryariho n’ibindi bikoresho byiza cyane, urugero nk’impu z’inyamaswa zitwa tahashi, ibitambaro bifumye neza, kandi ryubakishijwe imbaho zihenze zisize ifeza na zahabu. Iryo hema ryari mu mbuga ifite ishusho y’urukiramende, yari yubatsemo igicaniro cyiza cyane cyo gutambiraho ibitambo. Nyuma yaho, hubatswe ibindi byumba bikikije ihema ry’ibonaniro byakoreshwaga n’abatambyi. Birashoboka ko Samweli yararaga muri kimwe muri ibyo byumba.

^ par. 12 Iyo nkuru irimo ingero ebyiri zigaragaza ukuntu babiteshaga agaciro. Urugero rwa mbere, ni uko Amategeko yagaragazaga neza inyama z’ibitambo abatambyi bagombaga kurya (Guteg 18:3). Ariko mu ihema ry’ibonaniro, abo batambyi babi bakoraga ibinyuranye n’ibyo. Urugero, igihe inyama zabaga zitangiye kubira, abagaragu babo bafataga igikanya bakakijomba mu isafuriya, maze umutambyi agahita atwara inyama iyo ari yo yose babaga bazamuye. Urugero rwa kabiri, ni uko iyo abantu bazanaga ibitambo byabo kugira ngo byoserezwe ku gicaniro, abo batambyi babi basabaga abagaragu babo kwaka ku ngufu inyama mbisi uwabaga azanye igitambo, mbere y’uko urugimbu rwacyo rwoserezwa Yehova.​—Lewi 3:3-5; 1 Sam 2:13-17.